Kigali

Kuva kuri P-Fla kugeza kuri Rafiki: Imishinga y’indirimbo ibitswe na Laser Beat

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2024 19:07
0


Umuhanzi akaba na Producer Laser Beat yatangaje ko yarangije ku gukora kuri imwe mu mishinga y’indirimbo z’abahanzi bakomeye muri iki gihe, yaba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga nk’imwe mu ntego yihaye muri uyu mwaka.



Yagaragaje ko abitse indirimbo zirenga 10 z’abahanzi biganjemo abo mu Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, Laser Beat yumvikanishije ko amaze imyaka irenga ibiri akora kuri izi ndirimbo, kandi inyinshi muri zo zararangiye.

Urutonde rw’abahanzi yakoreye rwiganjeho cyane abaraperi, ariko harimo n’umuhanzi umwe wo mu gihugu cya Uganda. Hariho umuhanzi nka Run Up wigeze gukorana indirimbo na Pallaso, hariho kandi Alto wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zitsa ku rukundo;

Hari kandi Mavin, umuraperi Bushali, Seyn, Rafiki Coga, Yogi Star, Iddo Wurld, Ice Nova, Rich One, P-Fla, Deejay Lenzo, Passy Kizito, Mistaek, B-Threy, Rwabugiri ndetse na Scorpion Shabba uri mu bazwi muri Uganda.

Laser Beat yavuze ko zimwe mu ndirimbo yakoze zatangiye gusohoka, kandi zumvikana cyane muri iki gihe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ati “Hari izatangiye gusohoka, izindi zizatangira gusohoka mu minsi iri imbere no mu mpera z’umwaka utaha, ndetse no mu ntangiriro z’umwaka hakurikijwe gahunda z’abahanzi, ndetse harimo n’izanjye ziri kuri Album ndi gutegura izajya hanze umwaka utaha.”

Laser Beat yavuze gukorera aba bahanzi biri mu ishusho y’icyizere bamugirira, kandi bimuha icyizere y’uko akwiye kurushaho gukomeza gutunganya ibihangano bye. 

Ati “Ni iby’agaciro kuri njyewe, kandi bikampa icyizere no gukomeza gushyiramo imbaraga cy’uko mba nagiriwe icyizere n’abahanzi bakangana tugakorana, bikanyereka y’uko rero ngomba gushyiramo imbaraga kugirango nkomeze kuzamura uruhando rwa muziki wanjye, kandi na nakomeza gushyira itafari ku muziki nyarwanda, kandi Producer wabigize umwuga.”

Atangaje urutonde rw’abahanzi yamaze gukorera indirimbo zizasohoka mu gihe kiri imbere, mu gihe hashize iminsi hasohotse indirimbo z’abarimo Green P, Rich One, Pacson na Ice Nova n’abandi yakoreye indirimbo.

Ati “Ni indirimbo nyinshi mbitse, kandi abahanzi benshi twaravuganye ku buryo byoroshye, urumva rero imiziki yatangiye gusohoka y’abo bahanzi.”


Laser Beat yatangaje ko mu bahanzi yakoreye indirimbo muri iki gihe harimo n’umuraperi P-Fla 

Mu bahanzi bakorewe indirimbo harimo na Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga Style 

Umuraperi Green P aherutse gushyira ku isoko imwe mu ndirimbo yakorewe na Laser Beat 

Laser Beat yasobanuye ko zimwe mu ndirimbo yakoze zizatangira kujya hanze mu gihe kiri imbere 

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MU MANIGGER’ YA GREEN P

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO RICH ONE YAHURIJEMO ABARAPERI BAKOMEYE

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND