Minisiteri y’Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku bufatanye n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), byatangije icyiciro cya kabiri cya ‘Aguka Mentorship Program.’
Ni igikorwa cyabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, muri Norrsken Hotel, ahari hateraniye
urubyiruko rufite imishinga yagutse igiye guherekezwa mu rugendo rwo gukura
ruzamara umwaka.
Mu gutangiza iki gikorwa,
Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yagaragaje ko iki ari kimwe mu
bikorwa biri mu mujyo w'intego Igihugu kizagenderaho mu myaka itanu iri imbere
zishyira imbere gahunda yo guhanga umurimo mu rwego rwo kugabanya ikibazo
cy'ubushomeri mu rubyiruko rusoza amashuri ruhanze amaso akazi ka Leta gusa.
Ndizeye Patient waturutse
muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yavuze ko Leta y'u Rwanda
ikeneye urubyiruko rufite imishinga myiza ifitiye akamaro aho batuye ndetse
ikazamura n'ubukungu bw'igihugu.
Mu byo bazafasha uru
rubyiruko, harimo mu bijyanye n'ibitekerezo no kwagura ubumenyi bwabo, no
kubaherekeza mu rugendo rwo kwagura imishinga yabo.
Ati: "Turabizi neza
ko iyo uri rwiyemezamirimo hari ubumenyi uba utazi, hari abantu uba utazi, hari
porogaramu uba utazi. Rero iyi porogaramu icyo yaije gukora, ni ukugira ngo
umunsi ku munsi tubashe gufasha rwiyemezamirimo mu kwaguka."
Uyu muyobozi yavuze ko icyiciro cya mbere cy'iyi porogaramu cyatanze umusaruro ushimishije, aho nabwo ba rwiyemezamirimo 100 bafite imishinga myiza batewe inkunga mu buryo bwo kwagura ubumenyi n'amasoko, ndetse bafashwa no guhura n'abashoramari.
Mu
mishinga yabo, hashowemo agera kuri miyoni 1.5 z'amadolari y'Amerika kugira ngo
ibashe kwaguka ive ku rugero rumwe igere ku rwisumbuyeho.
Umuyobozi ushinzwe
ibikorwa muri BPN, Izabayo Diane yasobanuye ko iyi porogaramu ije mu rwego rwo
gufasha urubyiruko rwanyuze mu marushanwa ya YouthConnekt ndetse na Hanga Pitch
Fest kugira ngo bafashwe gushira mu bikorwa ibitekerezo by'imishinga babashije
kubona.
Ati: "Ni porogaramu
tuzatanga dukurikije icyo buri muntu akeneye ku giti cye. Turifuza ko aba ba
rwiyemezamirimo bava ku rwego rwo kuba bihangiye umurimo ubaha akazi bo ubwabo,
bagatanga akazi no ku rundi rubyiruko, ariko kandi ikaba ari imishinga twizera
ko ishobora kuramba atari ya 'business' umuntu akora umwaka umwe."
Israel ufite ikigo
gitunganya ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, ni umwe muri aba ba
rwiyemezamirimo bato ushimangira ko iyi porogaramu ije ikenewe cyane kuko
izabafasha mu kwiyungura ubumenyi cyane cyane mu buryo bwo kongera abakiliya
n'umusaruro mwiza w'ibyo bakora.
Ati: "Ku ruhande
rwanjye ndabona bizamfasha kubona umwanya uhagije wo kuganira n'abazadufasha
n'abandi ba rwiyemezamirimo, bikamfasha gusubira mu mushinga wanjye nkakora
inyigo y'umushinga neza, ariko ngamije kugira ngo ibikorwa byanjye bigere ku
bahinzi benshi
Mu butumwa bwa ba
rwiyemezamirimo bamaze kugera ku ntera yisumbuye bagejeje kuri aba 100
bitabiriye icyiciro cya kabiri cya 'Aguka Mentorship Program,' harimo kudacika
intege, guhatana, kwirinda gushyira umutima ku bihembo gusa, gutekereza
ibyagirira rubanda nyamwinshi n'igihugu akamaro, kumenya kwigomwa n'ibindi
byinshi bizabaherekeza mu rugendo rugera ku cyerekezo igihugu cyibashakamo.
Ku wa 10 Gicurasi 2023 ni
bwo Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo,
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku
Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzamara imyaka ine.
Washyizweho mu guhangana
n’ibibazo by’ibura ry’akazi, ugafasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho
biteganyijwe ko muri ayo mezi 48 hazaba hamaze guhangwa imirimo ibihumbi 100.
Uzarangira kandi hatewe
inkunga imishinga 4000 iri mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi,
uburezi n’izindi, haba ku mahugurwa no kubona igishoro, AGUKA ikazatwara agera
muri miliyari 8 Frw.
Ubwo yatangizaga iyo
mishinga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah
Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo
uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n’ibiwitezweho n’abo uzafasha mu
buryo buziguye n’ubutaziguye.
Yagize ati “Ni umushinga
munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana
ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu
mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore
neza natwe tuzabafasha.”
Minisitiri Utumatwishima
yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo gushaka imirimo ku
rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo
ituma umuntu akora umurimo akawunoza.
Urubyiruko rurenga 1000
rumaze guhabwa amahugurwa ajyanye n’uburyo bakora imishinga ibyara inyungu,
ikanatanga akazi ku bantu benshi, kuva umushinga watangira
AGUKA ni umwe mu mishinga
izafasha leta muri gahunda yo guhanga imirimo ku bantu batandukanye. Mu myaka
irindwi ishize hahanzwe imirimo igera kuri miliyoni 1,2 ihwanye na 80% y’iyari
yarateganyijwe.
Urubyiruko 100 rufite imishinga izazana impinduka nziza muri sosiyete rugiye guherekezwa mu gushyira mu bikorwa imishinga yarwo mu gihe cy'umwaka
Ubwo hagangizwaga icyiciro cya kabiri cya 'Aguka Mentorship Program'
Bari bakurikiye inama bahabwaga
Ndizeye Patient waturutse muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yabwiye ba rwiyemezamirimo bakiri bato gukoresha neza aya mahirwe ruhawe ku buryo umwaka uzarangira bagize urwego bavaho n'urwo bageraho
Javier Fernandez Admetlla waturutse muri European Union yashimiye urubyiruko rwabashije kugera kuri iyi ntambwe, abasaba gukomeza kurangwa n'umurava mu byo bakora
Uzayisaba Bernardin yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe bahabwa na Leta y'u Rwanda kugira ngo babashe kugera kure ari nako bakora ibifasha abandi aho kwirebaho ubwaho
Nkulikiyinka Alice watangije BPN Rwanda yasabye ba rwiyemezamirimo kurangwa n'umuhate, guhatana, guhozaho nokwiyemeza
Ba rwiyemezamirimo bamaze gutera intambwe basangije urugendo rwabo bagenzi babo bagitangira
Ange wegukanye igihembo gikuru muri YouthConnekt 2017
Bamwe mu bazafasha uru rubyiruko mu bikorwa bitandukanye mu gihe cy'umwaka
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO