Kigali

11/2024 -11/2025: Umwaka wo kwigengesera kuri Miss Muheto

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2024 11:20
0


Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, yatawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2024, arekurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 bivuze ko yari amaze iminsi 20 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha kubera ibyaha yari akurikiranyweho.



Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yisanze bwa imbere y’Ubutabera akurikiranyweho ibyaha birimo “gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo”, “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo” no guhunga nyuma y’ibyo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo  cy’amezi atatu gisubitse mu mwaka umwe  n’amande y’amafaranga 190,000.

Umucamanza yategetse ko Muheto ahita arekurwa. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani.

Ubwo yari imbere y’Urukiko ku wa 21 Ugushyingo 2024, Miss Muheto yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

Yavuze ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.”

Ni umwaka wo kwigengesera!

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, umunyamategeko  Kizito Safari wunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy'igifungo umukiriya we yahawe gisaba kwigengesera kugira ngo adakora ikindi cyaha cyatuma yongera kwisanga imbere y'ubutabera.

Yavuze ati "Niba bavuze ngo bamukatiye igihano cy'amezi atatu asubitse mu mwaka. Ni ukuvuga ngo muri uwo mwaka wose aba agomba kwigengesera ntagire ikindi cyaha akora, mbese ntiyongere gusubiramo cya cyaha cyangwa se ikindi cyaha. Iyo agifatiwemo cyangwa afatiwe mu kindi cyaha, ni ukuvuga ngo ako kanya ahita afatwa agafungwa ariko agakurikiranwa no kindi cyaha yaba yakoze."

Kizito Safari yavuze ko iki gihano Miss Muheto yahawe ari umwaka wo "kugirango yigengesere, yitwara neza, ariko iyo umwaka urangiye, icyo gihano yahawe kiba kivuyeho. Biba birangiye."

Mu rubanza rwe, Miss Muheto yari yunganiwe n'abanyamategeko batatu. Kizito Safari yavuze ko mu manza nshinjabyaha umuburanyi arunganirwa ntabwo ahagararirwa, ari nayo mpamvu aba afite uburenganzira bwo guhitamo umubare w'abanyamategeko bazamwunganira mu rubanza rwe.

Ati "Bitewe n'ubushake n'ubushobozi bwe ashobora kunganirwa n'abanyamategeko ashaka. Nta mubare watagenyijwe, ashobora kuba afite babiri, batatu, batanu yewe afite n'ubushobozi rwose yaba afite abanyamategeko 10 nk'uko afite uburenganzira bwo kwiburanira, ariko nyine hari inkiko bitewe nk'urukiko rw'Ikirenga n'urw'ubujurire, ariko handi rwose nta mubare ntarengwa umuntu ashobora kunganirwaho mu rukiko."

Kizito Safari yavuze ko bishimiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe nubwo bifuzaga ko atahabwa igihano na kimwe, kuko bari basabye ko rwamuca amande gusa. 

Ati "Turashima ko mu by'ukuri ari hanze, agiye gukomeza amashuri, agakomeza ubuzima na gahunda nyine nk'uko yayemereye urukiko yo guhindura imyitwarire akanabera urugero abandi bari mu rungano rwe."


Miss Muheto yarekuwe nyuma y’iminsi 18 yari ishize ari mu maboko y’ubushinjacyaha 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Muheto ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite 

Umunyamategeko Kizito Safari uri mu bunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitse mu mwaka umwe gisobanuye kwigengesera kugeza umwaka urangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND