Producer YewëeH yatangaje ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gukorana na 'Label' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze ku ndirimbo z'ibyamamare nka Eddy Kenzo, Otile Brown, Mbosso n'abandi banyuranye, kandi benshi muri bo bagiye bahura bigizwemo uruhare n'abandi banyuranye.
Uyu musore aherutse gutangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, nyuma y'imyaka itanu irenga ari mu batunganya umuziki. Ni indirimbo avuga ko yafatiye amashusho mu gihe cy’iminsi ine, kandi yakoreye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.
Ni indirimbo yise 'Dangote' kandi yasohotse mu gihe ari kurangiza Album ze ebyiri agomba gusohora ashingiye ku biganiro agirana na 'Label' ye yo muri Amerika.
Producer YewëeH yabwiye InyaRwanda, ko indirimbo yakoreye Mbosso uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya izasohoka kuri Album ye mu minsi iri imbere.
Ati "Mbosso yari afite igitaramo muri Amerika, Producer w'aho arampamagara arambwira ati 'nkeneye beat' ndazimwoherereza, hanyuma muri 'beat' z'abandi ba Producer bose ahitamo iyanjye, hanyuma Mbosso ayiririmbamo, ndababwira nti mwohereze amajwi kugirango nsoze indirimbo yose."
Uyu musore atatangaza amafaranga yahawe na Mbosso ariko 'ni menshi'. Yasobanuye ko gukorera indirimbo Otile Brwon, we byaturutse ku biganiro bagiranye ubwo bahuriraga mu gihugu cya Kenya.
Ati "Abahanzi iyo bahuye nta biganiro bibaho. Ni ukumva igihangano, no kumva ubushobozi mfite, yakumva bimeze neza akambwira ati tujye muri studio dukore. Ni n'uko byagenze rero."
Uyu musore yasobanuye ko gukorera Eddy Kenzo, we byaturutse ku muntu wamuhuje nawe kuva icyo gihe baba inshuti byagejeje mu 'kuba naramukoreye indirimbo ebyiri'.
YewëeH asobanura ko atari abahanzi bo mu mahanga yakoreye indirimbo, kuko anashimishwa no kuba mu bahanzi bo mu Rwanda yakoreye harimo na Mugisha Benjamin 'The Ben' nk'umwe mu bo nifuzaga. Yasobanuye ko indirimbo yakoreye The Ben, izasohoka kuri Album ya Uncle Austin.
Kandi avuga ko bamwe mu bahanzi bo mu mahanga yabakoreye indirimbo mbere y'uko ajya mu rukundo na Shaddyboo, abandi 'mbarakorera twaramaze gukundana'.
Producer
YewëeH yatangaje ko yakoreye indirimbo ebyiri Eddy Kenzo binyuze ku muntu
wabahuje
Producer YewëeH yavuze ko yahuriye na Otile Brown muri Kenya biyemeza gukorana indirimbo kuva ubwo
Producer YewëeH yavuze ko igitaramo Mbosso yakoreye muri Amerika ari cyo cyagejeje ku ndirimbo yamukoreye
Producer YewëeH yasobanuye ko yinjiye mu muziki kubera ko ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘DANGOTE’ YA PRODUCER YEWEEH
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA PRODUCER YEWEEH ASOBANUYE UKO YAHUYE N’ABAHANZI BAKOMEYE MURI AFURIKA
TANGA IGITECYEREZO