Kigali

Logan Joe na Og2tone basobanuye impamvu Ish Kevin bamwifashishije EP bakoze mu munsi umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2024 9:37
0


Abaraperi Logan Joe na Og2tone bahuje imbaraga bakorana Extended Play (EP) imwe bise “Midnight Spirits” iriho indirimbo eshanu zigaruka ku buzima bw'abanyamuziki, urukundo no gutegura ejo hazaza.



Yagiye ku isoko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ni nyuma y'uko aba baraperi bakoze igikorwa cyo kuyumvisha inshuti zabo hagamijwe kumva ibitekerezo byabo. Iriho indirimbo nka: 3AM, 6AM, Umuzungu, Candy Shop ndetse na My Tings bakoranye na Ish Kevin.

Og2tone yabwiye InyaRwanda ko nta gihe kinini gishize we na Logan Joe bateguye iyi EP. Ati "Nta gihe kinini gishize urebye kuko Logan Joe niwe wangejejeho igitekerezo ambaza niba dushobora gukorana kuri EP duhuriyeho, ndavuga nti byaba ari byiza, gutya nyine nk'ibisanzwe dukora akazi."

Uyu musore yavuze ko izi ndirimbo bazikoze mu ijoro rimwe, kuko ijoro ryakuriyeho 'habayeho kuzinonsora'. Ati "Bihita birangira, kuko ni indirimbo eshanu. Ku muraperi nawe aba abizi, uzi kwandika ubikora ni vuba vuba."

Og2tone yavuze ko mu busanzwe we afite ubushobozi bwo kwandika indirimbo mu gihe cy'iminota 30. Kandi no mu kuririmba ntabwo bimufata igihe kinini cyane muri studio. 

Uyu musore yaherukaga gushyira ku isoko EP yise 'Umunyabigwi', ndetse avuga ko agiye gukomeza gukora imiziki ye harimo na EP azahuriramo na Bruce The 1 St.

Ish Kevin niwe muraperi wenyine wumvikana kuri iyi EP yabo. Mu gusobanura, Og2tone yavuze ko bifashishije Ish Kevin wenyine ahanini biturutse mu kuba ubwo bayikoraga 'twari kumwe nawe muri studio'. 

Ati "Ubwo twakoraga muri My Tings yumvishije ari nziza aratubwira ati reka njye muri iyo ndirimbo, bihita biba."

Uyu muraperi yavuze ko kuri EP yakunzeho indirimbo '3PM' ahanini bitewe n'uko 'nashyizemo ibyiyumviro byanjye byose'. Ati "Nashyizemo amarangamutima yanjye yose."       

1.My Tings

Ni yo ndirimbo ya mbere kuri iyi Album. Aba baraperi bayikoranye na Ish Kevin, ndetse ni yo gusa babashije gukorera amashusho mu gihe batangaza ko n'izindi zisigaye nazo bazazikorera amashusho.

Ni amashusho agaragaramo zimwe mu nkumi zisanzwe zifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye. Iyi n'iyo ndirimbo babanje gushyira hanze, mbere y'uko ko ku wa 10 Ugushyingo 2024 zose zijya hanze.

Baririmba ku musore uba ushimangira ko yamaze guhitamo umukobwa, ko ariwe wenyine wihariye umutima we. Ati "Uzanyizera, kandi aho ari hose ahora yumva Trapish'.

2.6AM

Ni yo ndirimbo ya kabiri bakoranye aba baraperi bombi. Iyi ndirimbo yanononsowe na Kushbeats. Yitsa cyane ku kumvikanisha ko bishimira iterambere ry'abandi, n'ubwo bazi neza ko hari abanzi babo, ariko ko 'urwango rwabo ntacyo rwadutwara'. Ariko kandi bumvikanisha ko muri iki gihe bahumeka intsinzi gusa.

3.Candy Shop

Iyi ndirimbo nayo yanononsowe na Kushbeats. Baririmba bishyize mu mwanya w'umusore wakunze wahisemo gusohokana umukobwa ahantu hihariye aho ashobora guhitamo icyo gufata, yaba icyo kurya cyangwa se kunywa.

Bavuga ko uyu mukobwa ari mwiza, kandi ko yamutwaye ibitekerezo bye. Iyi ndirimbo yubakiye ku mudiho wa Drill.  Bati "Hashize igihe gito nkubonye ariko watwaye umutima wanjye."

4.Umuzungu

Niyo ndirimbo iri ku mwanya wa Kane. Ishushanya uburyo buri wese yiyemeza gukora uko ashoboye kugirango abashe gutera imbere mu buzima. Bati "Ubutunzi bwose bwona ndabukorera. Ndakora nk'aho mfite umuzungu."

Nayo yakozwe kandi inononsorwa na Kushbeats. Baririmba banitsa ku kubaho ubuzima burangamiye ejo hazaza heza binyuze mu gukorera ubutunzi bw'uyu munsi n'ejo hazaza.

5.3 AM

Ni yo ndirimbo iri ku mwanya wa Gatanu. Yo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Lordkenshin. Yubakiye ku buzima bw'umuhanzi, ubayeho agerageza gutera intambwe nshya mu muziki, n'ubwo ibihumbi by'abakobwa baba bamwirukankaho.

Ariko kandi uyu muhanzi aba ashaka gutera ishema ababyeyi be. Ati "Umuziki ndawureka ukantwara... aba bakobwa beza sinabasha gutoranya, ibi nibyo bizana n'ubuzima twahisemo."


Logan Joe agaragaza ko babashije gukora iyi EP mu gihe cy’umunsi umwe, kuko umunsi wakuikiyeho habayeho kuyinononsora

 

Og2tone yatangaje ko kuri EP yakoranye na mugenzi we yakunzeho indirimbo ‘3AM’ 

Ish Kevin ni we muraperi rukumbi wumvikana kuri iyi EP, ahanini bitewe n’uko ubwo bayikoraga yari muri studio  

KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LOGAN JOE

 

KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA OG2TONE

  ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA EP ‘MIDNIGHT SPRITS’ Y’ABA BARAPERI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND