Kigali

Dorty ugezweho muri Côte d'Ivoire yageze i Kigali abisikana na mugenzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2024 16:48
0


Umuhanzi Dorty uri mu bagezweho mu gihugu cya Côte d'Ivoire yamaze kugera i Kigali mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye no gukorana indirimbo n’umuhanzi Vex Prince uherutse gushyira ku isoko amashusho y’indirimbo ‘Wahala’.



Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo 'Dioula', 'Faut Pas Poser Question yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, yakirwa n’abamutumiye ndetse n’abakobwa bo muri Kigali Protocol.

Uyu musore yagaragaje ko azasoza urugendo rwe tariki 14 Ugushyingo 2024. Ageze i Kigali nyuma y'uko aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise 'Blessing' yagiye hanze ku wa 11 Gicurasi 2024.

Ni indirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.7, ndetse bigaragara ko ayikora yifashishije abahanzi barimo nka Jay Evaans, Jordy Proxy, Rudenation mu ikorwa ry'amajwi n'ifatwa ry'amashusho.

Dorty afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye kandi batanga icyizere muri Côte d'Ivoire muri iki gihe. Yumvikanisha ko akora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat, ndetse kenshi mu bihangano ashyira hanze abyandikaho.

Uretse kuba aririmba mu rurumi rw’icyongereza, uyu musore anaririmba muri zimwe mu ndimi zikoreshwa muri kiriya gihugu. Ariko azwi cyane mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa ndetse n’Icyongereza, hamwe n’ururimi ruzwi nka ‘Nouchi’ rukoreshwa muri muri Côte d'Ivoire.

Dorty yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 4 Mutarama 2017, ndetse agaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 29. Ni mu gihe agejeje aba 'Subscribers' ibihumbi 33.6.

Ariko kandi shene ye ifunguye mu gihugu cy'u Bufaransa. Vex Prince watumiye Dorty i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gukorana indirimbo nawe mu gihe cy'iminsi ine mbere y'uko asubira iwabo.

Ati "Yaje mu Rwanda kuri gahunda dufitanye yo gukorana indirimbo. Ni nyuma ya Fior nawe nakiriye mu minsi ishize. Dorty ari mu bahanzi beza bo gukorana nabo muri iki gihe."

Dorty akunze kwisanisha na Asake wamamaye muri Nigeria, ku buryo hari n'amafoto n'amashusho byagiye bijya hanze bari kumwe.

Dorty yageze i Kigali abisikana na mugenzi we Fior 2 Bior uri mu bakomeye muri Côte d'Ivoire. Fior 2 Bior yavuye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2024, akoranye indirimbo na Vex Prince, ndetse amashusho yayo yamaze gukorwa.

Fior 2 Bior yavuze ko yemeye gukorana indirimbo na Vex Prince, ahanini bitewe n’uko yakunze indirimbo ye ‘Wahala’ yari aherutse gushyira ku isoko. 

Yavuze ati “Wahala’ niyo yabaye imbarutso yo gukorana n’uyu muhanzi. Ni indirimbo ikunzwe cyane mu gihugu cyacu, sinzi niba na hano ari uko. Njyewe n’ikipe dukorana ndetse n’abandi twifuje ko twakorana na Vex Prince kuri uyu mushinga, kandi ndizera nawo uzaba ari mwiza cyane.” 


Dorty yageze i Kigali igicuku kiniha mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye 


Dorty avuga ko yakunze indirimbo 'Wahala' ya Vex Prince byatumye yiyemeza gukorana nawe 


Dorty ari mu bagezweho muri Cote d'Ivoire, ahanini bitewe n'ibihangano bye 

Dorty yagaragaje ko agomba kumara iminsi ine mu Rwanda mbere y'uko asubira iwabo 


Dorty yakiriwe ku kibuga cy'indege n'inkumi zo muri Kigali Protocol 


Fior 2 Bior yari amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwagejeje ku ndirimbo yakoranye na Vex Prince

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAHALA' YA VEX PRINCE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESSING' YA DORTY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND