Nyuma y'amezi macye uburyo bwo gutwitira undi bwemewe n'amategeko mu Rwanda, havutse impaka nyinshi mu Badepite ku iyi serivisi igiye gutangira gutangirwa mu bitaro hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza mu minsi iri imbere.
Abadepite bemeje
ishingiro ry'umushinga w'itegeko rizagenga serivisi z'ubuvuzi, ariko basaba ko
ingingo yemerera ingimbi n'abangavu kugira uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo
ku buzima bwabo bw'imyororokere yazasuzumanwa ubushishozi.
Impaka nyinshi zagarutse
ku ngingo ebyiri, zirimo iyemerera abagore gutwitira bagenzi babo badafite
ubushobozi bwo gusama mu buryo busanzwe ndetse n'irebana n'uburenganzira
bw'ingimbi n'abangavu ku byerekeranye no kwifatira icyemezo ku buzima
bw'imyororokere.
Guverinoma y'u Rwanda
yateguye uyu mushinga w'itegeko ivuga ko umubare w'abangavu baterwa inda,
zitateganijwe wiyongera biterwa n'uko ingimbi n'abangavu batabona amakuru mu
bijyanye no kuboneza urubyaro n'izindi serivisi zerekeye ubuzima
bw'imyororokere.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr
Sabin Nsanzimana avuga kandi ko uyu mushinga w'itegeko rizagenga serivisi
z'ubuvuzi mu Rwanda wahujwe n'uw'irizagenga ubuzima bw'imyororokere hagamijwe
gukemura ibibazo byatumaga abaganga bajyanwa mu nkiko kubera serivisi batanze.
Mu bihe biri imbere
kandi, serivisi yo gutwitira undi izajya itangirwa mu bitaro by'u Rwanda
hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
Iyi serivisi izajya
ihabwa umugore udashobora gusama mu buryo busanzwe, kandi afite umugabo ariko
Abadepite bamwe basabye ko n'abatarashyingiranywe bazayigiraho uburenganzira.
Kuri ubu iyi serivisi yo
gutwitira undi ibarirwa ikiguzi cya Miliyoni 3.5 Frw, umuntu yiyishyuriye
hatajemo ubwishingizi cg ubwisungane mu kwivuza.
Ubushakashatsi bwakozwe
n’abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko
abagore babyarira abandi ‘surrogates’ bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo
bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n’ibyago byo kubyara abana igihe
kitaragera.
Ubu buryo bwo kuba umuntu
yatwitira undi bwamamaye mu bihugu byateye imbere, bwifashishwa n’abagore
bafite ibibazo bitandukanye bituma badashobora gusama cyangwa gutwita inda ngo
umwana azashobore kuvuka ari muzima, bwemewe n’amategeko mu Rwanda muri Kanama
uyu mwaka. Ubu umuryango ushobora kugirana amasezerano n’undi muntu
akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo.
Iyo umuntu agiye
gutwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo
zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore
agatwitira ba nyirazo.
Itegeko rigenga abantu
n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe
bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati
y’umugabo n’umugore.
Igika cya kabiri
cy’ingingo ya 279 kivuga ko “Kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo
n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n’undi muntu
bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.”
Iri tegeko kandi
riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, nta wundi
wakwitwa Se uretse umugabo wa nyina. Ni mu gihe nyina w’umwana ari uwemeza ko
yamubyaye. Icyakora, nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo
bw’ikoranabuhanga “ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka
hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Ibi byatangijwe mu 1986
ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe uburyo bwo gutwitira undi. Bwahise
butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo
buryo.
Kubyarira umuntu
bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi
afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara ngo atangiriza umubiri we.
TANGA IGITECYEREZO