Iyi, ni weekend ya mbere y’ukwezi k’Ugushyingo, isoza icyumweru cyaranze n’inkuru zidasanzwe mu myidagaduro ndetse n’umuziki udasanzwe by’umwihariko ku bahanzi Nyarwanda batahwemye gushyira hanze ibihangano bishya kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Imwe mu ndirimbo zagiye
hanze muri iki cyumweru ni iyitwa ‘Katira’ yahuriyemo abahanzikazi bakunzwe
cyane barimo Ariel Wayz wahuje imbaraga na Butera Knowless.
'Katira' ni nk'indirimbo
idasanzwe yaciriye inzira Ariel Wayz. Kuko iri mu za mbere umuhanzi Mukuru mu
muziki azaba akoranye n'umuhanzi ukiri muto mu rugendo rwe rw'umuziki nka Ariel
Wayz, ariko kandi mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragaza ko akunda
kandi anyurwa n'ibihangano bya Butera Knowless.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Ariel Wayz yavuze ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari
ibintu afata nk'ibidasanzwe, kuko azirikana neza ko yakoranye n'umugore
w'umunyabigwi mu muziki kandi ukomeye.
Yavuze ko ari umuntu
yagiyeho ibintu byinshi cyane, kandi kuva akiri muto kugeza n'uyu munsi yakunze
ibihangano bye, ku buryo yahoranaga igitekerezo cy'uko bazakorana.
Ariel yavuze ko ubwo
yasozaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo yabonye amahirwe yo kuba mu
bahanzi bafashije Knowless mu miririmbire mu gitaramo cya East African Party
yaririmbyemo.
Umuraperi
Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman na we yongeye gukora mu nganzo,
ashyira indirimbo yise ‘Iwabo w’Abasitari’ abara inkuru ishushanya uburyo mu
mitima y’abasitari huzuye byinshi, bityo buri wese utekereza kuhagana akwiye
kwitonda.
Ni indirimbo yagiye hanze
mu gihe abasitari muri iki gihe bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aho
buri wese abavugaho ijambo ashaka, imitima igakomereka ariko bagahitamo kubika
imbere mu mitima; utekereza ko babayeho ubuzima bwiza ariko siko iyo muganira
bakubwira ko atari ko bimeze.
Riderman yabwiye
InyaRwanda ko ajya guhimba iyi ndirimbo yashingiye cyane ku bintu binyuranye
bivugwa mu ruganda rw’imyidagaduro byitsa ku basitari.
Ati: “Mu guhimba iyi
ndirimbo nagendeye ku byo mbona hanze aha, ngendera ku bitekerezo by’abafana,
nkoresha ibyo abanyamakuru batuvugaho. Mu by’ukuri nateranyije ibitekerezo
benshi bafite ku ruganda rw’imyidagaduro.”
Mu bandi bakoze mu
nganzo, harimo Papa Cyangwe, Fireman, Clarisse Karasira, Jado Sinza, Sharon
Gatete, Emmy Vox n’abandi benshi.
Dore indirimbo InyaRwanda
yaguteguriye zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y’Ugushyingo:
1.
Katira – Ariel Wayz ft Butera Knowless
2.
Iwabo w’abasitari – Riderman
3.
Bucyanayandi – Fireman
4.
2Pac Muri Njye – Hollix
5.
Icyimbo – Clarisse Karasira
6.
Luza – Mulix
7.
Serious – Hero B ft Papa Cyangwe
8.
Imbobo – Bill Ruzima
9.
Umwizera – Jado Sinza
10.
Imana Ibirimo – Emmy Vox
11.
Ntutinye – Sharon Gatete ft Les Gatetes
12.
Twaremewe kumuramya – John B Singleton
13.
Ni Iki – Byiringo Gedeon
14.
I Need To Know – Arnaud Gray ft
Shemi, Logan Joe & DJ Grvndlvng
15.
Nduwawe – Yee Fanta
TANGA IGITECYEREZO