Kigali

APR FC yongeye kugenda amagongogongo nyuma yo kugwa miswi na Rutsiro FC -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/11/2024 14:19
0


Ikipe ya APR FC inganyije na Rutsiro ubusa ku busa mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere wa shampiyona. APR ikomeje kwibazwaho nyuma yo kuguma kugaragaza intangiriro mbi za shampiyona y'u rwanda Rwanda premier League.



Kuri iki Cyumweru itariki 10 Ugushyingo 2024 nibwo ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, Rwabda Premier League 2024-25.

Ni umukino warangiye APR FC inaniwe kuwutsinda kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa maze igira amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina. 

Kugira amanota umunani mu mikino itanu ku ruhande rwa APR FC, bitumye ijya ku mwanya wa 11 ubwo mu manota 15 yakagombye kuba imaze kugira iba isaruyemo umunani gusa. Ikipea ya Rutsiro FC kunganya uyu mukino bitumye ifata umwanya wa 10 n'amanota 9.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

90+8' Umuzamu Matumele yongeye gufata umupira wari uzamukanwe na Tuyisenge arsene maze umukino urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

90+6' Rutsiro FC irase igitego gikomeye cya Yves ariko umupira yari ateye unyura ku ruhande. 

90+5' Umuzamu Matumele yongeye kurokora ikipea ya Rutsiro nyuma yo kwambura umupira Victor Mbaoma.

90+3' Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu imbere y'izamu rya Rutsiro FC ariko kubona igitego bikomeje kugorana, abakunzi bayo bakomeje kwiheba. 

90+1' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Olivier muzungu akorewe na Ngirimana Alexis, 

90' Iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n'uko umusifuzi yongeraho iminota umunani maze abakunzi ba Rutsiro ntibabyumva kimwe.

88' Mugiraneza Froduard atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'umupira wari uzamuwe na Mumbele Jonas Malikidogo.

85' Niyigena Clement yari arekuye ishoti rya karahabutaka maze umupira awushota myugariro wa Rutsiro.Ngirimana alexis umupira awukuramo.

83' Koruneli ya APR FC nyuma y'umupira Tuyisenge Arsene yari azamukanye umupira naze Jonas malikidogo umupira arawurenza. Koruneli ya kabiri umupira Habimana Yves Umupira awukuramo.

81' APR FC ikoze impinduka nuko Ruboneka Jean Bosco aha umwanya dushimirimana olivier wamamaye nka Muzungu. 

79' umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold aryamye hasi none abaganga bari kumwitaho 

77' Habimana Yves yari yamaze gucika ba Myugariro ba APR FC asigaranye na Pavelh Nzila ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

75' kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe niyomugabo Claude, ariko Kwizera Eric umupira awukuramo neza akiza izamu.

73' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC  havamo thaddeo Luanga na Mamadou SY, hajyamo Tuyisenge Arsene na Victor mbaoma.

72' Ishoti ridakomeye rya Ruboneka Jean Bosco ruhashwe neza na Matumele Arnold.

70" Abakinnyi ba Rutsiro FC bari gusaba penaliti nyuma y'uko Niyigena Clement akoreye ikosa Mumbere Jonas ariko umusifuzi agasanza.

68' Mumbele Jonas malikidogo yandagaje ba myugariro ba APR FC ariko atanze umupira kwa Habimana Yves umupira awuteye n'umutwe umupira ugonga umutambiko ujya hanze. 

66' Ndabitezimana arekuye umupira imbere y'izamu rya APR FC ariko umupira unyura ku ruhande.

64' mugiraneza Froduard arase igitego imbere y'izamu rya Rutsiro nyuma y'umupira yari ahawe na Mugisha Gilbert nuko ikipe ya APR FC ikomeza kubura igitego. 

63' rutiro FC ikoze im,pinduka maze Uwambajimana Leon ava mu kibuga asimburwa na Nkubito Amza.

61' Umukino watangiye kugenda gakeya kubera ko imvura yatangiye kugwa muri Kigali pele stadium

60' umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umutwe wa Mamadou SY bahagararanye bonyine.

58' mumbere jonas malikidogo akoze akazi gakomeye nyuma yo kwambura umupira Niyomugabo Claude akananirwa gufasha APR gushaka igitego cya mbere.

55' Umukino ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko ikirerte kiri guca amarenga ko mukanya gato imvura iragwa muri kigali pele Stadium ari nyinshi cyane.

51' Mamadou Sy yari azamuye umupira imbere y'izamu rya Rutsiro ariko umupira Uwambajimana leon awukuramo neza.

50' byiringiro Gilbert yari agerageje gutungura umuzamu wa Rutsiro Matumele Arnold ariko umupira awukuramo nuko Mumbere Jonas Malikidogo akiza izamu.

48' abakinnyi ba Rutsiro bari bagerageje gutungura umuzamu wa APR FC Pavelh umupira arawufata

46' ikipe ya APR FC itangiranye impinduka havamo Richmond lamptey na Mohamadou Lamine Bah, hinjira mu kibuga Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan


45+1 Mumbere Jonas Malikidogo yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC ariko myugariro Niyigena Clement umupira awukurano nuko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

45' Iminota 45 isanzwe yaranguiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hongerwaho iminota ibiri.

44' Ikipe ya APR FC irase igitego gikomeye cyane nyuma y'uko Lamptey yari ateye ishoti rikomeye rigakurwamo n'umuzamu wa Rutsiro matumele. 

43' Abakinnyi ba Rutsiro bari bubakiye umukino mu kibuga hagati, nuko Mumbere Jonas ahaye umupira bazina ne Mumbere Mbusa qariko umupira urarenga. Mi uwo guterekwa imbere y'izamu rya APRFC>

41' Koruneli ya APR FC nyuma y'uko umuzamu Matumele Arnold akuyemo umupira ukomeye ari kumwe na Ruboneka Jean Bosco, ariko ntacyo Koruneli yamariye APR FC.

