Kigali

Bitunguranye Amavubi atsinzwe na Djibouti mu gushaka itike ya CHAN 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/10/2024 14:53
2


Ikipe y'igihugu ya Djibouti yatunguranye itsinda ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu mukino w'ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo,CHAN ya 2024 wabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Amahoro.



Uko umukino wagenze umunota ku munota;

Umukino urangiye ikipe y'igihugu ya Djibouti itsinze Amavubi igitego 1-0. Aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura kuwa kane w'icyumweru gitaha taliki ya 31 muri Stade Amahoro 

90+1' Djibouti yari ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Warsama Ibrahim yari yambuye Ruboneka Jean Bosco gusa ajya mu byo gucenga cyane birangira yatswe umupira 

Umusifuzi wa kane ashyizeho iminota 4 y'inyongera

88' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi irase igitego kuri koroneri yaritewe na Muhire Kevin maze Mugisha Gilbert ashyiraho umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu 

86' Djibouti ikoze impinduka mu kibuga havamo Warsama Hassan Hussein hajyamo Abdillahi Youssouf 

83' Warsama Ibrahim wa Djibouti aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugira ikibazo k'imvune 

82' Gabriel Dadzie yari yongeye kugerageza uburyo ku ishoti rirerire yararekuye ariko rinyura hejuru y'izamu kure

79' Ikipe y'igihugu ya Djibouti ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Gabriel Dadzie ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina aroba Niyongira Patience 

78' Dushimimana Olivier 'Muzungu' asimbuwe na Ndayishimiye Didier 

75' Djibouti ikoze impinduka mu kibuga havamo Doualeh Elabeh hajyamo Awaleh Gedo

66' Umunyezamu wa Djibouti akomeje kubera ibamba Amavubi,Byiringiro Gilbert arekuye ishoti riremere arirambura arishyira muri koroneri itagize icyo itanga

62' Ikipe y'igihugu ya Djibouti ikoze impinduka mu kibuga havamo Abdi Hamza wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Warsama Adeni

61' Byiringiro Gilbert asimbuye Fitina Omolenga

60' kapiteni wa Djibouti,Abdi Hamza asohowe mu kibuga ateruwe nyuma kugira ikibazo cy'imvune

58' Dushimimana Olivier yari yinjiye mu rubuga rw'amahina agiye guhindura umupira imbere y'izamu ariko Ahmed Omr awushyira muri koroneri itagize icyo itanga 

53' Ali Youssuf Farad wa Djibouti arekuye umupira mwwiza ashaka mugenzi we imbere y'izamu ariko Niyongira Patience aba maso

51' Mugisha Gilbert akomeje kugora ba myugariro ba Djibouti,yongeye kwinjira mu rubuga rw'amahina ahereza umupira Muhire Kevin arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure

50' Amavubi atangiye igice cya kabiri asatira cyane,Mugisha Gilbert ahawe umupira mwiza  na Niyigena Clement aragenda arekura ishoti gusa rinyura hejuri y'izamu gato cyane

47'Mugisha Gilbert akoze ku mupira we wa mbere ndetse ahita anawubyaza umusaruro awutanga kwa Dushimimana Olivier mu rubuga rw'amahina gusa birangira umurenganye

Igice cya kabiri gitangiye Torsten Frank Spitler akora impinduka mu kibuga akuramo Niyibizi Ramadhan ashyiramo Mugisha Gilbert

Igice cya mbere kirangiye amakipe yomni akinganya 0-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota 2

39' ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi yongeye kurata uburyo imbere y'izamu ku mupira mwiza Muhire Kevin yari ahaye Niyibizi Ramadhan gusa atinda ajya mu byo gucenga arekuye ishoti ba myugariro ba Djibouti bararyitambika

36' Ikipe y'igihugu ya Djibouti yari igerageje kubaka umupira usanga Warsama Hassan Hussein arekura ishoti gusa rikubita mu maguru ya bamyugariro b'Amavubi 













32' Dushimimana Olivier 'Muzungu' arase igitego cyabazwe ku mupira yari akuye mu kibuga hagati azamuka yiruka yinjira mu rubuga rw'amahina  asigaranye n'umunyezamu arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu 

28" Abantu benshi batekerezaga ko Amavubi ari butsinde Djibouti mu buryo bworoshye ariko kugeza ubu kintu gikomeye cyari cyaba

27' Amavubi abonye kufura iteretse ahantu heza  ku ikosa Idriss Mohamed yarakoreye Niyibizi Ramadhan aba ari nawe uyitera umunyezamu wa Djibouti akuramo umupira nta nkomyi

24' Warsama Hassan Hussein wa Djibouti abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yarakoreye Ruboneka Jean Bosco 

22' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bari gukina neza gusa bagera imbere y'izamu nti bahuze neza ndetse bigatuma bahita batakaza imipira 

17'  Muhire Kevin abonye umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina asabwa kubanza kuwufunga gusa nti yabikora birangira umurenganye

15' Amavubi arimo arahererakanya neza ahereye inyuma ngo arebe uko yakubaka uburyo bwagira icyo bubyara

9' Warsama Hassan Hussein wa Djibouti yaragerageje gutungura Niyongira Patience arekura ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu kure

8' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi niyo iri kwiharira ibijyanye no guhererekanya umupira mu gihe Djibouti yo iri kuwufata igahita iwutakaza

5' Amavubi abonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku mupira mwiza Muhire Kevin yarahaye Tuyisenge Arsene arekura ishoti gusa birangira ba myugariro ba Djibouti baryitambitse

4' Amavubi abonye kufura mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Fitina Ombolenga 

2' Umukinnyi w'Amavubi,Muhire Kevin aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kujya mu kirere agiye gushyira umupira ku mutwe akikubita hasi

1' Umukino utangijwe n'ikipe y'igihugu ya Djibouti ariko ihita irenza umupira 

Abakinnyi 11 ba Djibouti babanje mu kibuga;Sulait Luyima,Gabriel Dadzie,Ahmed Omar,Abdu Idleh Hamza,Yabe Siad Isman Ali Youssouf Farada,Warsama Hassan,Doualeh Elabeh,Ibrahim Idriss,Moustapha Abdi Osman na Mahad Abdillahi Abdi.

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga;Niyongira Patience, Niyomugabo Claude ,Dushimimana Olivier ,Iyabivuze Osee ,Muhire Kevin ,Niyibizi Ramadhan ,Niyigena Clement ,Nshimiyimana Yunusu ,Ombolenga Fitina, Ruboneka Jean Bosco Na Tuyisenge Arsene.






Impamvu Djibouti yakiriye Amavubi muri Stade Nationale Amahoro i Remera ni ukubera ko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Imibare yerekana ko Amavubi amaze guhura na Djibouti inshuro ebyiri mu mikino y'amarushanwa. Muri 2007 Amavubi yatsinze iyi kipe y'igihugu ibitego 5-2,muri uyu mwaka yongera nanone kuyitsinda ibitego 9-0 bikaba ari nabyo bitego mu mateka ikipe y'igihugu y'u Rwanda imaze gutsinda mu mukino umwe.

Mu gihe Amavubi yasezerera “Riverains de la Mer Rouge” ya Djibouti, rwakina Imikino yo mu ijonjora rya kabiri n’izava hagati ya Kenya na Sudani ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Ouganda.











AMAFOTO:Ngabo Serge-InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valens1 month ago
    Mudufashe mubwire abasore bamavubi bashyiremo imgufu kuko jibut yambere atariyo yubu abasore burwanda bashobora kwirara ikipe ikabakorera ibyo batatecyerezaga batake bafungure bone shans kubarore bamavubi yu rwanda
  • Batamuriza chantal1 month ago
    Tubashimiye amakurumeza mutugezaho amavubiyacu tuyarinyuma



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND