Kigali

Rufonsina wamamaye muri Filime 'Umuturanyi' yambitswe impeta n'umugabo we- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2024 23:14
0


Umukinnyi wa filime Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi' yambitswe impeta y'urukundo n'umugabo we Bugingo Janvier bamaze imyaka 11 bakundana.



Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, bibera ahitwa Ahava River mu Mujyi wa Kigali.

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo, ndetse uyu mugabo yashyigikiye igihe kinini impano ya Rufonsina. Kandi bafitanye umwana w'imyaka icyenda.

Mu kwambikwa impeta, Rufonsina yaranzwe n'amarangamutima, ariko kandi yashimye umugabo we wamurutishije abandi.

Rufonsina yavuzwe cyane muri filime nyuma y'uko ashyigikiwe na Clapton Kibonge akamuha umwanya wo gukina muri filime 'Umuturanyi'.

Ariko aherutse gutangaza ko yavuye mu bakina muri iyi filime ku mpamvu ze bwite, ndetse yatangiye urugendo rwe.

Uyu mugore ariko azwi na benshi binanyuze mu ikinamico n'ibindi bikorwa bimuhuza na benshi. 

Muri iki gihe ari mu bahataniye ibihembo mu iserukiramuco rya Masharika.

Izina Rufonsina ryatumye amenyekana muri filime ari gukina yatumye amenyekana cyane, Rufonsina ukunze gukina filime uvuga ikigoyi.

Rufonsina wabaye umukinnyi muri filime Ejo Si Cyera, byamufashije kumenyekana. Ati " Akantu nkina nkubitana imigeri Seburikoko imigeri, ncanga imigeri ako kantu naragakunze cyane gafite urwego kanshyizeho kuko karahererekanyijwe cyane n'abantu bo hanze barampamagaye bati usanzwe ukina karate?, ni gute ukubita umugabo agahunga, bimeze bite?".

Uwimpundu Sandrine (Yageze i kigali bwa mbere 2007 akaba yaratangiye gukina filime 2009) yahawe ibihembo bibiri mu Rwanda nk'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka wa 2020, n'umukinnyi mwiza wa byenda gusetsa w'umwaka 2020.

Rufonsina amaze gukina filime nyishi zirimo Papa Sava, Seburikoko, Ejo si kera,

Bugingo Janvier yambitse impeta y'urukundo umugore we Uwimpundu Sandrine 
Rufonsina yashimye umukunzi we wamuhisemo mu bandi
Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo, ndetse bafitanye umwana  

Clapton Kibonge wakoranye igihe kinini na Rufonsina muri filime ye 'Umuturanyi' yashyigikiye aba bombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND