Umunyamategeko Fatikaramu Jean Paul wunganira Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakamavuta ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko imbabazi Mugisha Benjamin [The Ben] yahaye umukiriya we ‘zidafitika’ mu gihe cyose atandikiye Urukiko ngo akuzemo ikirego.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo The Ben wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yisunze konti ye ya Instagram yatangaje ko yahaye imbabazi Fatakumavuta nubwo yagiye amwibasira mu bihe bitandukanye mu biganiro yagiye akorera kuri 3D TV ndetse no kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter].
The Ben yavuze ko ahisemo imbabazi nubwo azirikana ko “Amagambo yasize (yavuzwe na Fatakumavuta) ibikomere bikomeye.”
Yongeraho ngo “Ndasenga ngo ugire umutima uciye bugufi kandi ufite amahoro (Yabwiraga Fatakumavuta).”
The Ben witegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 1 Mutarama 2025, ariko kandi yarengejeho ko ubutabera bukwiye kuganza cyo kimwe n’imbabazi. Yungamo ati “Ndabizi ko twese twatsikira ariko tukazongera tukabyuka.”
The Ben yavuze ko mu isengesho rye asaba Imana gufasha Fatakumavuta akarekurwa kandi yiringiye ko mu gihe kiri imbere amahoro azaba inganzamarumbo mu buzima bwa Fatakumavuta.
Ati “Fatakumavuta ndasenga ngo urekurwe. Ndizera ko amahoro azaganza mu hazaza hawe.”
Yavuze ko kuri we “Urukundo ruzahora rutsinda urwango.” Ati “Urumuri ruzahora rutsinda umwijima. Reka twizere ko ubutabera n’imbabazi bijya kugira aho bihurira.”
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Fatikaramu Jean Paul yavuze ko mu busanzwe iyo umuntu atanze imbabazi n’ubutabera bugira uko bubireba, ariko ko hari inzira zikurikizwa kugira ngo izo mbabazi zigera ku muntu wazihawe.
Ati “Iyo umuntu atanze imbabazi ubutabera bugira inzira bubirebamo. Ushobora gutanga imbabazi urukiko rwabisuzuma, rukabisesengura rugasanga ari ngombwa imbabazi zigatangwa, ariko imbabazi zitanzwe kuriya (ku mbuga nkoranyambaga) ngira ngo ntabwo ziba zifatika, kubera ko ubundi iyo umuntu atanze imbabazi ubundi abikorera inyandiko ugashyiraho umukono, igashyigikirizwa urukiko, igashyirwa muri ‘System’.”
Akomeza ati “Rero imbabazi ziba zanditse kuri ‘Social Media’ ntabwo urukiko rwo ruzimenya. Ibyiza, iyo umuntu atanze imbabazi arazandika, ashobora kuba ari impamvu ze bwite zihariye icyo gihe bishyikirizwa urukiko.”
Fatikaramu yavuze ko iyo “Utanze imbabazi waratanze icyo kirego, ubundi wandika usaba kureka icyo kirego.” Yungamo ati “Iyo uretse ikirego rero nibwo urukiko rubisuzuma rukagaragaza y’uko mu nyungu z’ubutabera uwatanze ikirego iyo akiretse kirangirira aho ngaho."
The Ben ntabwo ari we watanze ikirego?
The Ben yatangaje ko atari we watanze ikirego arega Fatakumavuta. Yasubizaga umwe mu bafana be wamwandikiye ku mbuga nkoranyambaga amusaba ko mu gihe yaba atanze imbabzi kuri Fatakumavuta yabijyanisha no kujya gukura ikirego mu rukiko.
Ushingiye kuri kopi z’urubanza, bigaragara ko The Ben yatanze ikirego yisunze umunyamategeko Jean Paul Ibambe.
Umunyamategeko Fatikaramu yabwiye InyaRwanda ko muri Dosiye afite zigaragaza abatanze ikirego, kandi buri wese wakurikiranye azi neza uwareze.
Ati “Ndatekereza urubanza rwari ‘Public’ numva ibyo ari byo byose abanyamakuru bari bahari, namwe mwari muhari, uwareze mwaramwumvishe numva atari ngombwa kuba najya kumusubiramo kandi mwarabyumvaga. Mwari muhari.”
Fatikaramu yavuze ko mu gihe cyose The Ben yaba ahagaritse ikirego, we n’umukiriya we ntibiteguye kuregera indishyi z’akababaro.
Umunyamategeko wa Fatakumavuta, Fatikaramu Jean Pierre yatangaje ko imbabazi za The Ben ‘zidafatika’ mu gihe cyose atandikiye urukiko akuzamo ikirego
The Ben yagaragaje ko yababariye Fatakamvuta nubwo ibikomere by’amagambo yamuvuzeho bikiri bishya
Ubwo yireguraga mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko ibyo yagiye avuga kuri The Ben yabaga ari gusesengura ibyo yabaga yabonye
KANDA HANO UREBE ISESENGURA KU BYABEREYE MU RUBANZA RWA FATAKUMAVUTA
TANGA IGITECYEREZO