Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024, yaranzwe n'ubwitabire buri hejuru, umwanya uhagije wo kwigadagura no kumenyana, ndetse n'impanuro byitezwe ko zizatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'Umugabane wa Afurika.
Inama y'uyu mwaka ya
YouthConnekt yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, yabaye amahirwe
akomeye ku rubyiruko rwabashije kuyitabira, by'umwihariko ku Banyarwanda kuko
usibye n'ubumenyi babashije no kwegukana ibihembo bikomeye, abandi barimo
ababyinnyi, aba-DJs, abashyushyarugamba, ababyinnyi, n'abanyarwenya bakomeye
bahabwamo akazi.
Dore bimwe mu bintu by’ingenzi
byaranze iyi nama:
1. Yitabiriwe
n’abarenga 3000 ifungurwa na Perezida Paul Kagame
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko
muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024 yari ifite insanganyamatsiko igira iti
‘Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.
Iyi nama yitabiriwe
n’abarenga 3000 hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024 ibera muri Kigali Convention Centre.
Muri iyi nama, Perezida
Kagame yatanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage
wo guteza imbere Afurika. Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Intebe wa
Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba
n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u.
2. Hatanzwe
ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 110 Frw
Imishinga itanu
y’urubyiruko yahize indi binyuze mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest
rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho
impinduka, yahembwe miliyoni 110Frw.
Ikigo Sinc-Today Ltd
cyashinzwe na Eric Mupenzi hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama
n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri
uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi, ni cyo cyatsindiye
irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.
Irushanwa rya Hanga
Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego
zitandukanye. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye. Ritegurwa na Minisiteri
y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,
RDB, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n’abandi.
Ba rwiyemezamirimo batanu
bageze mu cyiciro cya nyuma, nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa
miliyoni 50Frw, uwa kabiri agahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw
, uwa kane n’uwa gatanu buri umwe agahembwa miliyoni 12,5 Frw.
3. Hatangijwe
icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub
Ku munsi wa kabiri
w’inama ya YouthConnekt, Perezida Kagame yatangije icyiciro cya mbere cya
gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga
y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.
Timbuktoo ni umushinga w’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere
ibikorwa by’ishoramari muri Afurika aho kugeza ubu ufite icyicaro i Kigali mu
Rwanda.
Binyuze muri iyi gahunda
abafite imishinga n’ibigo biri gutangira mu rwego rw’ikoranabuhanga mu buzima
bagera kuri 957 batanze imishinga yabo hatoranywamo 40, ari na bo batangiranye
n’icyiciro cya mbere cyayo.
Gahunda ya Timbuktoo yitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kwigobotora ibibazo bikomeje kwibasira urwego rw’ubuzima birimo ibyatangiranye n’Icyorezo cya Covid-19.
Imishinga
izajya iterwa inkunga binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho guhanga
ibishya bizahindura urwego rw’ubuzima, kugeza serivisi z’ubuvuzi muri Afurika
no kongera amahirwe y’ibigo cyangwa imishinga igitangira mu guhanga ibishya mu
rwego rw’ubuzima.
4. Hatangiwemo
impanuro n’abayobozi bakomeye ndetse na ba rwiyemezamirimo biteje imbere
Mu butumwa yagejeje ku
rubyiruko rwitabiriye iyi nama n'abandi Banyafurika muri rusange, Perezida
Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite umubare munini w'urubyiruko, ariko
bidakwiye kugarukira mu mibare gusa ahubwo bigomba kujyana no kurwubakira
ubushobozi.
Ati: “Akenshi hari ibyo
twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza
kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka
utuma ibintu byose bigenda neza.”
Perezida Kagame yabwiye
urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye
no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu
byabo cyangwa ahandi.
Ni mu gihe Ambasaderi
w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize ati: “Imibare
ivuga ko 60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika
bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite
uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo, bityo hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe kugira ngo rwigire hamwe uko rwakemura ibibazo byugarije umugabane.
Ati: “Turasaba ko hajyaho gahunda zitandukanye
z’Umugabane wa Afurika zihuza urubyiruko kugira ngo rukemure ibibazo
bibangamiye iterambere rya Afurika, ruyobore impinduka zikenewe.”
Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y’ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere.
Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry’urubyiruko na Leta muri rusange
bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo
bizafasha mu iterambere ry’ubukungu.
5. Abitabiriye
babonye umwanya uhagije wo kwidagadura
Ku ikubitiro, abana b’abakobwa n’abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk’urubyiruko.
Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n’iza Gakondo,
indirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda n’iziha ikaze abitabiriye, aba bana
bishimiwe n'ibihumbi by’abari bateraniye muri Kigali Convention Centre.
Abanyarwenya barimo Anne Kansiime uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda ndetse na Mammito wo muri Kenya, bataramiye abitabiriye inama ya Youth Connekt imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Aba banyarwenya
biyongeraho abo mu Rwanda nka Rusine Parick, Herve Kimenyi na Babu bataramiye muri
Kigali Convention Centre mu gitaramo cyiswe ‘Gen-Z Comedy Night’ cyari kiyobowe
na Fally Merci.
Mammito witabiriye iki
gitaramo bigaragara ko akuriwe, ntabwo yigeze agaragaza intege nke ku rubyiniro
ahubwo yatanze ibyishimo ku bakunzi b’urwenya bari bakoraniye muri Kigali
Convention Center.
Iki gitaramo cyasojwe
n’umunyarwenya Anne Kansiime waherukaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo
cya Seka Live muri Nzeri 2023.
Ni igitaramo cy’urwenya
cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2024, cyitabirwa n’abiganjemo
urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt. Iki gitaramo kandi cyari
cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr.
Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Muri iyi nama kandi,
umuhanzikazi Aline Sano Shengero wamamaye nka Alyn Sano afatanije na Christiane
Boukuru ndetse na bamwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya gatatu cya Art
Rwanda Ubuhanzi, na bo bahawe umwanya basusurutsa abayitabiriye mu njyana
gakondo.
Aba-DJs b'abakobwa barimo Dj Ira na Dj Sonia babonye akazi muri iyi nama, ndetse n'itsinda ry'ababyinnyi bayobowe na Titi Brown uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro Nyarwanda bahawe umwanya basusurutsa abitabiriye YouthConnekt 2024.
YouthConnekt imaze imyaka
12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari
ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo
rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo
bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari
igitekerezo cy’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko
kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba
icya Afurika yose.
Kugeza ubu, ibihugu 33
byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku rubyiruko
no kuruteza imbere. Abayitabira babona umwanya uhagije wo kumva impanuro,
kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n’amakuru yatuma rubasha
kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.
Uyu mwaka, iyi nama
yitabiriwe n’urubyiruko rubarizwa mu nzego z’umutekano zirimo Polisi, Ingabo
z’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n’Urwego rwa DASSO, ba
rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza, urubyiruko
rubarizwa mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye
by’urubyiruko n’abandi.
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi baturutse hirya no hino muri Afurika bari mu bitabiriye ndetse bagasangiza abandi aho bageze mu rugendo rwo kwiteza imbere
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI YOUTHCONNEKT
TANGA IGITECYEREZO