Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yamuritse igitabo kivuga uburyo Perezida Kagame yateje imbere u Rwanda mu muhango witabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Hon. Tito Rutaremara.
Hategekimana Richard umaze kwandika ibitabo 13 yaraye amuritse ikindi kigaruka ku rugendo rwo kuzahura u Rwanda no kubaka iterambere rirambye byaranze Perezida Paul Kagame.
Ni igitabo yise ‘Paul Kagame’s Journey to Victory: The Legacy of Leadership’. Umuhango wo kukimurika ku mugaragaro, wabaye ku mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2024 mu Ntare Conference Arena i Rusororo.
Muri
icyo gitabo Hategekimana agaruka ku bikorwa byiza byahinduye imibereho
y’Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza, iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu
rikazamuka ndetse hakubakwa imiyoborere myiza idaheza buri wese, ikaba
nk’umusingi ukomeye abenegihugu bubakiwe n’ubuyobozi bwiza bafite.
Asobanura
impamvu yo kwandika ku rugendo rwa Perezida Kagame, Hategekimana yashimangiye
ko Perezida Kagame ari ubudasa bw'Abanyarwanda, bityo ko akurikije ibyo
yamukoreye yumva kwandika ku bigwi bye ari umusanzu we nk'umunyarwanda
uzirikana aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze.
Yagize
ati: “Impamvu nanditse iki gitabo ni ukugira ngo Abanyarwanda haba abikorera,
inzego za Leta, n’abandi bose bazirikane umurage Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika yaduhaye kuva kera n’uyu munsi akiduha. Noneho uwo murage udufashe
kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.”
Hategekimana
yasabye Minisiteri y’Uburezi kwifashisha ibitabo nk’ibi bigaruka ku ndagagaciro
zaranze Perezida Kagame zirimo gukunda u Rwanda, kurwitangira, ubutwari,
gukunda Abanyarwanda, gutekereza cyane, kugira ishyaka n’ibindi mu rwego rwo
kurushaho gusigasira umurage mwiza w’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi
w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Nelson Mbarushimana waje
ahagarariye Minisiteri y’Uburezi, yijeje Hategekimana ko iyi Ministeri
izamutera inkunga mu buryo butandukanye harimo no kugeza iki gitabo mu masomero
yose yo mu bigo by'amashuri mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika
mu rubyiruko.
Ati:
“Icyo tugiye gukora, ni ugushaka uburyo [iki gitabo] kigera mu mashuri,
abanyeshuri bakagisoma bakabyumva, kikunganira ibindi bitabo dufite bijyanye n’amateka
y’u Rwanda, […] kuko twifuza ko urugero Umukuru w’Igihugu yatanze, n’abandi
bana barugenderaho bityo na bo bakazaba abatanga urugero mu gihe kizaza.”
Kumurika
icyo gitabo kandi byajyanye no guhemba indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo
gusoma no kwandika ibitabo cyane cyane mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse
n’abafasha abanditsi gutunganya ibitabo.
Mu
byiciro byahembwe, harimo kaminuza z’indatezuka mu gukunda ibitabo byanditswe
Kinyarwanda cyangwa ibiri mu zindi ndimi bivuga ku Rwanda. Ibyo bishingiye ku
kuba hari amasomero ya kaminuza zimwe usura ukaburamo igitabo na kimwe
cyanditswe Kinyarwanda.
Ni
muri urwo rwego, Kaminuza zashyikirijwe ibihembo zirimo ULK, UTAB, Rwanda
Polytechnic Gishari, University of Rwanda Remera Campus, University of Kigali na Rwanda Polytechnic Karongi zasabwe gukomeza gushyigikira abakiri bato gukunda
gusoma no kwandika ibitabo by’umwihariko ibyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Mu
bahembwe kandi, harimo abanditsi banditse ibitabo mu Kinyarwanda mu 2024 bizwi
n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
Hategekimana
Richard asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ndetse akaba
n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda.
Mu
bindi bitabo yanditse, harimo n’ibigaruka ku bigwi bya Perezida Paul
Kagame, birimo Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame (2017), Urubyiruko Dufitanye
Igihango (2018), Sinzatesha Agaciro Uwakansubije (2019), Kagame Paul Imbarutso
Y’Ubudasa (2024).
Hategekimana Richard yamuritse igitabo kigaruka ku bigwi bya Perezida Paul Kagame
Kaminuza nyinshi zakiguze mu rwego rwo gushyigikira umuco wo kwandika no gusoma ibitabo by'Ikinyarwanda mu bakiri bato
Kaminuza zabaye indashyikirwa zashyikirijwe ibihembo
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego za Leta, aba kaminuza zinyuranye n'abanditsi bakomeye
Uyu wabaye umwanya mwiza ku bakunzi b'ibitabo
TANGA IGITECYEREZO