Kigali

#YouthConnektAfrica: Ibyihariye kuri 'Timbuktoo HealthTech Hub' yitezweho kuzamura urwego rw’ubuzima muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/11/2024 15:04
0


Muri Kigali Convention Centre, ni ho hatangirijwe icyiciro cya mbere cya gahunda yo gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ibizwi nka Timbuktoo HealthTech Hub.



Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 mu Inama y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024. 

Timbuktoo ni umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika aho kugeza ubu ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

Binyuze muri iyi gahunda abafite imishinga n’ibigo biri gutangira mu rwego rw’ikoranabuhanga mu buzima bagera kuri 957 batanze imishinga yabo hatoranywamo 40, ari na bo bagiye gutangirana n’icyiciro cya mbere cyayo.

Timbuktoo Health Tech Hub ni gahunda ifite ahantu hazajya hatyarizwa abafite imishinga n’ibigo bigitangira ariko bikoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, aho bazajya bamara amezi atandatu, i Kigali, bafashwa kunoza imishinga, kwigishwa uko bayiteza imbere ndetse bakanaterwa inkunga ibafasha kuyishyira mu bikorwa.

Ni imwe muri gahunda 10 ziri muri gahunda ya Timbuktoo, ikaba yitezweho kuzatuma ibigo bigitangira mu rwego rw’ubuzima bibasha kugira ikoranabuhanga rizakemura ibibazo bikiri muri uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho guhanga ibishya bizahindura urwego rw’ubuzima, kugeza serivisi z’ubuvuzi muri Afurika no kongera amahirwe y’ibigo cyangwa imishinga igitangira mu guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Muri Mutarama 2024, u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga miliyoni 3 z'Amadorali ya Amerika muri iki Kigega cy’Umushinga wa Timbuktoo cyashyiriweho gutera inkunga ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Africa Innovation Fund).

Icyo gihe Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw'Isi, aho yatanze ikiganiro cyatangirijwemo iyi gahunda ya 'Timbuktoo'. Ni ikiganiro yahuriyemo n’abarimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo n'Umuyobozi wa UNDP, Achim Steiner.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko gahunda ya Timbuktoo itakiri mu magambo gusa ahubwo yatangiye gushyirwa mu bikorwa. 

Ati: “Kandi ndabizi ko iki gihugu ari ibikorwa. Twagombaga gukora ibishoboka ngo u Rwanda nirusinya kuri gahunda ya Timbuktoo, ubwo bizaba bivuze ibikorwa. Kandi ndashimira 40 [abahanze imishinga] muri hano.”

Ahunna Eziakonwa yavuze ko imishinga 40 yatoranyijwe muri gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub ifite inkuru zitangaje kandi yose itanga icyizere cyo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati: “Ibyo turi kuvuga hano birenze guhanga imirimo, ndashaka ko buri wese yumva, akenshi iyo tuvuze kwihangira imirimo cyangwa kuba rwiyemezamirimo, tuba tuvuga iterambere. Kandi tugiye gushyira iherezo ku bukene dufatanyije n’iri tsinda ry’abantu.”

Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni mu Rwanda, Dr Ozonnia Ojielo, yavuze ko gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika mu rwego rw’ubuzima kandi ari iby’agaciro kuba itangirijwe mu Rwanda kuko hari ingero z’ibindi byagiye bihakorerwa bigashoboka.

Ati: “Nk’uko Youth Connekt yakuze ikava kuri gahunda y’u Rwanda ikaba igeze kuri rwego rwa Afurika, ni ko twizeye ko n'iyi gahunda izaguka. Kuba imishinga isaga 900 yaraje guhiganwa muri Timbuktoo HealthTech Hub, byerekana ubushake urubyiruko rwa Afurika rufite mu gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane mu rwego rw’ubuzima.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Timbuktoo Africa Innovation Foundation, Natalie Jabangwe, yavuze ko Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho kuba igisubizo ku mishinga y’urubyiruko ihomba igitangira kubera kubura ubushobozi n’ubumenyi bwo kuyiteza imbere no kuyibyaza umusaruro.

Ati: “N’ubwo dufite urubyiruko rufite impano kandi rufite ibitekerezo byo guhanga ibishya, tuzi ko hari 80% by’imishinga ihomba igitangira muri Afurika. Binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub tuzajya dufata imishinga n’ibitekerezo by’urubyiruko, byagurwe kugira ngo bikemure ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri Afurika.”

Natalie Jabangwe yabwiye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abafite ibitekerezo byabyara imishinga muri Afurika ko kugira ngo bagere ku ntego bizabasaba kubikorera, kudacika intege no guhozaho.

Ati: “Kugira ngo ugere ku ntsinzi bizagufata amasaha menshi yo gukora ibintu. Icyo nabizeza ni uko Timbuktoo HealthTech Hub ari mwe yashyiriweho. Icyerekezo cya Timbuktoo ni kinini, ifite gahunda yo gushora miliyari y’Amadorali ya Amerika mu gutanga igishoro ku bacuruzi, ba rwiyemezamirimo n’abandi bazahindura ubuzima bw’abaturage barenga miliyoni 100, bikanahanga imirimo irenga miliyoni 10. Mbijeje ko ibi atari impanuka ahubwo byatekerejwe ku bw’impamvu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yabwiye urubyiruko rwa Afurika guhorana inyota yo guhanga ibishya no kuguma ku ntego zarwo. Hari mu kiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, ahagarukwaga ku bibazo gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub izakemura muri Afurika.

Yagize ati: “Ntuzacike intege kandi ntukemere ibintu binyuranye n’inzozi zawe. Twe muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo dukunda abahanga ibishya, ni yo mpamvu uyu mushinga wa Timbuktoo HealthTech Hub dushishikariza urubyiruko kuwakirana yombi no kuzana imishinga yarwo ngo ihabwe inkunga.”

Gahunda ya Timbuktoo yitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kwigobotora ibibazo bikomeje kwibasira urwego rw’ubuzima birimo ibyatangiranye n’Icyorezo cya Covid-19.


Perezida Kagame yatangije gahunda igamije gutera inkunga imishinga y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima

Ni gahunda yitezweho gufasha Afurika kwigobotora bimwe mu bibazo byugarije urwego rw'ubuzima kuri uyu Mugabane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND