Kigali

Umunyarwanda Robin ubarizwa mu Buhinde yegukanye ikamba rya Mister Elite United Nations – AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2024 12:16
1


Umusore witwa Pratham Soni wo mu Buhinde yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister United Nations 2024; ni mu gihe Dushimimana ‘Robin Calb Caldwell’ wari uhagarariye u Rwanda yabashije kwegukana ikamba rya Mister Elite United Nations World 2024 muri iri rushanwa.



Dushimimana ni umusore wavukiye i Nyamasheke, ariko akurira mu Karere ka Gasao ku Gisozi. Amashuri abanza yize kuri E.P Gisozi II, ayisumbuye ayiga kuri E.S Kigoma ayasoreza kuri E.S Kiyanza mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Physics-Chemistry and Mathematics, PCM].

Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri IPRC- Kigali ku Kicukiro mu Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Imenyekanishamakuru (Advanced Diploma in Information Technology, IT).

Nyuma yo gusoza amasomo ye muri IPRC, uyu musore yakomereje amasomo mu gihugu cy’u Buhinde muri Kaminuza ya Marwadi University mu Ishami rya ‘Computer Engineering’, aho kuri ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri.

Dushimimana avuka mu muryango w’abana batandatu, abahungu bane ndetse n’abakobwa babiri, ni umwana wa Kabiri mu muryango. Ubu, umuryango we ubarizwa mu Rwanda, ni mu gihe we ari mu Buhinde aho akurikirana amasomo ye.

Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Dushimimana yavuze ko yitabiriye irushanwa Mister United Nations nyuma y’uko amenye amakuru ajyanye naryo. Avuga ko icyo gihe yafashe igihe cyo kwitegura no kumenya byinshi byasabwaga kuri iri rushanwa.

Iri rushanwa ryari rihitanyemo abasore mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Muryango w’Abibumbye (UN). Yagize ati “Nakoze ubushakashatsi bwimbitse kuri gahunda y’irushanwa no kugenzura ko ribumbatiye indangagaciro n’icyerekezo mfite mu buzima.”

Nahereye ku gusaba kwitabira, hanyuma nuzuza ibisabwa byose birimo gutanga amakuru y’umwirondoro wanjye, amafoto yasabwaga ngo azakoreshwe mu irushanwa batora hanyuma ndetse nza no kwitabira ibiganiro byo kumenya abakandida twari kumwe mu irushanwa aho ibihugu byose ku Isi byari bihagarariwe.”

Iri rushanwa ribera mu bihugu bitandukanye biteraniramo abahatana ku rwego Mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro ryabereye mu gihugu cy’u Buhinde mu murwa Mukuru wa New Delhi, hatoranywa abahize abandi bahabwa amakamba atandukanye.

Ni irushanwa rigamije guteza imbere ubuyobozi, ibikorwa by’ubugiraneza no guhagararira umuco w’ibihugu bitandukanye. Ryatangiye ku wa 26 Nzeri 2024 risozwa ku wa 29 Nzeri 2024.

Ni irushanwa riba rimwe buri mwaka ndetse mu 2025 rizabera mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dushimimana yavuze ko yageze ku kwegukana ikamba rya Mister Elite United Nations 2024, kubera umubare munini w’Abanyarwanda babarizwa mu Buhinde, ndetse n’Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu bamushyigikiye cyane.

Avuga ati “Ndaboneraho no gushimira cyane kandi Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ndetse n’Abanyarwanda bose bantoye ndetse na bandi batabimenye.”

Uyu musore asobanura ko nyuma yo kwegukana iri kamba, mu 2025 azaserukira u Rwanda muri Amerika. Ati “Nizera ko abantu bose bazafatanya nanjye mu buryo bw’itora rikorwa ‘Online’ mu Ukuboza 2025.”

Dushimimana asobanura ko yitabiriye ririya rushanwa mu Buhinde, kubera ko mu Kuboza 2022 yari yagerageje kwitabira irya Mister Rwanda rigahagarikwa ku munota wa nyuma.

Iri kamba rya Mister Elite United Nations 2024 yegukanye rimara imyaka ibiri, cyo kimwe n’ikamba rya Mister Grand Prix. Ni mu gihe ikamba rya Mister United Nations rimara umwaka umwe.

Dushimimana yavuze ko iri kamba ari ishema rikomeye kuri we ndetse n’u Rwanda muri rusange. Ati “Iri kamba ndisobanura nk’ishema rikomeye ku gihugu cyanjye kuko rihesha icyubahiro n’agaciro umuco n’impano z’Abanyarwanda.”

Yungamo ati “Mu rugendo rwanjye, ndisobanura nk’intangiriro y’amahirwe akomeye yo kugera ku bikorwa bifatika nko guteza imbere ibikorwa by’impuhwe n’ubutumwa bwo kubaka umuryango mpuzamahanga.”

Uretse iri kamba yegukanye, yanahawe ibihembo bitandukanye biriherekeza. Ati “Uretse ikamba, duhabwa n’impano zirimo amafaranga adufasha gukora ibikorwa binyuranye cyane cyane ibiri mu murongo w’Umuryango w’Abibumbye (UN).”

Iri rushanwa rifite umwihariko w’uko rihatanamo n’abakobwa, kandi bose bahurira ku rubyiniro (Stage) iyo bahatana. Biyerekana mu byiciro bitandukanye nka ‘Sportwear’, ‘High Fashion Attire’, Cultural/Traditional Wear and Formal Wear’ n’ibindi.

Iri rushanwa ryegukanwe na Pratham Soni wo mu Buhinde wegukanye ikamba rya Mister United Nations 2024. Ni mu gihe umunya-Sudani, Linnaeus Deku yegukanye ikamba rya Mister Grand Prix (2024-2025.

Miss Good Will World 2024 ryegukanwe na Likeleko Grace Machai wari uhagarariye igihugu cya Lesotho. Miss Charity World 2024 ryegukanywe n’umukobwa wari uhagarariye Sudani y'Epfo. Ikamba rya Miss United Nations 2024 ryegukanwe na Victoria Skye wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hatanzwe kandi ikamba rya Miss United Nations Earth 2024 ryegukanywe na Samatha Raldan wo muri Philippines.

Miss Charity World 2024 ryegukanywe na Adhar Deng wo muri Sudani y’Epfo. Miss Grand Prix world 2024 ryegukanywe na Tebello Lets Ela wa Zimbabwe nandi atandukanye.


Dushimimana yambitswe ikamba rya Mister Elite United Nations mu ijoro ryo ku wa 28 Nzer 2024

Umuyobozi wa Sanjay Singh ubwo yashyikiriza ikamba Dushimimana

Ubwo Dushimimana yatambukaga ku rubyiniro yiyerekana mu cyiciro cya ‘Formal Wear’

Dushimimana yaserutse mu mwambaro ugaragaza umuco w’u Rwanda mu birori bya ‘High Fashion Section’

Umukobwa wo muri Lesotho wegukanye ikamba rya Miss Godwill World 2024 ari kumwe na DushimimanaDushimimana yabonetse mu basore batatu bavuyemo uwegukanye ikamba rya Mister United Nations

Umukobwa wo muri Sundani y’Epfo wegukanye ikamba rya Miss Charity World 2024
Abasore bahatanye mu cyiciro cya ‘Sportswear’ bari mu itsinda ry’abantu batandatu

Ubwo Dushimimana yari kumwe na bagenzi be bakiriwe muri iri rushanwa ryabereye mu Buhinde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HATANGIMANA Fidel3 weeks ago
    Umugisha burya ntubyiganirwa uwo IMANA yahaye arawuvukana kandi akazarinda anawusazana komeza kura kandi ugere ku ntego zawe muhungu wa i Rwanda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND