Iyi, ni weekend ya kabiri y’ukwezi k’Ugushyingo 2024, isoza icyumweru cyaranzwe n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo, harimo umuramyi ukunzwe na benshi Israel Mbonyi, Ross Kana washyize
hanze indirimbo yise ‘Mami,’ Angell Mtoni, Da Rest n’abandi.
1.
Mami – Ross Kana
2.
Abiringiye Uwiteka – Israel Mbonyi
3.
Nemerewe Kwinjira – Dominic Ashimwe
4.
Impore – Da Rest ft Dj Pius
5.
Kare – Angell Mutoni
6. Siwezi - Safi Madiba
7. Mwami Ndagukeneye – David Kega
8.
Child of God – Gloire ATS
9.
Lesibiyeni – Yee Fanta ft Coolest &
Ruganzu
10.
Icyaremwe Gishya – Gentil Iranzi
TANGA IGITECYEREZO