Kigali

Ibyamamare Nyarwanda byashwaniye mu myidagaduro bakitabaza ubutabera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2024 18:25
0


Hari abavuga ko imbuga nkoranyambaga zatije umurindi urwango mu bantu; ariko hari n’abavuga ko ahubwo zafashije mu gutuma kamere ya benshi yigaragaza. Ni ingingo itavugwaho rumwe na benshi, ahanini biturutse mu kuba ibihumbi by’abantu baragize ijambo ku byamamare ku buryo hari abahanganye n’izi ngaruka.



Hari umwe mu bahanzi uherutse gutanga ikirego mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) agaragaza ko yibasiwe mu gihe cy’imyaka ine ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo yabanye n’agahinda gakabije (Depression) yibaza icyo yakoze kugira ngo uwo muntu amwibasire mu buryo bukomeye.

Undi watanze ikirego yagaragaje ko yababajwe mu buryo bukomeye no kuba hari uwakoze ibiganiro avuga uburyo yatandukanye n’umugore we, ko yagiye aryamana n’abahanzikazi b’abakobwa yagiye afasha mu muziki n’ibindi byakomerekeje amarangamutima ye.

The Ben aherutse kugaragaza ko yahaye imbabazi Fatakumavuta. Ndetse yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, avuga ko yahaye imbabazi Fatakumavuta asaba ko yarekurwa.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo yahaye imbabazi Fatakumavuta ariko amagambo yamuvuzeho “yasize ibikomere.” Yumvikanishije ko buri wese yagahisemo imbabazi n’urukundo kugirango ubuzima bugende neza.

Mu bihe bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda havuzwe inkuru z’ibyamamare byagiye bihangana. Hari abagiye bafatana mu mashati, abajyanye mu nkiko abandi, n’abandi bagiye bavuga ko bazarega ariko bikarangira bisubiyeho.

Hari ibyamamare byagiye birega ibitangazamakuru kubera inkuru zabanditsweho, hari n’abandi bisanze imbere y’Inkiko ndetse barakatirwa kubera amagambo bavuze ku bandi.

InyaRwanda igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare biyambaje ubutabera nyuma y’uko batumvise ibintu kimwe n’abandi, ndetse n’abagiye batanga ibirego kubera amagambo abahonyora bavuzweho mu bihe bitandukanye.


1.The Ben yitabaje Ubugenzacyaha kuri Fatakumavuta

Imwe mu nkuru igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri iki gihe, ni urubanza rwa Sengabo Jean Bosco 'Fatakumavuta' uherutse gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

Ni icyemezo Urukiko rwafashe rushingiye ku busabe bw'Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushaka gukomeza gukora iperereza kuri uyu mugabo wamamaye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakiriye ikirego cya The Ben agaragaza ko Fatakumavuta yamwibasiye mu bihe bitandukanye, yisunze umuyoboro we wa Youtube ndetse no ku rubuga rwa X.

Bwagaragaje ko bushingiye ku kirego cyatanzwe na The Ben, bwasanze Fatakumavuta yaribasiye n'abandi barimo Muyoboke Alex, Bahati, 'Noopja' n'abandi. Ibi bituma basaba ko akomeza akomeza gufungwa.

Iyi ni imwe mu nkuru igarukwaho cyane, ikibutsa amakimbirane y'ibyamamare cyane cyane mu muziki, aho birangira umwe yanze kwihangana bakisanga mu nkiko.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry aherutse kubwira Isibo Tv, ko abahanzi bakora umuziki bari ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy'abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga.


2.Fatakumavuta na Noopja rwarageretse

Muri Kamena 2024, Fatakumavuta yasohoye inyandiko zigaragaza ko yatsinze mu rubanza Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja.

Mu rubanza, Noopja yavugaga ko Fatakumavuta yamwibasiye cyane kugeza ubwo agarutse ku muryango we ndetse n'umuvandimwe we 'Kinyoni' witabye Imana.

Aba bombi bagiye mu nkiko nyuma y'igihe Fatakumavuta 'yibasira' Noopja mu biganiro yagiye akora kuri 3D TV byatumye uyu mugabo yisunga ubutabera kugirango arenganurwe.

Ariko urubanza rwaje kurangira Fatakumavuta atsinze yisunze umunyamategeko we Fatikaramu Jean Pierre waburanye kugeza ubwo umukiriya we atsinze.

Noopja yavuze ko yareze Sengabo Jean Bosco wiyita Fatakumavuta nyuma y'uko abonye ikiganiro yakoze "agisakaza hirya no hino kuri internet no kuri za Twitter avuga ko njyewe Nduwimana Jean Paul nshinja Mugisha Fred Robinson bakunda kwita Element kwica Niyonkuru Jean Claude bitaga Kinyoni."

Mu kirego cye, Noopja akomeza agira ati "Ibyo bintu akaba yarabivuze ambeshyeye agamije kumparabika no kunteranya n'abantu bakurikira ibikorwa byacu kubera ko abo abereye umuvugizi ari bo studio yitwa 1:55 AM [Ya Coach Gael] dukora ibintu bimwe, akaba yarabikoze ashaka kwerekana ko ibyo dukora ari bibi."

Yavuze ko Fatakumavuta yatangaje iyi nkuru agamije "gushakira ikigo akorera igikundiro atesha agaciro ibikorwa byacu".- Yumvikanishije ko Fatakumavuta ari 'umuvugizi wa1:5 AM'.


3.Kidum na Frank Joe bakozanyijeho.

Muri Werurwe 2015, Kidum yashwanye na Frank Joe hafi gufatana mu ijosi. Kidum yari yajyanye Frankie Joe mu nzego z'umutekano kugirango zibakiranure ku buhemu yamushinjaga bwo kumwambura amafaranga yari yamwemereye.

Icyo gihe, Kidum yari yitabaje Sitasiyo ya Police ya Nyarugenge kugirango bamufashe kwishyuza Frank Joe ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo bombi baranzwe n'ibitutsi, no gushwana kwa hato na hato.

Kidum yavugaga ko Frank Joe yananiwe kumwishyura ibihumbi 500 Frw by'amafaranga bari bavuganye. Ibi nibyo byatumye Kidum yitabaza inzego z'ubutabera kugirango zimurenganure n'uyu mugabo. Frank Joe yavugaga ariko ko Kidum yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye,byatumaga avuga ko bazakizwa n'inkiko.


4.Gabiro Guitar na Gilbert baherutse gushwana bakizwa n'inkiko

Mu 2022, umuhanzi Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] yagiranye amasezerano na Muhaturukundo Eric Gilbert yo gushinga Sosiyete y’umuziki ya Evolve Music Group Limited. Buri umwe yiyemeje gutanga umugabane shingiro y'ibihumbi 500 Frw.

Gilbert yagaragaje ko we yatanze amafaranga, ariko ko mu 2023 Gabiro yavuye muri iyi Label adatanze amafaranga y'imari-shingiro. Ibi byatumye yitabaza Urukiko kugeza ubwo rukijije urubanza rwabo. Gabiro yerekanaga ko yababajwe bikomeye no kuba yarajyanwe mu nkiko.

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamirambo, rwaje kwanzura ko aba Gabiro Guitar atsinzeGilbert. Ni urubanza yasabwagamo Miliyoni 10 Frw. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’, aherutse kubwira InyaRwanda ko gukora umuziki byamuhuje n’abantu benshi, kandi ahitamo kuwukora kubera urukundo.

Ariko kandi yahuriyemo n’abantu bifuza inyungu kuri we, kurusha uko bakorana nk’abavandimwe. Ati “Ni bwo mbere nari ngiye mu rukiko mbona umuntu anshinja ko hari amafaranga mufitiye. Nabwiye umunyamategeko wanjye nti Imana izamfashe aha hantu sinzongere kuhagaruka.”

Yavuze ko uru rubanza rwamutesheje umutwe, ahanini biturutse ku mafaranga yasabwaga, kandi byatumye atangira gutekereza ko imwe mu mitungo ye izafatirwa. Ati “Nari nahangayitse. Natangiye gutekereza ko ibintu byanjye bizajyanwa.”

Uru rukiko rwemeje ko nta mwenda Gabiro Glibert (Gabiro Guitar) abereyemo Evolve Music Group Ltd. Rwategetse Evolve Music Group Ltd kwishyura Gabiro Gilbert igihembo cya Avoka gihwanye n’ibihumbi Magana atanu (500,000 Frw) n’amafaranga y’ikurikiranarubanza ahwanye n’ibihumbi ijana (100,000 Frw).

5.Bruce Melodie na Super Lever rwarageretse igihe kinini nyuma yo gushwana

Ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2015, Urukiko rukuru rw’ubucuruzi i Nyamirambo bwanzuye ko ikirego cya Richard washinze Super Level giteshejwe agaciro; ni nyuma y’igihe yari amaze atanze ikirego asaba ko Bruce Melodie agira amafaranga amusubiza nyuma y’uko batandukanye.

Nsengumuremyi yishyuzaga Bruce Melody Miliyoni 18 Frw yagiye amutakazaho mu gihe bamaze bakorana. Yavugaga ati “Kugeza ubu turasaba ko yakwishyura miliyoni 18 z’amanyarwanda harimo n’ayo kwishyura abavoka n’ibindi byinshi byamukoreshejweho ariko isaha n’isaha yakwiyongera”.

Tariki 18 Werurwe 2015, ni bwo Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego Nsengumuremyi Richard umuyobozi wa Super Level yaregagamo Bruce Melody miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda giteshejwe agaciro ku bwo kutagaragaza ibimenyetso bishinja uregwa.

6.Diamond na Mico The Best bakozanyijeho kugeza ubwo kugaruka i Kigali byabaye ikibazo

Mu Ukuboza 2014, ni bwo Mico The Best yatangaje ko hari amafaranga Diamond amufitiye biturutse ku gitaramo yari yatumiyemo ariko ntiyabasha gukandangira i Kigali.

Imyaka yagiye yicuma, uyu muhanzi akavuga ko uko bizagenda kose azarega Diamond. Mu 2022, ubwo Diamond yiteguraga gutaramira i Kigali, Mico The Best yatanze ikirego cye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mico The Best yunganiwe n’umunyamategeko we Bayisabe Irene, yishyuzaga Diamond ibihumbi 17270$ (arenga miliyoni 17Frw). Agizwe n’amafaranga 5000$ (arenga miliyoni 5Frw) yari yamwishyuye ngo yitabire igitaramo cye yakoze mu 2013 ndetse na 1620$ yamwishyuriyemo amatike y’indege.

Aya mafaranga yiyongeraho igihombo yatejwe no kuba Diamond ataritabiriye igitaramo cye, yose hamwe akarenga Miliyoni 17Frw. Binyuze muri Ambasade z’ibihugu byombi, aba bahanzi babashije kwiyunga ikibazo cyabo kirarangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND