Kigali

Ni umunsi w’Abatagatifu bose! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/11/2024 8:40
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 1 Ugushyingo ni umunsi wa 306 mu minsi isanzwe y’umwaka, bivuze ko hasigaye iminsi 60 ngo urangire. Kuri iyi tariki buri mwaka, Kiliziya gaturika yizihiza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1337: Urwandiko rwa Édouard III, rwahuriranye n’itangira ry’intambara yiswe iy’imyaka ijana.

1755: Umutingito washegeshe Lisbonne uhitana abantu 30,000.

1902: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Butaliyani n’u Bufaransa ku bijyanye n’imikoronirizwe ya Afurika y’Amajyaruguru.

1912: Ikipe y’umupira w’amaguru ya Norvège yatsinze iy’Ubuholandi ibitego 9 – 0.

1914: Uburusiya bwagabye ibitero muri Turquie, intambara iba irarose.

1922: Nibwo ingoma ya cyami yakuweho muri Turukiya.

1930: Ras Tafari Machonem Hailé Sélassié yimitswe nk’Umwami w’Abami wa Ethiopia. Uyu Haile Selassie, niwe Sekuruza w’Abarasta bose, dore ko ari nawe bakomoraho iryo zina, kuko yitwaga Ras Tafari, byabyaye Rastafarianism.

1936: Benito Mussolini yatangaje ko hashyizweho icyo yise "Axe Rome-Berlin".

1944: Nibwo ibikorwa by’ubugome bwo kwicisha abantu imyuka y’uburozi "gazages" byahagaritswe mu nkambi y’iyicarubozo ya Auschwitz.

1945: Nibwo Australia yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.

1946: Nibwo Karol Wojtyla yagizwe Padiri. Uyu munyapolonye, niwe waje kuba Papa ku izina rya Yohani Pawulo wa Kabiri.

1954: Ibikorwa by’ubwiyahuzi bigera kuri 70 mu munsi umwe gusa, byatangije intambara yamaze imyaka umunani muri Algeria.

1956: Ubwo Hongrie yabonaga ibimodoka bya rutura by’intambara biza bisatira inkiko zayo, yahise isaba Umuryango w’Abibumbye kureba icyo wakora ngo ucubye ubukana bwa URSS.

1956: Nibwo habaye inama idasanzwe ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye, yize ku kibazo cya Canal de Suez, cyavugishaga benshi menshi, ku buryo hatutumbaga intambara hagati y’ibihugu.

1959: Mbonyumutwa wayoboye u Rwanda bwa mbere nka Perezida yakubiswe n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza ko yari ashyigikiye ko havaho ingoma ya cyami. Yari avuye mu Misa mu Byimana nyuma yo gusanga ko yari yatumiwe mu nama ya baringa y’aba sous-chef bagize Ndiza, aza gusanga uwamuhaye ayo makuru y’inama yaramubeshye.

1963: Muri Vietnam byari bimaze kumenyerwa ko buri muperezida ajyaho ahiritse ubutegetsi, nawe akazavaho akorewe kudeta. Ni nako uyu munsi byagendekeye Ngo Dinh Diem.

1964: Nibwo Umuryango w’Abaibumbye wakiriye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Mbere yaho, LONI yari isanganywe ibihugu bibiri bitandukanye aribyo Tanganyika na Zanzibar.

1968: Ku ruhande rwa USA, Johnson yahagaritswe iyoherezwa ry’ibisasu byaraswaga mu gihugu cya Vietnam, hifashishijwe indege z’intambara.

1971: Mu Buhinde umuyaga wagitanye abantu 6000.

1980: Icyogajuru Voyager cyohereje ku isi amashusho ya mbere y’umubumbe Saturne uri kure cyane y’isi ituwe.

1993: Nibwo CEE yahindutse Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU - UE).

2000: Ikompanyi y’indege Swissair yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2001 abagenzi bose bazajya bagaragaza imyitwarire itizewe mu ndege, bazajya baboheshwa iminyururu idacika ariko ikoze muri Plastiki. Ibi byari byatewe n’uko mu mwaka w’1999 hari habaruwe inshuro 502 (cases) z’aho abagenzi bagiraga amahane mu ndege, bamwe kubw’umuvuduko batishimiye, abandi kubwo gushaka kwinjira aho batagenewe, hatanibagiranye abasinzi.

2000: Urugaga rw’amakompanyi y’indege "Alliance Sky Team" igizwe na Air France, Delta Ailines, Aeromexico na Korean Air baciye iteka ko ntawe uzongera kwemererwa gutumura itabi mu ndege zabo kandi mu ngendo zose. Ibi byaje kwiganwa n’andi makompanyi y’indege yo ku isi hose, uretse makeya ya Gisirikare, nabyo kandi mu buryo bwihariye. Mbere y’iri teka, indege nini zagiraga utwumba tugenewe kunywerwamo itabi, hakaba n’izitaratugiraga bakarinywera aho bicaye, gusa bagasabwa kurizimisha igitonyanga cy’amazi.

2000: Nyuma y’imyaka umunani Yougoslavie yivanye mu Muryango w’Abibumbye, yongeye gusaba gusubiramo, irabyemererwa.

2002: Nibwo Eliane Aguillaume, yaciwe amende kubwo kwerekana amabere ye mu ruhame, ku kibuga cy’indege muri USA. Yaciwe amande y’amadolari abairi, n’anadi madolari 130 y’ikurikiranarubanza.

2002: Muri Maroc ahitwa El-Jadida, Gereza ya gisivile ya Sidi-Moussa yafashwe n’inkongi, hagwà imfungwa 50.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND