Umuryango w’Abibumbye watanze umuburo ku kibazo cy’inzara ikabije mu bihugu bimwe na bimwe, biterwa n’amakimbirane, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ubukungu bwifashe nabi.
Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) na Porogaramu y’ibiribwa ku isi
(WPF) baherutse gushyira ahagaragara raporo nshya bise "Hunger
Hotspots", igaragaza ibibazo birimo amakimbirane, imihindagurikire
y’ikirere, ndetse n’ihungabana ry’ubukungu mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ku
isi.
Mu bindi bibazo
bigaragara muri iyi raporo bituma Afurika itabasha kugera ku rwego rwo kwihaza
mu biribwa, harimo ubukene, ibibazo bishingiye kuri politiki, ubusumbane,
umuvuduko ukabije wo kwiyongera kw’abaturage n’ibindi.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko
muri Kanama uyu mwaka, Raporo y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi
(AGRA) yagaragaje ko mu bihugu bitanu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
byakorewemo ubushakashatsi, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byabashije
kugabanya umubare w’abaturage batihagije mu biribwa.
Afurika iracyari
umugabane ukennye cyane ku Isi, ukaba ufite ibihugu 23 mu bihugu 28 bikennye
cyane. Mu 2024, abantu bagera kuri miliyoni 429 muri Afurika babayeho mu
bukene bukabije, aho umuntu ashobora gukoresha amadolari 2.15 y'Amerika ku
munsi.
Mu gihe Afurika ihanganye
n‘ibi bibazo byose, umubare w’Abanyafurika na wo witezweho kwiyongera mu bihe
biri imbere ku buryo Abanyafurika bazaba bikubye kabiri mu 2050, bageze kuri
miliyari 2,5.
Dore ibihugu bizahajwe
n'inzara ikabije muri Afurika:
Hotspot
Category 1 |
Hotspot
Category 2 |
Hotspot
Category 3 |
Burkina Faso |
Nigeria |
Mali |
Niger |
Chad |
Sudan |
Somalia |
Mozambique |
South Sudan |
Kenya |
||
Namibia |
||
Malawi |
||
Lesotho |
||
Zimbabwe |
||
Zambia |
||
Ethiopia |
TANGA IGITECYEREZO