Kurya neza cyangwa gufata ifunguro ryuzuyemo ibyo umubiri ukeneye ntabwo bisaba kuba uri umutunzi cyangwa ngo ugure ibiribwa bihenze cyane, ahubwo byose bisaba kuba uzi ibyo umubiri ukenera kugira ngo umuntu abe afashe intunga mubiri zihagije.
Mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo umuntu abeho bisaba ko afata ifunguro, ariko ifunguro ryose ntabwo riba ryujuje intungamubiri ni yo mpamvu hari indwara abantu benshi barwara indwara ziturutse ku bumenyi buke bafite mu gutegura indyo yuzuye (imirire mibi), urugero: Umubyibuho ukabije, bwaki, kugwingira n’izindi nyinshi.
Abantu benshi kenshi batekereza ko gutegura indyo yuzuye bisaba gushaka amafunguro ahenze, ariko ntabwo ari byo. Ahubwo bisaba ko umenya ibiribwa ndetse n’intungamubiri. Kugira ngo indyo ibe yuzuye igomba kuba igizwe n’Ibyubaka umubiri (Proteins), Ibitera imbaraga (Carbohydrates) n’Ibirinda indwara (Vitamins) mu mafunguro ya buri munsi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse n'ibigize indyo.
Ibi yabigarutseho muri iki gihe cy'ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, kuva tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, mu nsanganyamatsiko igira iti: 'Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N'Ejo Heza'.
Jean Claude Ndorimana asobanura ibigize ifunguro ryuzuye, yagize ati: ''Indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n’ibirinda indwara". Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y’urugo.
Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk’inkoko zikabaha amagi n’inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n’ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.
Gutegura indyo yuzuye, ntibisaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo bisaba kumenya umumaro wa buri kiribwa dusanganwe, maze ukamenya n’uko wabitegura bikagirire akamaro ababirya.
Mu biribwa bw’ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, hakenewe ibyubaka umubiri; ari byo ibinyampeke n’ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, igi, indagara, amata ndetse na soya.
Hakenewe kandi ibitera imbaraga, ari byo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n’ibindi. Hakaza ibirinda indwara ari byo mboga (dodo, amashu, karoti, n’imbuto nk’imineke, avoka, inanasi, amatunda n’ibindi.
Ibi byose bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy’ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe.
Ibijumba biri mu bitera imbaraga, igihe ubitetse ujye uzirikana imboga ndetse n'ibyubaka umubiri nk'ibishyimbo, indagara n'ibindi
Umuceri uri mu bitera imbaraga umubiri w'umuntu
Igi ni ingenzi cyane ku ifunguro ryawe bikaba akarusho ugiye urirya buri munsi
Karoti ntizihenda, ziri mu bwoko bw'ibiribwa birinda indwara
Ushobora kubura ubushobozi bwo kugura inkoko cyangwa ifi ariko byose binganya intungamubiri n'indagara kandi zo zirahendutse cyane
Ibirayi biri mu bwoko bw'ibiribwa bitera imbaraga kandi biraboneka hirya no hino mu gihugu
Kurya ifi ku ifunguro ryawe ntako bisa kuko ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye
Amata ni ingenzi cyane ku buzima bw'umuntu akaba ari mu byubaka umubiri mu cyiciro kimwe n'inyama, amagi, indagara n'ibishyimbo
Imbuto zirimo Avoka, Imineke, Pomme, Watermalon, Amacunga n'Amatunda ni ingenzi cyane kuri buri funguro ryawe
Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bidahenze kandi byunganira cyane indyo yuzuye
Gutegura indyo yuzuye ntabwo bisaba gushaka amafunguro ahenze, ibishyimbo biri mu cyiciro kimwe n'inyama
INDYO YUZUYE TUYIGIRE UMUCO MU MAFUNGURO YACU YA BURI MUNSI
TANGA IGITECYEREZO