Kigali

Ni ibiki byatumye The Ben asubira muri Amerika?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2024 10:04
1


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben amaze icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye mu bikorwa bye by’umuziki no gutegura ibijyanye no kumurika Album ye nshya.



Mu kiganiro na InyaRwanda, The Ben yavuze ko icyumweru kirenze ari muri Amerika ariko ko ateganya kugaruka mu cyumweru kiri imbere. Ati “Maze icyumweru kimwe, ariko ndateganya kugaruka mu cyumweru kiri imbere.” 

The Ben yavuze ko yagiye muri Amerika ‘mu rwego rwo gutegura igitaramo cyanjye no kugira ibyo nshyira ku murongo’.

The Ben atangaje ibi mu gihe aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye azamurikira abafana be mu gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025.

Ni igitaramo amaze igihe ashyizeho imbaraga mu gutegura, ndetse yatangiye gutumira bamwe mu bahanzi bazahurira ku rubyiniro mu kuyimurika.

Agiye kumurika iyi Album mu gihe ubundi yatangiye kuyiteguza kuva mu 2021. Aherutse gusohora indirimbo zirimo nka ‘Plenty’, ‘Better’ n’izindi yakubiyeho.

Ni igitaramo kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, ni ukuvuga tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kwinjira neza mu mwaka mushya, no kubifuriza kazawugiriramo ishya n’ihirwe.

Ni igitaramo kandi kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora yizihiza umwaka umwe uzaba ushize akoze ubukwe n’umugore we Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Nta nubwo ari igitaramo gisanzwe kuri we, kuko ashobora kunguka cyangwa se agahomba-Ibi birashingirwa ku kuba ariwe ugomba gushora imari mu itegurwa ry’iki gitaramo, gushaka abafatanyabikorwa, abaterankunga n’abandi- Bivuze ko azabasha kumenya niba yungutse cyangwa se niba yahombye.

Bitandukanye n’ibindi bitaramo yagiye aririmbamo; kuko ijanisha rinini ry’ibitaramo yaririmbyemo yabaga yishyuwe amafaranga ye- Bivuze ko abamutumiye niba barunguka cyangwa se bagahomba, we ntibyamugeraho, kuko yabaga yamaze kubona amafaranga ye mbere y’igihe.

The Ben yumvikanisha ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. 

Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”    

The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.

Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,

‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.

‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudy (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

Amakuru avuga ko mu gihe cy'amezi ane ari imbere, The Ben azakora uko ashoboye kugirango buri muhanzi bakoranye indirimbo azagaragare mu gitaramo cye.

  

The Ben yatangaje ko yasubiye muri Amerika mu rwego rwo gutegura ibijyanye n’igitaramo cye

 

The Ben yavuze ko tariki 1 Mutarama 2025 azakorera muri BK Arena igitaramo cyo kumurika Album ye nshya


The Ben yagaragaye ahagaze imbere y’inzu izwi nka Trump Tour iherereye mu Mujyi wa Chicago muri Amerika
The Ben asanzwe atuye muri Amerika atuye muri Amerika kuva mu 2010 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA ‘PLENTY’ YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ticia 2 months ago
    Bitinze kugera 👑🐅🇷🇼 The Ben 🎤🙏



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND