Kigali

Ku nshuro ya kabiri, mu ndimi zirenga 7, Chorale Inshuti za Mariya yabateguriye cya gitaramo "Immaculate Mary Concert"

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/12/2024 11:03
0


Chorale Friends of Mary (Inshuti za Mariya) ikorera ubutumwa muri Paroisse ya Nyamata arkidiyosezi ya Kigali yongeye gutegura igitaramo yise "Immaculate Mary Concert".



Uretse gutarama mu njyana n'indimi z'amahanga zitandukanye, intego nyamukuru y'iki gitaramo ni uko inkunga izakivamo izakoreshwa mu gushyigikira ikigo cy’Ababikira cya Notre Dame de la Compassion cyita ku banyantege nke gikorera I Nyamata.

Nkuko tubikesha ubuyobozi bw'iyi Korali, icyo gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024 kuva saa kumi z’umugoroba muri salle nziza ya Sunrise Guest House i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Tuganira n'umuyobozi wa Chorale Hervé Isingizwe yadutangarije ko ari igitaramo ngaruka-mwaka kizajya kiba mu gihe abakristu gatolika bizihiza umunsi mukuru  w'ubutasamanywe icyaha bwa Bikiramariya. 

Bwana Hervé yakomeje agira ati : "ni Umwanya mwiza w’iyi Korali kugira ngo ibashe gutaramira abakunzi bayo mu njyana zirata umubyeyi Bikiramariya ariko tunitegura amaza y'umucunguzi wacu Yezu Kristu niyo mpamvu haba harimo n'injyana za Noheli izo bakunda kwita Christmas carols.

Abakunzi ba RUHAGO n'umuco nyarwanda mushonje muhishiwe

Nk'uko Bwana Hervé Isingizwe yabidusobanuriye, abakunzi ba Ruhago ndetse n'abakunzi b'injyana zibanda ku muco nyarwanda bahishiwe byinshi byiza muri icyo gitaramo kuko hazaba harimo injyana zerekeye ibyo byiciro.

Ni ugutarama bifite intego

Uretse kuramya umukiza, iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga izashyikirizwa ikigo cy’Ababikira cya Notre Damme de la Compassion cyita ku banyantege nke giherereye mu Karere ka Bugesera kugira ngo gifashwe mu gukomeza kwigomwa no kwitanga ku bw'uyu murimo utoroshye.

Amaticket aboneka ate?

Ku bantu bifuza kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka, ubu biroroshye cyane. Wabona itike kuri Paruwasi ya Nyamata kandi mu gihe utahageze, wakoresha ikoranabuhanga unyuze kuri www.ibitaramo.com

Ibiciro by’amatike ni ukuva ku mwafaranga 2,000Rwf, 5,0000Rwf ndetse n’amafaranga 15,000Rwf.

Mu gihe kandi haba hari andi makuru wifuza kumenya kuri iki gitaramo cyangwa indi nyunganizi iyo ariyo yose igendanye n’iki gitaramo, wahamagara 0788396524.


Chorale Friends of Mary igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo Immaculate Mary 2nd Edition


Iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka ariko bitabujije ko nta bindi bitaramo bakora


Imyiteguro ya Chorale yo yararangiye hasigaye umunsi nyamukuru w'ibirori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND