Kigali

Perezida Kagame yahaye inshingano Dr. Pierre Damien Habumuremyi - Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2024 22:49
0


Perezida Kagame yahaye inshingano Dr. Pierre Damien Habumuremyi nk'uko bigaragara mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame.



Kuwa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, Inama y'Abamanisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro inyuranye aho bamwe bahawe inshingano nshya n'Umukuru w'Igihugu, ndetse hanemezwa imishinga y'amategeko itandukanye.

Mu bahawe imirimo harimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wari umaze igihe kinini nta mirimo izwi afite muri Leta nyuma yo gukatirwa n'urukiko akanafungwa, nyuma agafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame. Kuri ubu yahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri, akaba yagizwe umwe mu bagize Inama y'Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda.

Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umaze iminsi mu gihome aho yari yarakatiwe imyaka 3 n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ndetse aba n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’Banki Lambert’.

Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi yafungiwe muri Gereza i Mageragere.

Yaje gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame mu 2021. Icyo gihe mu myanzuro y'Inama y'abaminisitiri yateranye kuwa 13 Ukwakira 2023 hari harimo ingingo ivuga ko "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi". Kuri ubu rero Dr. Habumuremyi yahawe inshingano nshya.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya y'ubuyobozi harimo Amb. Dieudonne Sebashongore na Amb. Zaina Nyiramatama bagizwe nabo abagize Inama y'Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda. Dr. Claudine Uwera yagizwe 'Senior Strategic Advisor mu Biro bya Minisitiri w'Intebe;

Madamu Michelle Umurungi agirwa 'Chief Investment Officer' mu Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; naho Madamu Maeva Seka Haguma agirwa 'Deputy Principal Private Secretary' mu Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Madamu Solange Ayanone wabaye umunyamakuru kuri RBA na Isango Star ndetse akaba yari asanzwe ari umwe mu Bajyanama b'Umujyi wa Kigali, yagizwe umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru.

Iyi Nama y'Ubuyobozi nayo yashyiriweho Umuyobozi ari we Israel Bimpe, akaba yungirijwe na Madamu Viviane Mukakizima. Abandi bagize Inama y'Ubuyobozi ni Madamu Anitha D. Umuhire, Bwana David Toovey, Bwana Michael Butera Mgasa na Bwana Kivu Ruhorahoza.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2024, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange y'ihuriro ry'Ibigo bishinzwe gutunganya amasoko ya Leta ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 22 Ugushyingo 2024, i Kigali hazizihirizwa Umunsi Nyafurika w'Inganda.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, buteganyijwe kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kgeza ku ya 10 Ukuboza 2024.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 5 Ukuboza 2024, i Kigali hazabera ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ubukorerabushake uzahurirana n'isabukuru y'imyaka 30 Ubukorerabushake butangiye mu Rwanda.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Ibirori bizabera mu Karere ka Muhanga.

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abakuze. Yemeje kandi imishinga y'amategeko irimo Umushinga w'itegeko rihindura Itegeko rigenga Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

Hemejwe kandi Umushinga w'itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwira ry'intwaro za kirimbuzi.

Inama y'Abaminisiti yemeje amateka arimo Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena ingano itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe; Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n'agaciro k'ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.

Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigenga Komite y'Igihugu y'Ubusugire bw'Urusobe rw'ibinyabuzima; Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigenga Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba; 

Iteka rya Minisitiri ryerekeye gusaba uruhushya rw'ibikorwa byerekeye ikinyabuzima cyahinduwe; Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw'imitangire y'amasoko ya Leta ajyanye no guhanga ibishya.

Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Virus ya Marburg igeze. Kugeza ubu, abarwayi bose ba Marburg bamaze gukira, kandi ingamba zo guhashya ikwirakwira ryayo zirimo gutanga umusaruro.

Minisiteri y'Ubuzima ikomeje gukora igenzura risanzwe, kandi ibikorwa bisnzwe birimo ingendo ku baza mu Rwanda n'ingendo zikorerwa imbere mu Gihugu birakomeje nta nkomyi.


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND