Kigali

MINAGRI yasobanuye byinshi ku burenganzira ku biribwa n'imirire iboneye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2024 17:51
0


Kuva tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, ni ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, mu nsanganyamatsiko igira iti: 'Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N'Ejo Heza'.



Hagamijwe kwifatanya n'abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, kuva tariki 16 Ukwakira, u Rwanda ruri mu kwezi k'ubukangurambaga ku ndyo yuzuye hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w'ibiribwa. 

Ni muri urwo rwego Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi {MINAGRI} n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n'Ibiribwa (FAO) n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye, basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.

Bibukije ko ifunguro ryose rikwiye kubonekaho Ibyubaka umubiri nk'amafi, amata, amagi, inyama n'ibindi; hakabonekaho kandi Ibitera imbaraga nk'umuceri, ibirayi n'ibindi; ndetse n'Ibirinda indwara nk'imboga n'imbuto, bityo abanyarwanda bakarusheho kugira ubuzima bwiza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse anagaruka birambuye ku burenganzira ku biribwa benshi mu Banyarwanda batarasobanukirwa.

Yabwiye abanyarwanda ko indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n’ibirinda indwara. Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y’urugo.

Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk’inkoko zikabaha amagi n’inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n’ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

InyaRwanda: Uburenganzira ku biribwa bisobanuye iki?

Jean Claude: Buri muntu afite uburenganzira bwo kurya kandi indyo yuzuye irimo: ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n’ibirinda indwara.

Ni bande bireba?: Bireba buri wese kuko buri wese mu kigero cye agira ibyo umubiri we ukenera kandi bigomba kuva mu ndyo yuzuye ariko by’umwihariko abana kuko tugomba kubarinda kugwingira kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.

InyaRwanda: Hano imirire iboneye muvuga ni iyihe? Inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by'ingenzi. Mwadusobanurira uko abantu bajya babifata ku mafunguro yabo, ese ni ryari bikenewe cyane, ni buri munsi? Muteganya iki/Murasaba iki kugira ngo Abanyarwanda bose bihaze kuri ayo mafunguro?

Hano imirire iboneye muvuga ni iyihe?

Jean Claude: Imirire iboneye, ni imirire igizwe n’ibikomoka ku matungo (Inyama, amafi n’amagi) byubaka umubiri bikanawurinda indwara (proteyine na vitamin), imboga n’imbuto bitanga vitamine. Ibitera imbaraga nk’umuceri, ibijumba, imyumbati, ubugari n’ibindi.

Indyo yuzuye kandi iboneye ntikwiriye kuburamo ibikomoka ku matungo, imboga n’imbuto ndetse n’ibitera imbaraga nk’umuceri, ibijumba, imyumbati, ubugari n’ibindi bitera imbaraga.

Inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by'ingenzi bitagomba kubura mu ifunguro ariko si ngombwa kubirira rimwe byose ahubwo kimwe cyasimbura ikindi kuko wasanga ifunguro rihenze ariko wabuze inyama ntiwabura igi, ntiwabura indagara.

InyaRwanda: Muteganya iki/Murasaba iki kugira ngo Abanyarwanda bose bihaze kuri ayo mafunguro?

Jean Claude: Mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y’urugo, ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk’inkoko zikabaha amagi n’inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n’ifumbire.

Mu Rwanda kandi hari amata, Gahunda ya Girinka Munyarwanda imaze kugera kuri benshi kandi n’abo itarageraho izabageraho, icyo dusaba ni uko twitabira kunywa amata haba aboroye n’abatoroye bakayagurira cyane abana.

Mu gusoza twakongera gukangurira abanyarwanda ko igihe cyose uteguye ifunguro ugomba kwibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki? Ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2023, yagaragaje ko umusaruro w’amafi wiyongereye uva kuri toni 43,560mu 2022 ugera kurit oni 46,495. Kugeza ubu, u Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 ruzaba rusarura toni 112,000 z’amafi.

Impamvu kurya amafi ari ingenzi cyane!

Jean Claude Ndorimana yavuze ko inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by'ingenzi bitagomba kubura mu ifunguro ariko "si ngombwa kubirira rimwe byose" ahubwo kimwe cyasimbura ikindi kuko wasanga ifunguro rihenze ariko wabuze inyama ntiwabura igi, ntiwabura indagara.

Twitse ku kamaro k'inyama y'Ifi. Mu nyama y’ifi haba harimo vitamini D ifasha ubwonko n'umubiri muri rusange gukora neza. Amafi menshi yigiramo ubutare bwa ‘zinc’ akanagira ‘omega 3’ ibyo byombi bikaba ari ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’uruhu. 

Kurya amafi nibura rimwe mu cyumweru binafasha kandi kudahura n’ibibazo by’umutima kubera akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi. 

Mu mafi kandi, habonekamo ubwoko bw’amavuta bwa Omega-3 burinda kurwara indwara z’umutima n’umwijima zikomoka ku mavuta menshi abantu bakura mu nyama z’andi matungo. Si ibyo gusa, kuko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwandura Diabete.

Ubushakashatsi bwakozwe na “American Health Association”, mu bagore basaga 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45, basanze nta ndwara z’umutima bahura nazo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibibazo by’indwara y’umutima kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.

Ngo iyo ‘Omega 3’ irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja. Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.

Umuyobozi ushinzwe Ubworozi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye n'uburenganzira ku biribwa

Inyama, imboga, imbuto, amagi, amafi, imyumbati, ibijumba, ubugari biri mu mafunguro y'ingenzi agize imirire iboneye adakwiye kubura ku meza


MINAGRI iri mu kwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye

REBA UBUTUMWA BWA MINAGRI KU MIRIRE IBONEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND