Kigali

Imbamutima za Perezida wa Gorilla nyuma yo kuyobora shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/11/2024 11:05
0


Kugeza ubu mu minsi Icyenda imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda 2024-25 ikipe ya Gorilla FC niyo iyoboye ayandi n’amanota 18, ikaba izigamye ibitego 9.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 6 Ugushyingo 2024 nibwo ikipe ya Gorilla yakiriye inkuru nziza ko ihawe amanota atatu kuko ubwo yakinaga na APR FC, APR yakoze amakosa yo gukinisha abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi haba hemewe gukinisha batandatu mu kibuga.

Gorilla ikimara guhabwa amanota 3, yahise iva ku manota 15 yari ifite igera kuri 18, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, benshi baratungurwa kuko ntawatekerezaga ko iyi kipe yagera ku byo imaze kugeraho muri iki gihe.

Nyuma y’uko Gorilla FC yahawe amanota atatu, ikipe ya APR yo yatewe mpaga ifite amanota atanu, isubira ku manota ane, maze isigara ku mwanya wa 15 n’umwenda w’ibitego bibiri. Benshi batangira guhamya ko Gorilla yihishe mu mwanya APR yakagombye kuba irimo na APR ikaba iri mu mwanya Gorill yaba irimo.

Kuba Gorilla FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda bikomeje gushimisha Perezida wayo, Mudaheranwa Hadji Youssuf, watangarije InyaRwanda ko nta yindi kipe izajya imbere yabo, ko igiye kuyobora kugeza itwaye igikombe.

Ati “ Kuba Gorilla ikomeje kuba ku mwanya wa mbere ntabwo byayigwiririye kuko yari iwumazeho iminsi. Icyumweru gishize yari iya mbere kandi n’ubu ikomeje kuba iya mbere.

Perezida wa Gorilla, Mudaheranwa Hadji Youssuf yavuze ko kuba bahawe amanota atatu bayakuye ku ikipe ya APR FC bitakagombye gufatwa nk’impanuka ku kukona ayo manota, kuko no mu mukino usanzwe Gorilla yahagije APR FC. Yakomeje agira ati “ Ariko n’ubundi twari twayinaniye barabizi.

Abajijwe uko yiyumva nyuma y’uko ikipe ayoboye imaze gukina imikino Icyenda ikaba iyoboye ayandi muri shampiyona, yagize ati“ Ni ibintu byiza ariko turashaka no kuguma kuri uwo mwanya. Icyo cyo mucyizere tuzarwana intambara kugeza shampiyona irangiye.

Niba wararebye neza ubwugarizi bwacu ni bwiza, mu kibuga hagati ni beza, navuga ko umusaruro mwiza tuwukesha ikipe nziza ikorera hamwe.

Mudaheranwa Hadji Youssuf yakomeje atanga ubutumwa ku makipe amuri inyuma, avuga ko ntayo izigera imujya imbere muri uru rugendo rwa shampiyona ya 2024-25.

Ati “ Navuga ko azakomeza kungenda inyuma yanjye, n’azumva ashaka ko twagenda twegeranye tuzahangana kugeza ku mukino wa nyuma.

Hadji yanavuze ko amakipe azahura na Gorilla FC agomba kuzayikandagira, kuko ngo muri uyu mwaka nta nkuru y’uko Gorilla FC yatsinzwe izabaho. Ati “ Amakipe tuzahura yo agomba kumenya ko Gorilla gutsindwa ntabwo birimo, Gorilla ni iyo gutsinda gusa''.

 

Perezida wa Gorilla FC yatangaje ko uyu mwaka gahunda ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND