Kigali

Bamwe mu 'basaza' ba Kiyovu Sports bihakanye ibyo kuyizanzahura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/11/2024 12:43
0


Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi irwana n’ubuzima bikayiviramo gutsindwa umusubirizo higeze gucicikana amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi bayiyoboye bagiye kuyiba hafi, ariko ibi bamwe muri bo bakaba babihakanye bivuye inyuma.



Muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kurangwa no kugorwa n’ubuzima haba mu kibuga kuko itsindwa umusubirizo ndetse no mu mikoro. Muri shampiyona ya 2024-25 iyi kipe iheruka intsinzi nyabonye ku munsi wa mbere wa Shampiyona ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe. 

Ibibazo byo muri Kiyovu Sports ni uruhurirane kuko yamaze guhagarika umutoza mukuru Bipfubusa Joslin imikino ine, ariko ibyo ntacyo byatanze kuko iyi kipe yo ku Mumena iracyari iya Nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego 13.

Mbere y’uko Kiyovu Sports icakirana na Rayon Sports humvikanye ubufatanye bw’inararibonye z'abayoboye Rayon Sports zishyize hamwe muri gahunda yo guhosha ubukene bwayivugwagamo, maze n’abo muri Kiyovu bayobowe na Mvukuyehe Juvenal bavuga ko uko inararibonye za Rayon Sports zamanutse ari nako iza Kiyovu zigiye kumanuka.

Nyuma y’uko Mvukiyehe Juvenal atangaje ko inararibonye za Kiyovu Sports zigiye gufasha ikipe yabo kuva mu bihe bibi, nyuma InyaRwanda yamenye amakuru ava mu bantu ba hafi ya Mvukiyehe Juvenal, avuga ko gahunda yari afite zo kuzafasha iyi kipe zakomwe mu nkokora, bityo n’agatima yari asigaranye  kamuvuyemo.

Nyuma y’uko Juvenal atagishishikajwe no kuba hari icyo yamarira Kiyovu Sports, kuri uyu wa Mbere itariki 4 Ugushyingo 2024 hari bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byagaragaje ko bamwe mu bayobozi babaye muri iyi kipe aribo Ndorimana Jean Francois Regis na Mbonyumuvunyi Aboudulkalim biyemeje kuba hafi y’ikipe yabo kugira ngo igume ihangane n’ibihe irimo itazamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, InyaRwanda yagize amatsiko yo kumenya ikimanuye abo basaza bakagaruka kuba hafi ya Kiyovu,  Mbonyumuvunyi Aboudulkalim  yahakanye aya  makuru yivuye inyuma.

Mbonyumuvunyi Aboudulkalim yagize ati” Ayo makuru ntabwo ariyo, kuko twebwe turi abafana b’ikipe basanzwe. Ibyo kuba tugiye kuza hafi y’ikipe hari n’undi umaze kubimbaza ariko twe turi abafana basanzwe kandi ikipe ifite abayobozi.

Mbonyumuvunyi Aboudulkalim yakomeje abwira InyaRwanda ko ibyo kumanuka nk’abasaza ba Rayon Sports ntabyo azi, ahubwo ikiriho ari uko bafasha Kiyovu Sports nk’abafana basanzwe.

Ati “ikipe twe tuzaguma kuyishigikira nk’abafana. Wenda icyarengaho ni uko umufana usanzwe ashobora gutanga 1000 Frw, njyewe ngatanga 2000 Frw. 


Mbonyumuvunyi Abdoulkalim yahakanye amakuru avugwa ko we na Ndolimana Francois Regis bagiye kuba hafi ya Kiyovu Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND