Ukwezi k’Ukwakira k’umwaka wa 2024, kwabaye ukwezi kw’amateka ku ruganda rw’imyidagaduro yo mu Rwanda, aho kwagiye kuvugwamo inkuru zitandukanye zaba izibabaje n’izishimishije zikavugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko abakurikirana
InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe
byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga
by’umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Bamwe mu bashyuhije
uruganda rw’imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u
Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta batawe muri yombi, Shaddyboo washyize
urukundo rwe ku mugaragaro iby’urukundo rwe na Producer YewëeH, n’abandi.
Hakozwe kandi ibitaramo
bidateze kwibagirana mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda nk’ikiswe ‘Twaje Fest,’
‘MTN Iwacu Muzika Festival,’ n’ibindi byinshi.
1.
Itabwa muri yombi rya Miss Muheto Divine
Tariki 29 Ukwakira 2024,
ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje
ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda
2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi
nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa
remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Ku wa 31 Ukwakira 2024,
Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari
kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.
Ibyaha Miss Muheto
akurikiranyweho ni; Gutwara yanyweye ibisindisha ku kigero cya 4.00 mu gihe
igipimo gisanzwe ari 0.8, Icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye
n’icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo akanahunga.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka n’amezi umunani ndetse agacibwa amande y’ibihumbi 220rwf. Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda z’amanywa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
2.
Itabwa muri yombi rya Fatakumavuta
Urubanza rwa Sengabo Jean
Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwarasubitswe, nyuma y’ubusabe bw’uyu
munyamakuru wagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana ku wa 31 Ukwakira 2024
nk’uko byari bitegerejwe.
Inteko iburanisha
yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo
2024.
Fatakumavuta yatawe muri
yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo
hifashishijwe mudasobwa.
Iperereza ry’ibanze
ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha
gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu
bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Icyakora ubwo bari mu
iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo
by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri
hejuru cyane.
3.
Urukundo rwa Shaddyboo na YewëeH
Mu
ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2024, hacicikanye amafoto n’amashusho bigaragaza
Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo ari kumwe na Producer YewëeH warambitse
ikiganza ku ndirimbo z’abahanzi bakomeye barimo nka Eddy Kenzo na Otile Brown.
InyaRwanda yahawe amakuru
yizewe yemeza ako aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye, kandi ko amafoto
n’amashusho byagiye hanze bihamya neza umubano wabo umaze igihe kinini ariko
utari waravuzwe mu itangazamakuru.
Mu bihe bitandukanye
Shaddyboo yagiye agaragaza abakunzi be bashya, ariko ntibyagiye biramba.
Yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Manzi Jeannot ubarizwa muri Kenya, ariko
ibyabo byashyizweho akadomo mu mwaka wa 2023.
Kuva icyo gihe uyu mugore
w’abana babiri ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu
tariki 25 Ukwakira 2024, yagaragaje ko yakunze YewëeH.
Umubano w’aba bombi
wagutse cyane kuva mu mezi ane ashize, kugeza ubwo bombi bifashishije konti
zabo bagaragaje ko urukundo rugeze aharyoshye.
4.
MTN Iwacu Muzika Festival
Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu
Muzika Festival’ byamaze iminsi bizenguruka mu mijyi umunani y’u Rwanda,
byasorejwe kuri kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa
19 Ukwakira 2024.
Ni ibitaramo byanyuze mu mijyi nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma,Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Ni mu gihe byanyuzemo abahanzi nka Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny Nanone,Ruti Joel na Kenny Sol.
5.
Twaje Fest
Abahanzi batandukanye
bakomeye mu Rwanda, biganjemo abaje mu gisekuru kimwe n’umuhanzi Dushime
Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, bamukoreye igitaramo cyo kwizihiza
ibigwi bye mu muziki.
Ni igitaramo cyiswe
’Twaje Fest’. Iri rikaba ari iserukiramuco ryateguwe mu kwizihiza ibigwi by’uyu
muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari
yaragiye kwivuriza Kanseri.
Iri serukiramuco
ryabereye muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024, ryahurijwemo
abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Andy Bumuntu,
Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura,
Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.
6.
Rusine yatunguje umugore we imodoka
Umunyarwenya Rusine
Patrick yatunguye umugore we Iryn Uwase amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa
Hyundai ubwo bombi bari mu gitaramo cya Kigali Comedy Club.
Muri ibi birori byabaye
mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024, uyu munyarwenya yatunguye abitabiriye
Kigali Comedy Club n’umugore we, apfukama hasi asa nk’ugiye gutera ivi ariko
ahita amusaba niba azemera kujya amutwara we n’umwana babyaranye, ariko ahita
amusaba kumuherekeza hanze amwereka impano y’imodoka ya Hyundai yamuteguriye.
Ni nyuma y’uko aba bombi
batangaje ko bafitanye umwana w’umuhungu w’amezi 9 ndetse bagasezerana kubana
nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa
Kimihurura.
7.
Rufonsina yambitswe impeta
Uwimpundu Sandrine
ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime ‘Umuturanyi’ iri mu zigezweho muri sinema
Nyarwanda, yambitswe impeta n’umugabo we Bugingo Janvier bamaze imyaka 11
babana ndetse banafitanye umwana w’imyaka icyenda.
Ni ibirori byabaye ku
mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2024, bibera ahitwa Ahava River Kicukiro.
8.
Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga
Aline Gahongayire
wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe' yataramiye mu Mujyi wa Brussels mu
gihugu cy'u Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024.
Ni cyo gitaramo cya mbere
yari ahakoreye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, kandi yitaye cyane ku
kuririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Iki gitaramo cya
Gahongayire cyabaye ku munsi umwe n'icya Kitoko ndetse na Sat-B. Aba bombi
bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubuligi bise "Live Music Party"
cyateguwe na Sosiyete ya JC Enterprise isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri
iki gihugu.
Ku wa 5 Ukwakira 2024
kandi Massamba Intore yataramiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa
Copenhagen muri Denmark.
Ambasaderi w'u Rwanda
muri Suede na Denmark, Dr Diane Gashumba yanditse agaragaza ko uyu mwiherero
wahuje Abanyarwanda 800 baturutse mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, aho
baganiriye hamwe ibyubaka u Rwanda "turahiga, maze turatarama
buracya!"
Yavuze kandi ko bishimiye
kubana n'inshuti z'u Rwanda ndetse n'abahanzi nka Massamba Intore, Mireille
Mukakigeli, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta ndetse na Kayiranga.
Ku wa Gatanu tariki 4
Ukwakira 2024, umuhanzi Denis Kanaka yataramanye n'umuhanzi w'umurundi Kidum mu
gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Mu ijoro ryo ku wa Kane
ryishyira ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye abarenga 600 mu gikorwa
cyateguwe n'umuryango ukora ibikorwa bihindura ubuzima bw'urubyiruko cyane
cyane muri Afurika uzwi nka Global Livingston Institute, kikaba cyabereye mu
nyubako Kamala Harris aherutse kwiyamamarizamo, izwi nka Reelworks mu
Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bruce Melodie uherereye
muri Canada aho ateganya gukorera ibitaramo bine, yabitangiriye mu Mujyi wa
Ottawa aho yataramiye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2024.
Ni igitaramo cyitabiriwe
n’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu
nkengero zawo, cyane ko icyumba cyari cyateguwe kuberamo cyari cyakubise
cyuzuye.
Iki gitaramo Bruce
Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu
mijyi nka Montreal,Toronto na Vancouver. Bisobanuye ko kuri uyu wa 1 Ugushyingo
2024 arataramira i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 azakomereze mu Mujyi
wa Toronto, naho tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho
ha nyuma.
9.
RIB yihanangiije abakoresha nabi imbuga
nkoranyambaga
Mu
bihe bitandukanye wabonye cyangwa wumvise abantu bishyurwa kugira ngo basebye
abandi bisunze imiyoboro y'abo y'imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi harimo
n'abandi babikora mu rwego rwo kugira ngo wawundi bavuga nabi azabashake (mu
mvugo z'ubu).
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Umuvugizi w'Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko igihe
kigeze kugira ngo RIB ikomeze gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Yavuze ko
bigishije mu bihe bitandukanye bityo "uwinangiye ubwo ng'ubwo amategeko
arakora akazi kayo."
Dr. Murangira yavuze ko
'Showbiz' atari ikirwa ku buryo RIB itakurikirana ibiberamo. Ariko kandi
batangazwa n'uburyo umunyamakuru ukorera Radio cyangwa Televiziyo iyo agiye
kuri shene ye ya Youtube ahinduka undi muntu akavuga ibintu atavugira kuri
Radio cyangwa se igitangazamakuru akorera.
Yabwiye abafite shene za
Youtube ko "Umuntu uzongera kwakira (mu kiganiro) umuntu wibasira undi uri
umufatanyacyaha, muzajya mujyana."
Yavuze ko RIB itazigera
yemera ko 'Showbiz inyuramo abantu bashaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda,
bashaka gukururamo amatiku, amacakubiri, udukundi,” asaba abakoresha Youtube
n'indi miyoboro kwitonda cyane mu bantu bakira mu kiganiro, kuko bakwiye
gushungura ntibahe umwanya abantu basebya abandi.
10. Indirimbo
nshya zarikoroje
Mu ndirimbo zagarutsweho
cyane muri uku kwezi, harimo ‘Plenty’ y’umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka
The Ben, ‘Tamu Sana’ ya Alyn Sano, ‘Byeri’ ya Zeo Trap na Kinabeat, ‘Payina’ ya
Cox, ‘Shenge’ ya Li John na Jay Polly n’izindi nyinshi zafashije Abanyarwanda
kuryoherwa n’Ukwezi k’Ukwakira
TANGA IGITECYEREZO