Kigali

The Ben yegukanye igikombe muri Amerika; Israel Mbonyi na Okkama bataha amara masa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2024 8:56
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yegukanye igikombe muri “African Entertainment Awards USA 2024” byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 10.



Ni ku nshuro ya Kabiri uyu mugabo yegukanye igikombe muri ibi bihembo bitangwa hagamijwe muri rusange gushyigikira abahanzi bakorera umuziki cyane cyane ku Mugabane wa Afurika; ariko bigera no ku y’indi migabane igize Isi. 

Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, bitangirwa mu nyubako ya Hilton Hotel mu Mujyi wa New York.

Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abanyamideli, abahanzi, abafite aho bahurira na Politiki yo guteza imbere ubuhanzi n’umuco n’ibindi. 

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 45. Aho The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, ‘Forever’ yegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist - East/South/North Africa). 

Yegukanye iki gikombe ahigitse Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah wigeze gutaramira mu Rwanda na Focalistic.

Ni ku nshuro ya Kabiri, uyu muhanzi usigaye ukorera umuziki mu Rwanda yegukanye igikombe muri ibi bihembo. Kuko mu 2015 yahawe igihembo cy’ishimwe kubera indirimbo ye ‘I can see’.

Icyo gihe The Ben yifashishije konti ye ya Instagram yagize ati “Icyiza cyo gutsindira igihembo ni uko bigufungurira andi mayira, nishimiye iki gihembo cya African Entertainment Awards mu buryo bukomeye. Nagihawe kubera indirimbo I can see, ibintu ntigeze ntekereza na gato”.

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Wizkid wo muri Nigeria wegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka (Best Male Artist), Rayvanny na Harmonize begukana igikombe cya 'Best Collaboration' babikesha indirimbo bakoranye'bise 'Sensema'.

Davido yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'uwamaka (Artist of the year), ni mu gihe itsinda Ghetto Kids yo muri Uganda yegukanye igikombe cy'itsinda ryiza (Best Dancer Group).

Igikombe cy'umuhanzikazi mwiza (Best Female Artist) cyegukanwe na Ayra Starr, ni mu gihe Diamond, Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley begukanye igikombe cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year) babikesha indirimbo 'Komasava' bakoranye.

Ayra Star kandi yegukanue iki gihembo cy'umukobwa wahize abandi mu Burengerazuba no hagati ya Africa (Best Female Artist-Central/West Africa).

Ni mu gihe Master KG wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' yegukanye igikombe cya 'Music Producer of the year'.

Chris Brown wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yahawe igikombe cya 'Best Afro-Fusion Artist'.

Uretse The Ben, ibi bihembo byari bihatanyemo kandi Israel Mbonyi ndetse na Okkama na Nkotanyi Fleury batabashije kugira igikombe na kimwe batwara.

Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Puculi’ yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya cyangwa se itsinda rishya (Best New Artist/Group), cyegukanwe na Onesimus. Ni mu gihe Israel Mbonyi yari ahatanye mu cyiciro cy’umuramyi mwiza (Best Gospel Artist), cyegukanwe na Minister Mahendere.

Nkotanyi Fleury uzwi mu Rwanda mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo Ariel Wayz, yari ahataniye igikombe mu cyiciro cy’utunganya amashusho w’umwaka (Video Director of the Year). Cyegukanwe na Director Pink.

Si ubwa mbere aba bahanzi bahataniye ibi bihembo. Ariko kuri iyi nshuro ni akarusho kuko bashyizwe ku rutonde mu gihe hizihizwa imyaka 10 ishize ibi bihembo bitangwa, kandi bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuhanzi mu nguni zose z’ubuzima.

Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe gutera imbaraga abahanzi bo muri Afurika no gushyigikira ibikorwa byabo.

Bihuzwa n’ibirori byo kumurika imideli, kugaragaza umuco wa buri gihugu, hagamijwe muri rusange kuzamura inganda ndangamuco za buri gihugu.

Ababitegura bavuga ko ibi bihembo byabaye urubuga rwiza rwo kugaragaza impano z’abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n’abari kuzamuka. 

Mu gutanga ibi bihembo, hanatumirwa abahanzi baririmba, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori.

The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Plenty’, yegukanye igikombe cya Kabiri muri African Entertainment Awards USA 

Okkama uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akanyoni’, yari ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo    

Israel Mbonyi uherutse gutaramira muri Kenya, ni ku nshuro ya kabiri yari ashyizwe muri ibi bihembo AEAUSA

Nkotanyi Fleury wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, yari ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya Gatatu 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND