Kugeza ejo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, Ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze guta agaciro ku kigero cya 8.4% bitewe nuko ibitumizwa mu mahnga byiyongereye kurusha ibyoherezwa mu mahanga.
None
ku wa 21 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa
yayoboye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gutangaza ibyavuye mu nama za
komite (Komite ishinzwe kutajegajega kw’imari na komite ishinzwe Politiki y’ifaranga).
Guverineri wa BNR yavuze ko muri rusange ubukungu bw’Isi bwatangiye kuzamuka ugereranyije n’uko
byari bimeze mu gihe cya COVID-19 ndetse n’ibiciro ku isoko bikaba bikomeje
kugabanuka ku rwego rw’Isi hose.
Impamvu
yo kugaruka ku rwego rw’Isi muri rusange, ni uko iyo ibiciro byatumbagiye no mu
Rwanda bitumbagira kuko haba hariho ubuhahirane.
Agaruka
ku bukungu bw’u Rwanda, Guverineri yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje
kuzamuka neza aho mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ubukungu bwazamutseho
9.8% hamwe na 9.7% mu gihembwe cya mbere ndetse igihembwe cya gatatu bakaba
bizeye ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse.
Nyamara
n’ubwo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse, Ifaranga ryataye agaciro cyane cyane
bitewe n’uko ibitumizwa mu mahanga byazamutse kurusha ibyoherezwa mu mahanga
bituma ifaranga ryacu rita agaciro kuko amafaranga yoherezwa hanze aba menshi
kurusha aturukayo.
Yagize
ati "Mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka, ibyo twohereza mu mahanga
byazamutseho 4% ariko ibyo dukura mu mahanga byazamutseho 6.7%, icyuho kizamukaho
8.3%. Ibyo byagize ingaruka ku isoko ry'ivunjisha mu Rwanda kuko amafaranga
dukeneye yabaye menshi kurusha ayo dukura hanze, bituma ifaranga ryarataye
agaciro 8.4% kugeza ejo tariki ya 20 Ugushyingo 2024."
Nyamara
n’ubwo habayeho guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, Guverineri John
Rwangombwa yavuze ko biri hasi cyane ugereranyije n’umwaka ushize ku buryo uyu
mwaka byibuze uzajya kurangira ibipimo rusange bitarenze 9.4%.
Yagize
ati “Biri hasi cyane nk’uko byagenze mu mwaka ushize. Tubona mu mpera z’uyu
mwaka bitazarenga 9.4% mu guta agaciro.”
Bimwe
mu byakorwa kugira ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro, ni ukongera
ibyoherezwa mu mahanga kurusha ibitumizwa mu mahanga.
TANGA IGITECYEREZO