Bisa n’ibintu byatunguye benshi kumva ko Itorero Ibihame by’Imana ryacitsemo kabiri nyuma y’imyaka 12 yari ishize bunze ubumwe bari mu ngamba. Ariko ubu hari igice cyafashe uruhande kiyomora ku kindi ndetse gitangira imyitozo no gushaka ibiraka hirya no hino.
Ni itorero ryagize ubuzima gatozi vuba aha! Kandi ubu ryabarizwagamo abantu bageze kuri 40 bahuriye hamwe kandi baba muri uyu muryango w’Ibihame by’Imana.
Ryashinzwe mu 2012 bigizwemo uruhare na Bahizi Aimable, Igihangange Emery MNC [Mukuru wa Massamba Intore], Burigo Olivier [Kimoshori] ndetse na Gashugi Christian- Abandi bose baribarizwagamo baje nyuma ya bariya, kuko ari nabo bayobozi b’icyubahiro.
Ibihame by’Imana bari bamaze kugira izina rinini. Washingira mu kuba ubwo bategura igitaramo cyabo ‘Mutarama Turatarama’ mu 2023, Banki ya BRD yarabateye inkunga y’arenga Miliyoni 40 Frw mu gitaramo bakoreye muri Kigali Convention Center.
Hari amakuru avuga ko BRD yiteguraga kubaha Miliyoni 200 Frw nk’Umuterankunga Mukuru w’ibi bitaramo baherutse gutangiza bikazajya biba muri Mutarama buri mwaka. Ni itorero ryiyubatse, ariko ubuyobozi ntibwajyanisha n’ibigezweho.
Umwe mu bashinze iri torero yabwiye InyaRwanda, ko habayemo gucikamo ibice kw’iri torero ahanini bitewe n’uko ubuyobozi butabashije guhuza n’abaribarizwamo.
Ati “Ni itorero ryagombaga kubamo impinduka, hakenewe guhindura imikorere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bitewe n’uko ntabwo kano kanya wafata ngo ukomeze uyobora Ibihame by’Imana nk’uko byari bimeze kera.”
Tuvuge wenda icyo gihe turi bane, turi batanu cyangwa icumi, kuko ubu ngubu ni abantu benshi, rero abantu benshi hatarimo imiyoborere ihamye hazamo akavuyo. Icyo rero mu by’ukuri niyo mbogamizi ya mbere Ibihame by’Imana bahuye nayo. Niyo ngiyo yo kuba itorero ryarakuze rikabyara, rikaba ririmo abantu benshi noneho bakaba bashaka bamwe mu itorero harimo n’abarishinze barimo Aimable byagoye cyane kugira ngo habemo izo mpinduka bitandukanye n’uko Ibihame by’Imana bari babayeho bakiri batandatu n’ubu bageze ku barenga 30.”
Bahizi Aimable washinze kandi akayobora iri torero kuva mu 2012, yari asanzwe ari umubyinnyi n’umutoza mu Itorero Inganzo Ngari. Ariko hari ibyo atumvikanyeho n’ubuyobozi bw’Inganzo Ngari byatumye ava muri ririya torero ahitamo gushinga irye.
Uyu waganiriye na InyaRwanda, yavuze ko gushinga Itorero Ibihame by’Imana byaturutse mu kuba uko bari bane nta n’umwe wari ufite Itorero abarizwamo. Ati “Byabaye ngombwa ko twicara tukareba, turavuga tuti ni bande bantu twakwitabaza bavuye mu y’andi matorero, cyane cyane intego yari igiye gutandukana n’amatorero y’andi abantu bazi, kuko twebwe intego yari ugukora itorero ry’abagabo/abahungu bahamiriza, hatarimo abakobwa babyina.”
Yasobanuye ko batangiza Ibihame by’Imana bari bazi ko bizaba ikibazo mu minsi ya mbere kumvisha sosiyete uburyo bafite itorero ribyinamo abahungu gusa.
Ariko bishimira ko uko imyaka yagiye ishira, abakiriya ndetse n’abakunzi b’umuco bagiye babiyumvamo bituma barabashije kumara imyaka irenga 12.
Avuga ko mu kubaka iri torero bagiye baganiriza abandi babasaba kubiyungaho, hari n’abo bahaga ibiraka bagasubira mu matorero yabo babarizwamo.
Ariko kandi avuga ko kubera intego n’ishyaka bari bafite, hari ababyinnyi barimo nka Murayire Alain, Gumira Steven na Ndahiro Edmon bahisemo kuva mu itorero babarizwamo bajya mu Itorero Ibihame by’Imana. Ati “Aba bose babaga mu itorero rya Mama Nadine ryitwaga ‘Amarebe’ baraza ariko baje bataje nko kuza gusa, baza baje kudufasha ariko basubira no kubyina mu itorero ‘Amarebe’ ari nayo mpamvu.”
Imiyoborere yabaye ikibazo
Uyu waganiriye yibuka ko mu gihe bari bamaze kugira abanyamuryango umunani, Bahizi Aimable, Ndahiro Edmond bahisemo gutandukana na bagenzi babo ‘Itorero Ibihame by’Imana turongera dusubira kuri bane’.
Ati “Bajyanywe n’uko batumvaga intumbero zacu. Njyewe intego yanjye kwari ukugira ngo dukorere amafaranga tubike andi, mu gihe abandi bavugaga ngo muyazane tuyagabane yose, ntabyo kubika. Ako kantu kabaye icyo gihe niko kongeye kugaruka gatuma itorero ricikamo ibice. Kuko ikibazo kiri mu Itorero Ibihame by’Imana ntabwo ari amafaranga bapfa….”
Yavuze nta muntu n’umwe wigeze ashaka gutwara iri torero ngo aryegukane, ahubwo ko uko ryagiye rikura ryabuze umuyobozi buhamye bwari gutuma rikomeza gukora mu murongo ukwiye.
Avuga ko ikibazo cyavutse mu minsi ishize, ubwo ababyinnyi bashya binjiye muri iri torero, batangaga ibitekerezo ‘bihindura imyumvire y’abarishinze’. Ati “Aho niho byaturutse bihita bisandara. Kuko ni ikintu cyari kimaze igihe cyo kutagira ubuyobozi buhamye. Nawe urabyumva, ntabwo itorero ryabaho nta buyobozi.
Avuga ko batangiye ari abantu bane none bageze ku bantu 40, ari nayo mpamvu buri wese yakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo bagire umurongo.
Banditswe gute muri RDB?
Yavuze ko bitewe n’imiyoboere itari ihamye bari bafite, hari igihe babonye ikiraka muri Leta, ariko basabwa ibyangombwa kugira ngo bishyurwe.
Ati “Muri icyo gihe nibwo twafashe icyemezo cyo kwandikisha itorero. Kuko ntabwo bari kwishyura umuntu umwe, icyo gihe ndumva twaragera ku bantu 11. Icyo gihe nta nama yabaye ngo turebe ‘Status’ y’itorero irajyaho nde na nde, twafashe abari hafi aho turabifashisha kuko twari dukeneye ko amafaranga y’ikiraka tuyahembwa."
Ntabwo twicaye ngo tujye inama ngo twiyandikishe muri RDB hatazagira utwara itorero, icyo gihe cyari kitaragera, twari tukiri bake, tukibona ibintu bitarakunda, ariko twese dufite icyizere cy’uko ibintu bizakunda kandi bigacamo neza.”
Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick nibo babaye imvano yo gutandukana kw’itorero?
Yavuze ko umuhanzi Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick bahisemo kwinjira mu Itorero Ibihame by’Imana “Kubera urukundo rw’umuco no kuba babona y’uko bakuru babo bakoze ikintu cyiza cyo kwegeranya abo bantu bose bagiye bagira ikibazo mu matorero cyangwa bagiye birengagizwa mu matorero, kuko icyo kibazo kirahari mu matorero yo mu Rwanda cyo kumva ko abantu bitwa ko bashinje itorero bagomba gutsikamira abandi bakazajya barya mafaranga ba bandi bakaguma ku rwego rumwe ntibatere imbere.”
Yavuze ko abantu barenga 25 bavuye mu iri torero kubera ikibazo cy’imiyoborere cyabaye karande kuva ‘mu 2013 kugeza mu 2024’. Ati “Aka kanya ushobora gutungura Ibihame by’Imana ati ‘mwampaye urutonde rw’itorero bakayandika ako kanya, ntayo bagira yanditse. Nabaye umuyobozi igihe kinini, narwanye iyi ntambara, mvaho nyuma baza kubona ko mfite akamaro bangira umujyanama.”
Yasobanuye ko uwitwa Cyogere yabyinnye igihe kinini mu Itorero Ibihame by’Imana ariko ararambirwa kugeza ubwo yasubiye mu Inganzo Ngari.
Yasobanuye ko nyuma y’igitaramo ‘Mutarama Turatama’ bakoze muri Mutarama 2024, ababyinnyi bahisemo gushyiraho abayobozi bashya, barimo abashinzwe imyambarire, gushaka abakiriya, abatoza bashya n’abandi. Muri icyo gihe nibwo hatowe Cyogere.
Avuga ko bamwe mu bashinze iri torero batangiye kubwira Bahizi Aimable ko Cyogere ashobora kuzamusimbura ku buyobozi, bituma havuka umwuka mubi mu itorero.
Ati “Twagerageje kubwira Aimable ko twaha umwanya abana bagakora, ariko bidakuyeho ko abashinje itorero bagumana icyubahiro cyabo. Aimable bamuciye inyuma baramwoheje baramubwira ngo abana bagiye kuguhirika. Ni gute bari kumukuraho kandi mu myaka itanu ishize ntabyo bagerageje. Nonese bari kumukorera ‘Coup d’Etat’ gute kandi nta kintu na kimwe bafite.”
Yavuze ko yaba Cyogere, Ruti Joel na Gatore Yannick ‘nta n’umwe unyuranyije n’iterambere ry’Ibihame by’Imana’ ahubwo ‘abasigaye nibo babiteye’.
Avuga ko abarimo Ruti Joel, Cyogere na Gatore Yannick bahisemo kujya ku ruhande bashinga itorero ryabo bise ‘Ishyaka ry’Intore’ ndetse bajyanye n’abantu babiri bari mu bashinze Itorero Ibihame by’Imana.
Ati “Kugirango bajye gukora irindi torero ni uko bari bamaze kurambirwa, inama zarakozwe, ariko ntacyabaye… Igisekeje ni uko abo bagiye ku ruhande bagashinga itorero uzababona babyina ahantu witegereje neza uzabona ko ari Ibihame by’Imana bitarimo Murayire Alain, Impakanizi, Edmond na Bahizi Aimable.”
Yavuze ko bibabaje kuba mu gitaramo cyo kuvuga ibigwi Buravan, haraserutse abantu batanu gusa mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024.
Yavuze ko ikibazo cyazonze Ibihame by’Imana kugeza ricitsemo ibicitse ‘ni ubuyobozi budahamye’ kugeza ubwo bamwe bahisemo kwitandukanya nabo.
Ati “Nta ruhare Ruti Joel yagize mu itandukana ry’abari bagize Itorero Ibihame by’Imana. Twaricaye duhitamo ko abana bayobora, ariko byaranze kugeza ubwo bivumbuye bahitamo kujya ruhande.”
Umuyobozi w’Itorero Ibihame by’Imana, Aimable Bahizi yemereye InyaRwanda ko habayemo gucikamo ibice kw’itorero, kandi ntacyo bafitanye n’abantu bagiye.
Yavuze ko bashinga iri torero bari bagamije gutoza abatoza bazatoza abandi ‘kandi n’abagiye
turizera ko bazakomereza muri uwo murongo’.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUYOBOZI W’ITORERO IBIHAME BY’IMANA
TANGA IGITECYEREZO