39' Mumbere Mbusa yari azamuye umupira imbere y'izamu rya APR FC ariko umupira ufatwa na Pavelh Nzila ariko banamukorera amakosa.

37; kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Mugisha Gilbert Kufura itewe na Byiringiro Gilbert ntacyo imariye ikipe ya APR FC.

36' Alioune Souane yari azamukanye umupira ku ruhande rw'ibiryo ariko ateye umupira ufatwa n'umuzamu wa Rutsiro Matumele Alnord.

33' ARP FC yari yongeye gusatira izamu ibifashijwemo na Ruboneka ariko umupira ugarurwa neza na Kabura Jean ukomeje gufasha ikipe ya Rutsiro kwihagararaho imbere ya APR FC.

31' Kufura ya APR nyuma y'ikosa rikorewe Byiringiro Gilbert itewe na Niyomugabo Claude nuko umupira ugeze mu rubuga rw'amahina abakinnyi ba APR FC bakora amakosa.

28' abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina basatira izamu rya Rutsiro ariko ubwugarizi bwayo nabwo bukomeje kugaragaza intege keya, kuko nta gitego kiraboneka.

26' Niyomugabo Claude yari azamuye umupira mwiza imbere yu'izamu rya Rutsiro FC, ariko umupira uba muremure urarenga. Ni uwo guterekwa imbere y'izamu rya Rutsiro. 

23' koruneli ya APR FC itewe na Niyomugabo Claude umupira ucaracaye imbere y'izamu rya Rutsiro FC ariko ubura uwusunukira mu izamu.

21' Thaddeo Luanga, Byiringiro Gilbert na Ruboneka Jean Bosco bakinanye neza ariko Mumbele Jonas Malikidogo umupira awushira muri koruneli.

20' Hitimama Jean Claude akoze akazi gakomeye nyuma yo kwambura umupira Mamadou Sy imberte y'izamu rya Rutsiro Fc.

18' Mamadou Sy yari acomotse ba myugariro b'ikipe ya Rutsiro ariko abasifuzi bavuga ko yaraririye.

16' Kufura nziza ya Rutsiro nyuma y'uko Uwambajimana Leon uzwi nka Kaunga yari agiye gushota akitambikwa na Niyigena Clement. Kufura Kaunga arayitereye ariko umupira unyura kuruhande.

13'  Mamadou Sy yari ahawe umupira na Mugisha Gilbert ariko Sy azamuye umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, Thaddeo Luanga yongeye kuwushota mu izamu umupira ujya hanze.


9' Koruneli ya APR nyuma y'umupira wari uzamukanwe na Mugisha Gilbert abakinnyi ba rutsiro barawurenza ariko koruneli itewe na Kapiteni Claude ntiyagira icyo imarira APR FC.

7' Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Mamadou Sy, yatewe na Byiringiro Gilbert ariko Niyigena Clement ateye umutwe umupira ujya ku ruhande.

6' Abakinnyi ku mpande zombi batangiye bakinira mu kibugahagati, amakipe yombi ageragezakwigana, gusa APR FC iri kunyuzamo ikataka izamu rya Rutsiro FC.

3' Kufura ya APR FC itewe na Byiringiro Gilbert umupira usanze Alioune Souane ahagaze neza ariko umupira awutera ku ruhande, abakunzi ba APR bari bahagurutse bazi ko igitego kigiye kwinjira.

2' Mumbele Jonas malikidogo yario azamukanye umupira ibumoso bwa rutsiro ariko ringiro Gilbert umupira arawumwambura.

1' Byiringiro Gilbert yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rutsiro FC ariko umupira urarenga ni uwo guterekwa imbere y'iozamu rya Rutsiro FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Rutsiro FC ni 

Matumele

Kwizera 

Kabura Jean

Ngirimana 

Uwambajimana 

Hitimana 

Kwizera 

Ndabitezimana 

Habimana 

Mumbere Jonas

Mumbere Mbusa

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa APR FC ni

Pavelh

Niyigena

Niyomugabo

Souane

Byiringiro

Lamine

Thaddeo

Richmond

Migisha

Ruboneka

Mamadou Sy

Mbere y’umukino

Ni umukino utarakiniwe igihe, kubera ko ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurica ya CAF Champions League, ariko kugeza ubu ikaba itakibarizwa muri ayo marushanwa kuko yakuwemo na Pylamid yo mu gihugu cya Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Mbere y’uyu mukino buri kipe yifuza kuwutsinda, kuko mu mikino umunani Rutsiro FC imaze gukina imaze gukoreramo amanota umunani ikaba iri ku mwanya wa 10. Ikipe ya APR FC yo mu mikino ine imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda ifite amanota arindwi gusa.

Mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 11, naho mu gihe ikipe ya APR FC yawutsinda yo yahita igira amanota 10. Amakipe yombi naramuka anganyije uyu mukino APR FC aragira amanota 8, naho Rutsiro Fc igire amanota 9.

Mu mikino amakipe yombi aheruka gukina, ikipe ya Rutsiro FC ntabwo yahiriwe, kuko yatsinzwe na Police FC ibitego bitatu kuri bibiri. Ikipe ya APR Fc yo yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa bwa Rutsiro byatsinzwe na Mamadou Sy.

Ikipe ya APR FC yongeye kunanirwa gutsinda Rutsiro imbere y'abafana bayo

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Bwana Mudaheranwa Hadji Youssuf umwe mu bitabiriye umukino wa APR FC na Rutsiro FC

Abakinnyi ku mpande zombi bamaze kugera kuri Kigaki Pele Stadium

AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND