Chorale Saint Paul Kicukiro yo muri Kiliziya Gatolika yatangaje ko iri mu myiteguro yo gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo cyayo bise “Great Classic Concert” kizaba ku wa 15 Ukuboza 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ibi bitaramo biba buri mwaka byahawe inyito ya ‘Great Classic’ ahanini bitewe n’uko ariyo njyana bakunda kuririmbamo. Umuririmbyi akaba n’umuyobozi wa Chorale Saint Paul, Nizeyimana Nyituriki Denys, yabwiye InyaRwanda ko bahaye umwihariko ibi bitaramo binyuze mu muziki wa ‘Classic’ kandi ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko banyuzwe, ari nayo mpamvu bifuje kubishyiramo imbaraga.
Yavuze ati “Mu bitaramo byacu tuyinjiramo (injyana ya ‘Classic’) cyane tugakora ku bihangano bifite amateka by’abahanzi bakomeye bagize uruhare muri uyu muziki.
Ntituririmba gusa ahubwo tunabyina imbyino zo muri iyi njyana zimenyerewe nka za ‘Waltz’ aho babyina ari ‘Couples’ na za ‘Ballet dances’, haba harimo indirimbo zikoze mu buryo bwa ‘theatres’ zizwi nka ‘Opera’ n’ibindi byinshi abazaza bazafasha kwibonera. Urumva rero ko iyo njyana tuba twayinjiyemo mu misokoro akaba ariyo mpamvu tuvuga ko ari ‘Great Classic Concert’.”
Denys yavuze ko iki gitaramo muri rusange kigamije gutaramira Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’iyi njyana, guteza imbere uyu muziki no kuwukundisha abataragira amahirwe yo kuwumenya, guteza imbere umuco, guteza imbere umuziki wa ‘Classique’ mu Rwanda, gutanga ubutumwa bwiza buzaba buri mu ndirimbo ‘tuzaririmba no kwidagadura’.
Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega kuzabona udushya tudasanzwe mu bitaramo byatambutse, kandi bitegura no kuzabona indirimbo zakunzwe za Chorale St Paul.
Yungamo ati “Bazitege kunogerwa n’umuziki mwiza ‘Orchestra’ izabacurangira, aha ndavuga ‘Orchestra’ ya Classic na ‘Orchestra’ ya Band. Yavuze ko ashingiye ku buhanga bamaze kugaragaza muri ibi bitaramo bagiye bakora buri mwaka, ntawashindikanya ko igitaramo cy’uyu mwaka kizagenda neza.
Avuga
ati “Kuzaririmba neza byo ntawabitindaho abadukurikira bamaze kubimenyera,
bazitege kandi kubyina n’indirimbo zisanzwe z’iwacu mu Rwanda dukunda zaba iza
gakondo na Karahanyuze.”
Umuziki wa ‘Classic’ urazwi cyane ku isi, ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.
Indirimbo
yubahiriza Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi
(UEFA), iririmbwa kandi icuranze muri aya majwi.
Chorale Saint Paul ifite intego yo gufasha abakilisitu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo, yashinzwe mu mwaka wa 2009 bivuye ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro.
Imenyerewe mu muziki wa Classic ukorwa n'abahanga mu miririmbire, aho wandikwa mu manota asobanutse y'umuziki kandi ukaririmbwa mu majwi ahanitse yiharirwa n'abitoje ku rwego rwo hejuru.
Zimwe mu ndirimbo za Chorale Saint Paul zizwi na benshi harimo nka ‘Mariya ni umubyeyi w'abakene’, ‘Umubyeyi uturutira bose’, izaririmbiwe amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United n'izindi.
Iki
gitaramo ‘Great Classic Concert’ kizaba guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kandi
kwinjira byashyizwe ku 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri
VIP, ndetse na VVIP/Table y'ibihumbi 250,000 Frw. Ushobora kugura
itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com.
Chorale St Paul Kicukiro yatangaje ko igiye gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo bise ‘Great Classic Concert’
Chorale
St Paul Kicukiro yavuze ko izakorera iki gitaramo muri Camp Kigali, ku wa 15 Ukuboza 2024
Chorale
St Paul Kicukiro igaragaza ko yahisemo gukora ibi bitaramo mu rwego rwo gufasha
abantu kunogerwa n’umuziki wa ‘Classic’
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA CHORALE SAINT PAUL KICUKIRO
TANGA IGITECYEREZO