Mu gihe hasozwa Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024, iri kubera muri Kigali Convention Centre, hahembwe n'imishinga yahize iyindi binyuze mu irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, aho igihembo nyamukuru kingana na Miliyoni 50 Frw cyegukanwe n'Umunyarwanda.
Muri Kigali Convention
Centre niho hasorejwe Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo
bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga,
ubuzima n'ubuhinzi.
Ni urushanwa ritegurwa na
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu
rw’Iterambere, RDB n’abandi bafatanyabikorwa.
Binyuze muri Hanga
Pitchfest 2024, hakiriwe imishinga 300, hatoranywamo 45 nyuma yo gusuzumwa
n'abagize akanama nkemurampaka. Nyuma hatoranyijwe imishinga 25, ba nyirayo
bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri aho bahawe ubumenyi, ubujyanama n’ibindi
bishobora kubafasha mu guteza imbere imishinga yabo.
Imishinga itanu yari
ihataniye igihembo nyamukuru muri Hanga Pitchfest 2024 ni Afya Wave Ltd, Sinc-Today
Ltd, Geuza Ltd, Cleanville Ltd na Lifeline Ltd. Muri rusange ni imishinga iba
yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ba nyirayo bakaba bafite ikibazo
cy’ubushobozi n’ubundi bumenyi bwabafasha mu kuyibyaza umusaruro byisumbuyeho.
Ikigo Sinc-Today Ltd ni
cyo cyatsinze irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana Miliyoni 50Frw. Ni
ikigo cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori
hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego
kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi.
Ubwo yamurikaga umushinga
we, Eric Mupenzi washinze Sinc-Today, yavuze ko yatekereje uburyo bwo gukemura
ibibazo bikigaragara mu mitegurire n’imigendekere y’inama n’ibirori.
Imishinga itoranywa
binyuze mu kuba ba nyirayo bahabwa umwanya bakayisobanura, niba ari ikigo
kizatanga ibisubizo, kizahanga imirimo kandi kikaba gitanga icyizere cyo gukura
no kwaguka.
Mu mishinga 25, ba
nyirayo bahawe amahugurwa n’ubujyanama, habayeho andi marushanwa hatsinda
imishinga 5 ari na yo igihe guhembwa. Ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu
bikorwa ariko ari ibigo bigitangira kandi byatangijwe na ba rwiyemezamirimo
b’urubyiruko.
Ambasaderi w’Umuryango
w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko Hanga Pitchfest
ari imwe muri gahunda uyu muryango ugiramo uruhare hagamijwe gufasha u Rwanda
muri gahunda zo guhanga imirimo no guteza imbere imishinga ya ba
rwiyemezamirimo bato byumwihariko mu ikoranabuhanga.
Ati: “Icyerekezo cya
Hanga Pitchfest kiroroshye ariko gifite imbaraga. Ni ugushyiraho urubuga aho
abahanga mu guhanga ibishya b’urubyiruko bahurira, bakamenyana ariko
bakanahabwa ubufasha.”
Ambasaderi Calvo Uyarra
yavuze ko Hanga Pitchfest imaze kwaguka kuko kuri ubu hashyizweho ibigo bizwi
nka Hanga Hubs mu mijyi yunganira Kigali irimo Rubavu, Rusizi, Nyagatare na
Muhanga.
Yagize ati: “Turi
guharanira ko nta n’umwe usigara inyuma kandi urubyiruko rwo mu nguni zose mu
Rwanda rugire ubumenyi ku ikoranabuhanga, ruhabwe amahugurwa y’uko rwaribyaza umusaruro.
Ibyo bigo byashyizwemo ibikoresho nkenerwa, ni ibigo bito bigitangira.”
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo
cy'Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), Muhizi Innocent, yavuze ko ibigo
bya Hanga Hubs byashyizwe hirya no hino bitazafasha gusa mu gutyaza imishinga
ya rwiyemezamirimo ahubwo bizanatinyura abandi bafite ibitekerezo byabyara imishinga.
Yagize ati: “Nujya i
Nyagatare uzahasanga umwana ufite igitekerezo cyavamo umushinga wafasha
abahinzi, nujya i Rusizi wahasanga rwiyemezamirimo cyangwa utaraba
rwiyemezamirimo ariko afite igitekerezo cyavamo umushinga wafasha aborozi.”
Muhizi Innocent, yavuze ibibazo byinshi byugarije igihugu cyangwa ibindi bice
bya Afurika biri mu bice by’ibyaro, bityo imishinga igamije guteza imbere
abafite ibitekerezo byo gukemura ibyo bibazo, igomba kujyanwa hanze y’imijyi.
Ati: “Murumva twakora
ibingana gute niba dukomeje uru rugendo? Ibitekerezo no guhanga ntabwo ari ibyo
mu mijyi gusa kandi ibibazo dukeneye gukemura ibyinshi biri mu bice by’icyaro.
Rero igitekerezo cyo kujyana ibigo bityarizwamo ba rwiyemezamirimo cyangwa
ibitekerezo byabo hanze ya Kigali, ni icyo kigamije.”
Igihembo nyamukuru ni Miliyoni 50 Frw, mu gihe umushinga wa kabiri wahawe Miliyoni 20 Frw, uwa gatatu
ugahabwa Miliyoni 15 Frw naho uwa kane n’uwa gatanu igahabwa Miliyoni 12.5 Frw.
Mu gusoza Inama ya 7 ya YouthConnekt hatanzwe ibihembo ku mishinga yahize iyindi mu irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024
Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Mu gutoranya umushinga wagombaga guhiga indi ine, hifashishijwe akanama nkemurampaka
Urubyiruko rwari ruhatanye rwahawe umwanya wo gusobanura imishinga yabo
Byarangiye Eric Mupenzi ari we wegukanye miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga yashinze
TANGA IGITECYEREZO