Ibi yabigarutseho mu nama
ya ACCES iri kubera i Kigali ku nshuro ya mbere ikaba igomba guherekezwa n’ibitaramo
bibiri bizataramamo abahanzi nka Nasty C, Bushali, Ish Kevin n’abandi benshi
muri Africa.
Ku munsi wa kabiri w’iyi
nama, umuhanzikazi Yvone Chaka Chaka wigwijeho ibigwi mu muziki wa Africa, niwe
wari mu bategerejwe cyane ko avuga ku rugendo rwe nk’umuhanzikazi w’umugore
wakoze ibitangaza ku mugabane wa Africa ndetse n’amasomo barumuna be bashobora
kumwigiraho.
Yatangiye avuga ko
ibinyacumi bine amaze mu muziki bitigeze byoroha ariko yabashije gushikama
akabasha gukora umuziki mu buryo bwari bugoye ariko akemera ibimugora agashyira
imbere icyo ashaka cyane.
Yavuze ko umuziki nubwo
benshi bawukora bishimisha, umuziki ni kimwe mu bintu bikomeye cyane dore ko
ari kimwe mu biranga umuco wa Africa ndetse ukaba Wabasha gutunga uwukora
ndetse n’abazamukomokaho.
Chaka Chaka yavuze kandi
ko umuziki kitakiri ikintu cyo gukora nta gahunda ahubwo ari ibintu bikwiye
kwishyura ubikora nk’uko umucuruzi nawe agurisha kandi akishyurirwa ibyo
yacuruje.
Yongeye gusaba abakora mu
bigo bishinzwe kurinda umutungo w’abahanzi kuba hafi abahanzi byumwihariko abo
muri Africa kugira ngo bizabe umutungo uzabatunga n’ikindi gihe. Ati “Haba hari
ibigo bifasha kwandika imitungo y’abahanzi? Wowe nk’umuhanzi, ni wowe ukwiye
kwandikisha umutungo wawe. Hari abahanzi bafata ibihangano byabo bakabishyira
hanze hanyuma abandi bakabyifatira, ni gute utekereza ko uzabyishyurirwa?’
Agaruka ku ruhare rw’abagore
mu iterambere ry’umuziki wa Africa, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko igihe cyageze
ngo n’abagore bisange muri uru ruganda rw’umuziki cyane ko nabo bafite byinshi
bakora kandi byafasha iterambere ry’umuziki.
Yagize ati “Njya mbwira
abahungu bange ngo habaye hatariho umugore ntabwo nabo baba bari ku Isi. Kuri
ubu igihe ni iki kugira ngo ibintu byose bizemo uburinganire bungana. Haba
umugore cyangwa umugabo, bafite ubushobozi bungana mu gukora ibintu
bitandukanye niyo mpamvu nta muntu ukwiye kugibwaho impaka ku kazi ke."
Aha niho yahise akomereza
asaba abakora mu gisata cy’umuziki guhagarika ibyo gushaka gufatirana abakobwa
cyangwa abagore ngo babasabe ibitandukanye n’ibyo bagakwiye kuba batanga kugira
ngo bafashwe kubera yuko iyo binyuze muri izo nzira ubushobozi bwose bw’umugore
butagaragara.
Yagize ati “Ndashaka
kwisabira abagabo bari ku ruhembe rw’umuziki, Umukobwa naramuka aje gushaka
ubufasha kuri mwe, ntimukamwake ibindi (Aha yavugaga kuri za ruswa zishingiye
ku gitsina) kubera ko rimwe na rimwe ntabwo batanga imbaraga zabo."
Yasabye kandi abakobwa
kwiyumvamo ko ari abanyembaraga, abanyabwenge kandi bashobora gukura umuziki wa
Africa ku rwego rumwe ukagera ku rundi rwego. Ati “Abagore mukwiye kwemera
kwirwanaho nk’uko nabivuze. Mu biganiro nagiye nkora, nagiye nsaba ko abagore bahabwa
amahirwe angana n’abagabo kuko hari byinshi bakora ku muziki. Abagore bakwiye
kandi kwiyumvamo ko bashyigikiwe, bashoboye kandi bagahabwa n’inama n’amahugurwa."
Yvonne Chaka Chaka yongeye
kugaruka ku bibazo yahuye nabyo ubwo yatangiraga umuziki nyuma y’uko yari amaze
gutsindwa mu ishuri ry’amategeko hanyuma agahita yumva ko agiye gukora umuziki
kandi ugomba kuzamutunga.
Yagize ati “Ndatekereza
ko twese tugira ibibazo byo mu mutwe atari abagore gusa ahubwo n’abagabo. Uru
ni uruganda aho imbwa irya indi. Ugomba kumenya uwo uriwe cyane cyane muri uru
ruganda. Ngewe mbifata nk’akazi nk’akandi kose.
Nigaga amategeko ndatsindwa hanyuma mfata umwanzuro wo gukora umuziki. Ntabwo nigeze niyumva nk’umuntu w’igitangaza usumba abagura ibyo nakoraga ahubwo nabifataga nk’akazi nk’uko muganga abyuka akajya ku kazi ko kuvura."
Yongeye gusaba abahanzi kutishyira hejuru ahubwo bagaomeza gukorera rubanda nk'uko babikora mu gihe cya mbere y'uko bamenyekana bagafata abantu bose nk'abakiriya b'ibyo bakora kuko aribo bagenerwa bikorwa.
Yagize ati "Kubwo amahirwe macye, twe nk’abahanzi turi ijisho rya rubanda aho uba uhanzwe amaso ugashimwa uyu munsi ejo ukanengwa. Iyo umuhanzi agitangira, agenda asaba abantu kumva indirimbo ze yamara kugera ku rwego rwiza ntiyongere kwikoza abo bantu batumye agera aho ndetse yewe agashaka abamucungira umutekano."

Yvonne Chaka Chaka yagaragaje ko abahanzikazi nabo bafite ubushobozi bwo kugeza umuziki wa Africa aho wagakwiye kuba uri
Reba indirimbo "Every woman needs a man" ya Yvonne Chaka Chaka yavuze ko yakoze agaragaza ko umugabo n'umugore bakenerana ari naho ahera avuga ko haba umugabo n'umugore bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kuzamura ibendera ry'umuziki wa Africa.
