Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n'itsinda ry’abakobwa b’impanga rya J-Sha rimaze kwigarurira abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.
'Unveil Africa Fest' izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidikanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.
Iri serukiramuco
ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu
abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo
Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club,
J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira muri
iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw,
ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe
'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga
unyuze ku rubuga www.noneho.com.
Kanda HANO ugure
itike.
Umuyobozi Mukuru wa
Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda
ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri
cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo
mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa
ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye
neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi
b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira
n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.
Ibigwi by'itsinda rya
J-Sha rizasusurutsa abazitabira "Unveil Africa Fest 2024"
Mu kwezi k’Ugushingo
2023, umuziki w’u Rwanda wungutse itsinda ry’abakobwa babiri b’impanga nyuma yo
kwiyungura ubumenyi mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.
Iri tsinda ryinjiranye mu
muziki izina rya ‘J-Sha,’ rigizwe n’abakobwa b’impanga bitwa Bukuru Jennifer na
Butoya Shakira, bakaba bararangije mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki mu 2021.
Nyuma y'uko J Sha bamaze
gushyira hanze indirimbo zirimo Mabukwe na Hobby, baherutse gutera intambwe ikomeye bashyira hanze indirimbo ‘Do It’ bakoranye na Andy Bumuntu.
Mu kiganiro gito
bagiranye na InyaRwanda, bakomoje ku mikoranire yabo na Andy Bumuntu, bagaragaza ko
byose byahereye kuri Kiss FM.
Icyo gihe aba bakobwa
basabwe kuririmba imwe mu ndirimbo bafite bacuranga ‘Do It’, Andy Bumuntu
wakoreraga iyi Radio yarayikunze.
Bati: “Nyuma aza kudusanga
muri ‘studio’ adusaba ko twayikorana, natwe turemera kuko n’ubundi bijyanye
n’injyana akora.”
Ku rundi ruhande aba bakobwa bahamya
ko bageze kure umushinga wo gukora kuri album yabo ya mbere.
Bize amashuri
yabo arimo n'ay’umuziki mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu cya Uganda. Baherutse gutangaza ko binjiye mu muziki bawukunze ndetse kugeza ubu ntacyo barakora bagereranije n'ibyo bifuza
gukora kuko bafite intumbero yagutse.
Bitewe n'icyorezo cya COVID19, aba bakobwa bize imyaka 4 amasomo yabo batangiye mu 2018, umuziki wabo bakaba barawutangiriye mu bwogero.
Ni ibintu bavuga basa
n'abashyenga bashaka kumvikanisha ko atari abantu bakuriye mu rusengero nk'uko
benshi mu bahanzi usanga bafite isoko yabo y’ubuhanzi muri za korali.
Shakira [umuto muri izi mpanga] asobanura uko
biyemeje gutangira gukora umuziki kinyamwuga, yagize ati: "Ubundi turi ku ishuri numvaga
nzaba umuhanzi ntabwo numvaga nzasubiramo indirimbo z’abandi ni aho byahereye.”
Bagaragaza ko ibyo
biyemeje bitoroshye, bisaba amafaranga, imbaraga no kwihangana, ariko hamwe
n’urukundo rw’abafana bizera kugera kure.
Ku byerekeranye n’amakuru avuga ko hari amasezerano bigeze kugira muri Kina Music, Jennifer yavuze ko 'uko twakoranaga, Clement buriya akunda gutunganya indirimbo za Korali twahuriraga mu bintu by'amakorali cyane.'
Yakomeje agira ati: “Ikindi
cya kabiri nigiragayo no gutunganya indirimbo nta yindi mikoranire yari ihari
irenze.”
Binyuranye n’abandi
bahanzi, aba bakobwa bavuga ko nta muhanzi bavuga ko bafatiraho urugero ahubwo
buri umwe mu buryo bwe bagira isomo bamwigiraho.
Bati: “Bruce Melodie
ageze ahantu heza hashimishije, Meddy, The Ben, Knowless, Alyn Sano, Ariel Wayz
n’abandi.”
Aba bakobwa bafite
ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika, baririmbye mu birori
bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i
Kigali mu bihe bitandukanye.
J-Sha batangaje ko indirimbo bakoranye na Andy Bumuntu bari bayanditse bazi ko ari iy'itsinda gusa
Nyuma y'umwaka umwe mu muziki, bagiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bamamaye mu njyana Gakondo
Ni ubwa mbere bagiye kugaragaza impano yabo mu gitaramo cyagutse
Igitaramo cya 'Unveil Africa Fest' kitezweho gutanga ibyishimo bidasanzwe ku ya 7 Ukuboza 2024
">Reba hano indirimbo J-Sha bahuriyemo na Andy Bumuntu bise "Do It"
">
TANGA IGITECYEREZO