Haruna Niyonzima yavuze ku kuba umuryango wabo uvamo impano zidasanzwe mu mupira w'amaguru, anavuga ko murumuna we Hakizimana Muhadjiri adakinishwa neza n'abatoza kuko abona yakagombye kuba umukinnyi utanga ibirenze ibyo atanga.
Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 InyaRwanda TV yaganiriye na Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y'u Rwanda "Amavubi" igihe kirekire. Twamubajije ku mpano ziri mu muryango wabo cyane ko ari wo uzwiho kubyara abana bafite impano mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Impamvu
benshi bibaza ku mpano ziva mu muryango ubyara Haruna Niyonzima, ni uko kuva mu
myaka 30 ishize mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" hatajya haburamo
umukinnyi ukomoka muri uyu muryango, yewe bamwe bakanahabwa inshingano zo
kuyobora bagenzi babo mu ikipe y’igihugu.
Mbere y’uko benshi bamenya Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu "Amavubi", babanje kumenyamo mukuru we Sibomana Abdul wamamaye ku kazina ka (Sibo).
Nyuma ya Haruna Niyonzima hamenyekanye Abakinnyi nka Mwishwa we Bizimana Djihard ndetse na Murumuna we
Hakizimana Muhadjiri bose bakinnye mu ikipe y’igihugu "Amavubi".
Uretse Sibo
Abdul, Haruna Niyonzima, Bizimanan Djihard na Hakizimana Muhadjiri, Umuryango
wabo warazwe umugisha mu ikipe y’igihugu "Amavubi" waje kwiyongeramo uwahoze ari
umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ndayishimiye Eric wamamaye nka Bakame kuko
yaje kuba umukwe wo kwa Haruna Niyonzima.
Haruna ubwo
yaganiraga na InyaRwanda TV yabajijwe uko yiyumwa nyuma yo kuba yari
kapiteni w’ikipe y’igihugu "Amavubi", izo nshingano akaba yarazisimbuweho na
mwishwa we Bizimana Djihad.
Yagize ati: ”Ni umugisha dukura kwa Nyagasani. Kubera ko twebwe nk’abantu
ntabwo twavuga ko turi ibihangange cyangwa turi abasore beza kurusha abandi mu Rwanda,
navuga ko ari igeno ry’Imana. Buriya mu buzima twebwe tubayeho ariko Imana niyo
igena.
Kuba
Djihad ari kapiteni ni ibyishimo kuri njyewe, ni ibyishimo kuko ni umwana
wanjye. Nubwo ari mubyara wanjye ni umwana wa mushiki wanjye, ndi nka papa we,
ariko kuvuga ngo ibyo bintu tubikura he naba nkubeshye kuko ni igeno ry’Imana."
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda TV, Haruna Niyonzima yabajijwe ku mpano ya Hakizimana
Muhadjiri, benshi bavuga ko ari umukinnyi w’umuhanga ariko ntabe yakina ku
rwego rwo hejuru.
Yakomeje agira ati: ”Reka mbasubize nk’umusiporitifu. Buriya mu
mupira w’amaguri buri mukinnyi agira imikinire ye, Muhadjiri ndamuvuga nka
murumuna wanjye kuko yansanze mu kazi k’umupira hari byinshi namwigishije kandi
hari ibyo nkimwigisha, ariko ntabwo uburyo bamukinishamo ari bwo yakabaye
akoreshwamo".
“Tujye tuba inyangamugayo, abakinnyi bafite impano nka Muhadjiri babayeho ku isi ariko se uwo mukinnyi umukoresha gute, twumva ba Barotelli, ba Jadon Sancho. Ntabwo natinya kubivuga kuko n’aya Mavubi ari gukina ntabwo Muhadjiri akwiye kuburamo. Simuvugira ko ari murumuna wanjye ahubwo ndamuvuga nk’umukinnyi uzi umupira".
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYONZIMA HARUNA
TANGA IGITECYEREZO