Kigali

Mr P yateye utwatsi ibyo yashinjwaga n'umuvandimwe we Rudeboy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2024 17:24
0


Peter Okoye uzwi nka Mr P akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square, yanyomoje ibirego byo kwiba indirimbo yavuzweho n’umuvandimwe akaba n’impanga ye, Paul Okoye uzwi nka Rudeboy.



Mu minsi mike ishize Paul Okoye uzwi nka Rudeboy aherutse gutangaza ko Mr P hamwe na producer Vampire, bibye indirimbo ye. Yavuze ko yanditse kandi aririmba indirimbo yitwa “Winning,” yateganyaga gushyira ku muzingo we uzajya hanze muri Kamena  2025.

Rudeboy avuga ko yatunguwe ubwo impanga ye Mr P yasohoraga iyi ndirimbo akayita iye kandi yayimwibye.

Mu gusubiza ibyo birego, Mr P yavuze ko iyi ndirimbo ari iyiwe n’umuhanzi Calypso, ndetse ko bigoye kwiba indirimbo ye bwite nk’uko umuvandimwe we abivuga.

Yasabye umuvandimwe we kumureka agakomeze gukora umuziki, akareka kubiba amakimbirane.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Mr P yavuze ati, “Nta muntu wiba ibye bwite!”

Producer Vampire yabishyizeho  umucyo ubwo yavuganaga na Mr P ku murongo wa  telefone agira ati”Winning yanditswe  na Calypso dufatanyije itunganywa na  Goldman.

Abantu bose bagomba guhabwa icyubahiro cyabo. Ndabashimira cyane. Nk’uko nabivuze mu ibaruwa. Nyemerera nkore umuziki wanjye mu mahoro.

Ubu  mfite indirimbo nshya iri hanze, nyemerera nyishimire mu mahoro, ureke intonganya! Winning’ iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, mukomeze kuyishyigikira, ntimwite ku binyoma. Ndabakunda mwese.Mugire amahoro.”

Ibi bibaye mu gihe aba bagabo b'impanga bamaze iminsi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko batangaje ko itsinda rya P-Square ryatandukanye ku nshuro ya kabiri kubera ubwumvikane bucye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND