Ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya shampiyona yahize gutorera akabaraga ku wo bita mucyeba wabo Rayon Sports mu gihe nayo ivuga ko igomba kuyihuhura.
Ni mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Ukwakira 2024 Saa kumi n'ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe ya Kiyovu Sports igiye kwakirwa na Rayon Sports nyuma y'uko imaze igihe ititwara neza dore ko kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 3 aho mu mikino irindwi imaze gukina yatsinzemo umukino umwe gusa yatsinzemo AS Kigali mu gihe indi 6 yose yayitsinzwe.
Nubwo bimeze gutya ariko Urucaca rwiyemeje kuzukira kuri Murera dore ko uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvenal aharutse gutangaza ko yiteguye gutanga ubufasha bwo gutera imbaraga abakinnyi ubundi bagatsinda uyu mukino anazizeza abafana amanota 9 arimo n'atatu yo kuri uyu mukino.
Yagize ati "Njyiye kubikora nk’umufana usanzwe, njyiye kuyifasha kugira ngo ive ku mwanya wa nyuma. Abasaza baraje bakubitwe amanota 9 arahagije, duhereye kuri Rayon Sports.".
Ni mu gihe Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza dore ko yo imikino 3 iheruka yayitsinze nayo irimo irakubita agatoki ku kandi ko igomba guhuhura Kiyovu Sports.
Iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru iteguza uyu mukino ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse inashyiraho ibiciro by'amatike yawo yakoresheje 'hashtag' Huhura. Ibi ni ibigaragaza ko aya makipe yombi ari amakeba koko aho nta n'umwe uba wifuriza icyiza undi.
Ihangana ryabo ryaturutse he?
Guhangana kw'aya makipe ntabwo ari iby'ungubu gusa ahubwo hari n'abakubwita ko byagabanyutse ugereranyije na cyera. Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho ngo umukino wayahuzaga yombi, ari wo warebwaga n’abafana benshi mu Rwanda.
Umunyamakuru ubimazemo igihe mu Rwanda, Gakuba Abdoul Djabar uzwi nka Romario, yigeze kuvuga ko Kiyovu Sports na Rayon Sports zatangiye guhangana kera ndetse byaryoshyaga umupira w’u Rwanda.
Yagize ati “Amateka atwereka ko guhangana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports kwatangiye mu 1968 ubwo aya makipe yombi yahuriraga i Kabgayi, uwo mukino ukaza gusubirwamo bitewe n’uko amakipe yombi yashinjanyaga gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa, ariko byose byaje kurangira Kiyovu itsinze Rayon Sports ibitego 4-2.”
Guhangana kw'aya makipe yombi kwaje kwiyongera hagati yo mu 1981-1982 ubwo mu Kiyovu Sports yasinyishaga abakinnyi babiri bari bavuye mu Burundi ari bo Muvala Valens na Tindo Bulongo.
Urucaca rwumvaga ko rugiye kumvisha amakipe arimo na Rayon Sports nyuma yo kugura aba abakinnyi ariko umukino wa mbere bakinnye na Murera kuri Stade de l’Amitié (Stade Mumena), iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsinze ibitego 2-1.
Uwo mukino wababaje Muvala na Tindo dore ko bari bavuye i Burundi ari abakinnyi bakomeye kandi baje bahenze, bituma barahira ko Rayon Sports itazongera kubatsinda na rimwe bakiri muri Kiyovu Sports.
Kuva icyo gihe gutsinda Kiyovu Sports kwa Rayon Sports kwabaga ari ukunganya, kugeza ubwo Muvala Valens yayivagamo mu 1987 akajya gukina ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya FC Coutrin yo mu Bubiligi.
Ibi byarakomeje gusa Kiyovu Sports isa gusigwa na Rayon Sports bijyanye nuko iyi kipe yo ku Mumena amikoro yagendaga agabanyuka.
Ni nabyo byaje kuba ubwo hari taliki ya 15 Kamena muri 2017, kuri stade yo ku Mumena Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1 bikanatuma imanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri nubwo itigeze igikina.
Muri 2020 ariko Abayovu bakuwe ku ngohi nyuma yuko Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora ikipe bihebeye kubera ko kimwe mu byari bimuzanye byarimo no kongera guca ako yitaga agasuguro ka Rayon Sports kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabashize kumutsinda.
Guhangana kw'aya makipe yombi ntabwo biri mu kibuga gusa ahubwo biri no hanze yacyo
Uramutse ukurikirana umupira wo mu Rwanda ntabwo waba utarumva inkuru yuko Kiyovu Sports yigeze kubika Rayon Sports kuri Radio.
Nibyo koko Urucaca rwarabikoze aho rwatanze itangazo ryo kubika kuri Radio Rwanda rigagasomwa na Kalinda Viateur wari umunyamakuru w'imikino muri icyo gihe. Iryo tangazo ryavuga ko Kiyovu Sports ibabajwe n’urupfu rw’umugore wayo Rayon Sports, imihango yo gushyingura iteganyijwe kubera kuri Stade Regional ku munsi no ku isaha bari bafitanyeho umukino.
Icyo gihe Kiyovu Sports yamenyeshaga inshuti n’abavandimwe ari bo Mukura VS, Etincelles FC, Panthere Noire FC na Mukungwa. Ntabwo ari iryo tangazo gusa kuko Kiyovu Sports yigeze no gutanga irindi itumira mu bukwe ayo makipe yari yise inshuti n’abavandimwe, ivuga ko ifite ubukwe na Rayon Sports yitaga umugore wayo.
Rayon Sports nayo yaje kwihimura muri 2017 kuko nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 biyimanura muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri, abafana bayo bo barayishyinguye aho bari bafite n'imisaraba mu muhango bari bise'uwo gushyingura ikipe ya Kiyovu Sport’ ku kibuga cyayo cya Mumena'.
Icyo imibare yerekana mu kibuga hagati y'amakipe yombi
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,muri shampiyona Rayon Sports igiye guhura na Kiyovu Sports ku nshuro ya 59. Muri iyi mikino Rayon Sports yatsinzemo 30, Kiyovu Sports itsinda imikino 11, zinganya 18.
Mu mikino 8 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ikipe ya Rayon Sports ntabwo izi gutsinda uko bisa, Kiyovu Sports yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.
Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports muri shampiyona taliki ya 1 Ukuboza muri 2019 ubwo yayitsindaga igitego 1-0. Mu mukino uheruka kubahuza muri shampiyona warangiye Kiyovu Sports itsinze igitego 1-0 cya Alfred Leku.
Rayon Sports na Kiyovu Sports zahanganye kuva kera
Abafana ba Rayon Sports bashyinguye Kiyovu Sports
Rayon Sports iracakirana na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu
TANGA IGITECYEREZO