Kigali

Haruna Niyonzima yatanze umurongo ku bivugwa hagati ya Murumuna we n'Umutoza w'Amavubi-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/11/2024 8:29
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda,Haruna Niyonzima yavuze ko ibibazo abantu bafitanye ku giti cyabo badakwiye no ku bizana mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi kuko atari iy'umutoza, Minisiteri ya Siporo cyangwa iya FERWAFA ko ahubwo ari iy'abanyarwanda.



Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'uko yari yatumiwe mu gitaramo cy'abanyarwenya cya Gen Z Comedy.

Haruna Niyonzima yavuze ko buri mu ntu mu mupira w'amaguru agira imikinire ye bityo ko uburyo murumuna we , Hakizimana Muhadjiri akoreshwamo mu kibuga ataribwo akoreshwamo ndetse anavuga ko uyu mukinnyi adakwiye kubura mu Mavubi ari gukina kuri ubu.

Yagize ati " Muhadjiri,buriya mu mupira w'amaguru buri muntu agira imikinire ye , ntabwo uburyo bamukoreshamo aribwo bagakwiye kumukoreshamo. Njyewe murumuna wanjye ndamuzi buri wese afite uko Imana yamuremye abakinnyi nka ba Muhadjiri babayeho ku Isi yose ariko se uwo mukinnyi umukoresha gute.

N'aya Mavubi ari gukina ntabwo Muhadjiri akwiye kuburamo ntabwo muvugira kubera ko ari murumuna wanjye, ndamuvugura nk'umuntu uzi umupira, nk'umuntu wakinnye umupira, nk'umuntu unawurebe akuwureba mu y'indi mboni iruta iy'abandi bantu".

Yakomeje avuga ko abakinnyi batakina kimwe dore  no mu bana umuntu abyaye nabo baba badateye kimwe.

Haruna Niyonzima yavuze ko icyo bakwiye kureba ari umusaruro umuntu atanga ndetse n'ibibazo umuntu afitanye n'undi ku giti cye ntibijyanwe mu Mavubi kuko ari ay'Abanyarwanda.

Ati" Twebwe icyo tureba, ese umusaruro umuntu atanga ni uwuhe ,niyo mpamvu wenda mbivuzeho mu buryo burambuye, tugabanye amarangamutima n'ibibazo biri ku ruhande ku giti cy'umuntu, tureke kubizana mu Mavubi kubera ko ntabwo Amavubi ari ay'umutoza, ntabwo ari aya Minisiteri, ntabwo ari aya FERWAFA, Amavubi ni ay'Abanyarwanda. 

Niyo mpamvu njyewe niba mfitanye ikibazo na Muhadjiri ngomba kugishyira ku ruhande, nkareba ese yamarira iki igihugu. Muhadjiri mpamya neza nta shidikanya ko ari umukinnyi utari ukwiye kubura mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi".

Yavuze ko Inama yagira Hakizimana Muhadjiri  ari ukudacika intege bijyanye n'uko akiri muto kandi umutoza uhari kuri ubu akaba ashobora kuba atamukunda gusa ejo hakazaza undi umukunda.

Ati" Inama nagira Muhadjiri ni iyo kudacika intege kubera ko umutoza uyu munsi ashobora kuba atamukunda ejo hakazaza undi umukunda kandi agakina umupira. Icyo namusaba nka murumuna wanjye ni ugukomeza kugira ikinyabupfura no kudacika intege.Kubera ko uyu muzungu yariho azavaho wenda undi uzaza azamukunda".

Yavuze ko Abanyarwanda bigoye gukunda iby'iwabo aho badaha agaciro abanyarwanda ahubwo bakumva ko bagaha abaturutse hanze kandi mu by'ukuri ibyo biba ataribyo ahubwo bakwiye kubanza gukunda ab'iwabo.

Haruna Niyonzima yatangaje ibi nyuma y'uko Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira ikipe ya Police FC atahamagawe mu ikipe yasezereye Djibouti mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike ya CHAN 2024. Umutoza yavuze impamvu atamuhamagara ari ukubera ko ibyo amusaba gukina ataribyo akina ahubwo yikinira ibintu bye.

Haruna Niyonzima wakiniye amakipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda ya Etincelles FC, Rayon Sports,APR FC na AS Kigali n'ayo hanze ariyo Simba SC na Young Africans. Kuri ubu nta kipe afite nyuma y'uko atandukanye na Rayon Sports.

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND