Kigali

Uko ibyamamare muri Sinema byaserutse mu itangwa ry’ibihembo bya Mashariki African Film Festival-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2024 11:46
0


Ibyamamare muri Sinema Nyarwanda banyuranye umucyo mu birori bisoza iserukiramuco rya Sinema Mashariki African Film Festival [MAAFF] ryatangijwe ku wa 3 Ugushyingo 2024, hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe.



Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi na filime bahize abandi muri uyu mwaka. 

Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo: Clement Ishimwe, Misago Nelly Wilson, Clapton Kibonke, Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii), Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya; 

Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Willy Ndahiro, Daniel Gaga(Ngenzi), Gihozo Nshuti Mirielle, Irakoze Vanessa Aliane, Uwamahoro Antoinette, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens, Dusabe Clenia, Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba na Uwase Delphine uzwi nka Soleil, n’abandi.

Iri serukiramuco risize herekanwe Filime Nyarwanda n’izo muri Afurika zirekaniwe ahantu hatandukanye nko muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali, Norrsken House Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka, mu Marangi, n’ahandi.

Filime zerekanwe zirimo mbarankuru (Documentary), filime z’uruhererekane (Series), ingufi (Short Films) n’indende (Feature Films) yaba izo mu Rwanda ndetse no hanze yaho.

Muri iri serukiramuco habayeho igikorwa cyo guhugura abakinnyi n’abari muri sinema bigishijwe ibijyanye no kwandika filime, kuzikina, kuzitunganya n’ibindi.

Abakora sinema bahawe andi mahirwe yo kubahuza n’abashoramari binyuze mu cyiswe ‘Masharket’.

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira imyaka 10 ishize iri serukiramuco ritangijwe, kandi ko bakora uko bashoboye kugirango bateze imbere abari muri cinema mu Rwanda, ari nayo mpamvu filime zo mu Rwanda zahawe umwihariko kuri iyi nshuro.

“Ni iby’agaciro kuba iserukiramuco riri kuba kuri iyi nshuro twizihiza iyi myaka 10 tumaze. Twizera ko tuzakomeza, duharanira ko iri serukiramuco rikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rwa sinema.”

“Kuri iyi nshuro hatoranyijwe filime 85 zo mu bice bitandukanye, harimo 11 zo mu Rwanda. Kandi turateganya ko buri munsi tuzajya twerekana filime 2 zo mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira aba ‘Producer’ n’abandi bashora imari muri Cinema.”  

Mu gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iri serukiramuco, herekanwe filime ‘Long Rains’ yo muri Kenya, igaruka ku mwana w’umukobwa witwa Aisha wari ufite inzozi zo kujya ku Mugabane w’u Burayi.

Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga. 

Nyuma y’uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.

Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.     

Ubwo umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien 'Papa Sava' yatambukaga ku itapi itukura mu birori bya Mashariki Film Festival

Abakinnyi ba filime Uwihoreye Moustapha 'Ndimbati' na Igihozo Mireille Nshuti baserukanye muri ibi birori byihariye kuri Cinema 

Mugisha Emmanuel 'Clapton Kibonge' yaserutse yambaye ‘Bote’; yigaragaza mu ishusho y’umushumba 

Shaffy na Keila Ineza bahuriye muri filime ‘Bamenya’ bishimiwe mu buryo bukomeye 

Abakinnyi ba filime Daniel Gaga ‘Ngenzi’ na Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri filime 'City Maid'

Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Soloba' muri filime za 'Nyaxo Comedy'

Abakinnyi ba filime Dr Nsabi na Swalla bari mu bahataniye ibihembo bya Mashariki Festival
Killaman wamamaye muri filime zinyuranye zitambuka kuri Youtube yishimwe mu buryo bukomeye 


Abakinnyi ba filime 'Kanimba' na 'Soleil' bamamaye muri filime 'Bamenya'





Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Tukowote' muri filime 'Bamenya'






Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Ndimbati' muri filime 'Papa Sava'



Umukinnyi wa filime Gihozo Mireille wamamaye muri filime zitambuka kuri Televiziyo Rwanda



Umukinnyi wa filime Uwamahoro Antoinette wamamaye nka 'Intare y'Ingore'


Umukinnyi wa filime Uwase Delphine uzwi nka 'Soleil' muri filime 'Bamenya'

'Bamenya 'ubanza ibumoso ari kumwe na Papa Sava na Dr Nsabi


Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Tresor Nsenga yatangaje ko bishimiye imyaka 10 ishize bategura iri serukiramuco rigamije guteza imbere Cinema Nyarwanda 




Nelly Misago washinze Zacu Entertainment (Uri ibumoso) ndetse na Producer Ishimwe Karake Clement




Umukinnyi wa filime ugezweho muri iki gihe uzwi nka 'Micky' [Ubanza ibumoso] 

Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri Cinema Nyarwanda








Burikantu na Buringuni bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube


Niyoyita Roger wagize uruhare mu gutunganya filime nyinshi mu Rwanda
































 


Amafoto: Mashariki African Film Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND