Kigali

Anne Kansiime, Rusine na Mammito batanze ibyishimo ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/11/2024 10:12
0


Abanyarwenya Patrick Rusine,Mammito wo mu gihugu cya Kenya ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda bataramiye urubyiruko rwitabiriye Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2024 iri kuba ku nshuro ya 7.



Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushingo 2024 guhera Saa Kumi n'Ebyiri n''Igice  kugeza Saa Tatu z'ijoro muri Convention Center.

Iki gitaramo cyatangijwe na DJ Ira asusurutsa urubyiruko, avanga imiziki itandukanye. Fally Merci wari ukiyoboye yatangiriye ku ndirimbo zisekeje zari zigamije gushyira abantu mu mwuka wo guseka. 

Babu niwe wabanje ku rubyiniro aho yateye urwenya avuga ko yari abizi ko azaba umunyarwenya mbere y'uko avuka bitewe n'uko ababyeyi be bari bazi ko bazabyara umukobwa ariko akaza kuvamo umuhungu. Yakurikiwe na Herve Kimenyi nawe watanze ibyishimo ku bari muri Convention Center.

Rusine niwe wakurikiyeho aho yinjiriye mu ndirimbo ya Andy Bumuntu ubundi agahita yibaza niba hari ikindi kintu yarigukora kitari ubuhanzi cyangwa ubunyamakuru bijyanye n'ijwi rye. Yibajije uko yavuga ari nko gutabaza bamwibye bisetsa benshi.

Rusine yavuze ku kuntu yagiye kwaka ahantu akazi k'ubuganga bw'ibibazo byo mu mutwe,  bakamubwira ko yajya avura abantu ku manywa we bakamuvura ni njoro kuko nawe babonaga afite ibibazo byo mu mutwe.

Yavuze ku kibazo cy'ubusinzi avuga ku bubi bw'inzoga dore ko zibagiza abantu ndetse anagira inama urubyiruko ku zireka( aha uru rubyiruko rwahise rutangira mu bihuza na Muheto). 

Yagize ati " Inzoga ntabwo ari nziza zigabanya ubushobozi bw'ubwonko bwacu bwo gutekereza no kwibuka, bigatuma imyanzuro dutangira gufata nyuma y'uko tuba twazinyoye igenda isubira inyuma ikatugabanyiriza ubushobozi bwacu bwo gutekereza no gufata imyanzuro. 

Niyo mpamvu umuntu iyo atwaye imodoka yanyoye yisanga yagonze kuko areba igikuta kiri imbere ye agatekereza ko yakigonga yamaze ku kigonga".

Rusine kandi yanagiriye inama urubyiruko yo kwihangira imirimo aho yabihuje n'urwenya rwo kwibaza uko byagenda umuntu aramutse ahisemo korora ibiceri akajya anabigurisha.

Nyuma ya Rusine hakurikiyeho itsinda ry'ababyinnyi ba Titi Brown aho baje ku rubyiniro bisize ibintu mu maso ku buryo ku bamenya byabanje kugorana. Babyinnye indirimbo zitandukanye zirimo n'iza Bravan nka Twaje .

Umunyarwenya wo muri Kenya wari mu bategerejwe cyane ,Mammito bigaragara ko atwite, yaje kujya ku rubyiniro aho yinjiriye mu muziki ari kubyina bigatangaza urubyiruko rwari ruri aho.

Yavuze ko akunda u Rwanda kubera ubwiza bwarwo, ibikorwa remezo ndetse n'abantu barwo. Yateye urwenya avuga ko kuba atwite bitari bumubuze gutanga nimero ze kubazishaka kuko bitamubuza kuba yakundana n'umuntu. 

Yanateye urwenya kandi yifashishije inkuru ya Baltasar Engonga, yibaza niba nta muntu wo muri Guinée Equatorial waba uhari. 

Mammito kandi yateye urwenya ku nkundo aho yavuze ko iwabo muri Kenya usanga umukobwa akora ibishoboka byose ngo umuhungu azamushake ariko bikarangira ashatse undi ndetse anatanga urugero rw'ukuntu yakundanye n'umuzungu ariko akagorwa n'Icyongereza.

Yaje no gutera urwenya avuga ko Umwana atwite Se amugize Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, abwira umwana we uri mu nda ko se ari Minisitiri ariko nyuma aza kubihundura ahubwo avuga ko Se w'uwo mwana atwite noneho amugize Karegeya dore ko ariwe w'umukire ufite Inka nyinshi. Yavuze ko ubwo umwana azabyara ubutaha ariwe uzaba ari uwa Minisitiri.

Mammito yavuze ku rubyiniro abari aho batabishaka maze akurikirwa na Anne Kansime.

Uyu munyarwenya wo muri Uganda yateye urwenya aho avuganye ikiniga, yumvikanisha ko nubwo imyaka 16 ishize atanga ibyishimo ku banyarwanda ariko bananiwe guhuza imbaraga ngo bamushakire umugabo w'umunyarwanda.

Nyuma y'urwenya hakurikiyeho agace gasazwe kazwi muri Genz Comedy ka Meet me to night aho Abanyarwenya Babu na Herve Kimenyi baganirije Anne Kansime na Mammito bababaza ku mbogamizi bahura nazo mu gutera urwenya.

Aba bombi bahuriye ku kuba imbogamizi bahura nazo ari ukubera ko abantu babafata nkaho badakomeje mu bintu bakora.

Mammito yavuze ko aticuza kuba yarabaye umunyarwenya ndetse ko aramutse abonye amahirwe yo kongera guhitamo icyo yaba yakongera akaba umunyarwenya dore ko bifite aho bimugejeje.

Anne Kansime we yavuze ko kuba ari umunyarwenya akaba ari n'umubyeyi bitamugora kubihuza dore ko ari ibintu yabayebyo abyifuza.

Aba banyarwenya bombi bavuze ko urubyiruko rw'iki gihe nta rwitwazo rufite rwo kuba rutahanga udushya kuko ruri mu Isi y'ikoranabuhanga yoroheje ibintu aho rukwiye kubyaza umusaruro  amahirwe yo kuba rwaruvukiye mu Isi y'ikoranabuhanga.

Kansime yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite mu kumenyekanisha ibyo rushoboye. 

Ati " Niba uri urubyiruko, uri umukobwa cyangwa umusore, ukaba udashobora gufata telefone yawe ngo umenyekanishe ibintu byawe,niba uzi kuririmba,niba uzi guteka utume abantu bamenya ngo nshoboye iki ureke kubikorera iwawe. Fata telefone yawe umenyekanishe ibyo ukora".

Banagiriye inama Abanyarwandakazi kutajya bumva ko ari beza cyane ngo bibabuze guharuka ngo bakore,bakorere igihugu cyabo nabo biteza imbere.

Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2024 iri kuba ku nshuro ya 7 yatangiye ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024 muri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2023, inama nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Yahurije i Kigali abarenga ibihumbi bitatu (3000) barimo abanyapolitiki, abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, abashoramari, abikorera, abahanzi n’abandi mu rwego rwo kurebera hamwe uko urubyiruko rw’Afurika rwabona imirimo, ari nayo nsanganyatsiko kuri iyi nama.

Byari ibyishimo muri Kigali Convention Center 

Rusine ataramira urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt 

Mammito yatanze ibyishimo ku bari muri Convention Center 

Anne Kansime nawe yatanze ibyishimo 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah nawe yari yitabiriye iki gitaramo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND