Kigali

Yasabiwe gufungwa umwaka n'amezi 8: Ingingo Miss Muheto Divine yireguje ku byaha ashinjwa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/10/2024 10:30
3


Kuri uyu wa Kane saa tatu za mu gitondo ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, haburanishijwe urubanza Nyampinga Muheto Nshuti Divine aregwamo ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi.



Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

Ku wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Nshuti Muheto Divine agiye gutangira kuburanishwa ibyaha akurikiranyweho kuri uyu wa kane ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Nk’uko byari biteganyijwe, none ku wa 31 Ukwakira 2024 saa tatu nibwo urubanza rwa Nshuti Muheto Divine rwari rutangiye kuburanishwa aho Muheto yari yungirijwe n’abanyamategeko babiri bamufasha mu gusasanura amategeko amurenganura.

Ibyaha Miss Muheto akurikiranyweho ni; Gutwara yanyweye ibisindisha ku kigero cya 4.00 mu gihe igipimo gisanzwe ari 0.8, Icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye n’icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo akanahunga.

Ingingo ku ngingo uko zagarutsweho mu rubanza

1.    Icyaha cyo gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite.

Ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya abifitiye, abunganira mu mategeko Nshuti Muheto Divine bavuze ko iyo atariyo nyito yagakwiye gukoreshwa ahubwo yakoze ikosa kuko afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara (Proviosire).

Abunganira Muheto bagaragaza ko ku myaka Muheto afite, nk’abandi baana bose baba bafite amatsiko yo gutwara imodoka bityo akaba yarakoze ikosa ryo gutwara imodoka Atari yabona uruhushya rwa burundu ibyo bikaba bigize ikosa atari icyaha nk’uko ubushinjacyaha bubiha inyito y’icyaha.

Abunganira Muheto Divine bavuga ko yatwaye azi neza amategeko y’umuhanda ahubwo ikosa rikaba gutwara nta ruhushya rwa burundu afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuri iyi ngingo, iyo umuntu adafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ariko akaba afite uruhushya rw’agateganyo, atwara ari uko ari kumwe n’umuntu ufite uruhushya rwa burundu bityo bakaba batiyumvisha uburyo biregura ko ari ikosa atari icyaha.

Ku ngingo y’uko Nshuti Muheto Divine yakoze iki cyaha kubera ko akiri umwana, ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wujuje imyaka 18 aba atakiri umwana ahubwo ahanirwa amakosa yakoze.

2.    Gutwara yanyoye ibisindisha

Miss Muheto Divine n’abamwunganira bemera iki cyaha cyo gutwara yanyoye ibisindisha ndetse akanabisabira imbabazi.

3.    Kugonga ibikorwa remezo akanahunga

Kuri iki cyaha, Miss Muheto Divine n’abamwunganira mu mategeko bemera ko yagonze ibikorwa remezo ariko atigeze ahunga kuko ubwo abashinzwe umutekano bageraga aho yakoreye impanuka, yahise ahabasanga.

Abunganira mu mategeko Miss Muheto, bavuga ko nyuma yo gukora impanuka, yitaje ahabereye iyo mpanuka kugira ngo hatagira umuntu umugirira nabi kuko hari hamaze kuzura abantu benshi barimo n’abashakaga kumufotora.

Bemera ko yagonze ipoto ariko atigeze agonga umukindo nk’uko aregwa kuko ari akantu gato yagonze katigeze kawangiza (Iyi mpanuka yakoze akangiza ibikorwa remezo, yayikoreye muri rompuwe iherereye Kicukiro).

Abunganira Muheto Divine bavuga ko byemezwa ko umuntu yahunze ari uko atanze impamvu ye bagasanga koko yahungaga inzego za leta ariko Muheto akaba yarabikoze kubwo umutekano we kuko atarenze metero 100.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo police yahageraga, yabanje kubazwa niba ariwe wakoze impanuka akabanza kubeshya avuga ko atariwe bityo bikabya byafatwa ko yari ahunze kubera indi mpamvu itari iy’umutekano we nk’uko yireguje.

Umucamanza yabajije niba yarahunze hakagira umuntu ujya kumukura aho yahungiye, Ubushinjacyaha buvuga ko guhunga atari kujya gushakishwa aho wahungiye ahubwo yahunze ashaka gusibanganya ibimenyetso.

Aha ubushinjacyaha buvuga ko nta muntu cyangwa se ikintu cyari aho impanuka yabereye cyari guhungabanya umutekano wa Muheto Divine ndetse ko nyuma yo gukora impanuka nta rwego na rumwe yigeze ahamagara ngo arumenyeshe iby’impanuka ye bityo bikaba byafatwa nko kuba yarashakaga gusibanganya ibimenyetso.

4.    Agakeregeshwa ku rubanza

Nyuma yo kumva impande zombi, abunganira Nshuti Muheto Divine bongeyeho ko kuba yaranyoye inzoga ari icyorezo kiri mu rubyiruko kandi gishyizwemo imbaraga cyarandurwa burundu.

Bireguye kandi bavuga ko Nshuti Muheto Divine atigeze arushya inzego kuko kuva ku munsi wa mbere yemeraga ibyaha aregwa ndetse akanasaba imbabazi bityo akaba akwiye kubabariwa.

Ikindi kandi abunganira Miss Muheto barenzaho, ni uko Muheto ari umwe mu bafitiye akamaro Igihugu by’umwihariko mu mushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bityo akaba yacibwa amande gusa agakomeza umushinga we ufitiye runini abanyarwanda muri rusange.

Miss Muheto Divine nawe yasabye imbabazi avuga ko iminsi 11 amaze muri gereza, yabonye isomo kandi ko afite ubushake bwo gukosora no kwirinda kongera kugwa mu cyaha.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka n’amezi umunani ndetse agacibwa amande y’ibihumbi 220rwf.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda z’amanywa ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.


Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa umwaka n'amezi 8


Umwzanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda


Ibyaha Muheto Divine yemera n'ibyo atemera





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimanarichard42@gmail.com1 month ago
    Nibamuce amande Hama asohoke abandanye ibikorwa vyiwe
  • Rukundo1 month ago
    Erega uwo Mushinga wo gukura abana mugwingira wararangiye ( miss amarana ikamba umwaka 1) so ndizerako at akomeze kubigira urwitwazo. Ahubwo yasaba imbabazi kumakosa yakoze
  • Habiyakare Damascene1 month ago
    Natwe abanyarwanda bari mumahanga ubucamanza butweretseko urwanda harimo ubutabera turabashimye mukomerez'aho.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND