Ku nshuro ya 10, Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri barenga 8,000 mu gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki
25 Ukwakira 2024, muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, habereye ibirori
byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera ku 8,068 basoje amasomo yabo
muri UR mu mwaka wa 2024.
Ni ku nshuro ya 10,
Kaminuza y'u Rwanda ishyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bayizemo.
Abanyeshuri basoje
amasomo bize muri koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda zirimo Koleji
Nderabarezi (2,308) Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (1,663), Koleji yigisha
iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage (760), Koleji yigisha
iby’Ubucuruzi n’Ubukungu (1,453), Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima
(1,157) ndetse na Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo (722).
Abahawe impamyabumenyi bose
hamwe ni 8,068, barimo ab'igitsinagore 3,109 n'ab'igitsinagabo 4,959. Aba
banyeshuri barimo abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, icya gatatu cya
kaminuza n'abahawe impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.
Abagera kuri 53 nibo bahawe
Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu gihe 946 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya
Gatatu cya Kaminuza, naho 6,657 bahabwa Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza.
Ibirori byo gutanga
impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda
byabanjirijwe n'umutambagiro w'abarimu n'abakozi ba UR. Wayobowe n’itsinda
ry’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, ryahoze ku Nyundo.
Umuyobozi Mukuru ya
Kaminuza y'u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, yibukije abasoje amasomo muri
UR ko bahuye n’imbogamizi ariko zabahinduye abayobozi n’abatekerereza ahazaza.
Ati: "Muzibuke guca
bugufi. Twizeye ko mwe nka ba ambasaderi ba Kaminuza y’u Rwanda muzagaragaza
itandukaniro."
Yabibukije ko umwanya
bamaze muri Kaminuza y’u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga
serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.
Ati: “Ubumenyi mwahawe
bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana
iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.”
Dr. Kayihura yagaragaje
ko mu myaka 10 ishize hakozwe iminduka mu myigishirize y’amashuri makuru na
Kaminuza, by’umwihariko habaho guhuza amashuri makuru yose ya Leta abyara
Kaminuza y’u Rwanda yafashije gukorera hamwe no guteza imbere uburezi bufite
ireme mu nzego zose.
Minisitiri w'Uburezi,
Nsengimana Joseph, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u
Rwanda n’umuhate wabaranze ku ntebe y’ishuri.
Ati: “Uyu munsi ni umunsi
wanyu namwe kuko aba bana banyu ntibari gushobora kwigeza aho bageze uyu munsi.
Ni ngombwa ko namwe tubashimira ko mwafatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ngo babe
bageze ku kigero gishimishije.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr
Ngirente Edouard, yabwiye abasoje amasomo ko bahesheje ishema imiryango yabo
ndetse n’Igihugu.
Yagize ati: “Guverinoma
ibatezeho umusaruro ukomeye mu gukomeza guteza imbere uru Rwanda kandi
turabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo
itandukanye muzakorera Igihugu cyacu.”
Yongeyeho ko
adashidikanya ko abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda,
bahawe ubumenyi bwuzuye. Ati “Twizeye ko muzadufasha gukemura ibibazo tugihura
nabyo. Mu gihe mugiye hanze gukorera Igihugu, dutegereje ko muzazana impinduka
zizahindura imibereho y’aho muturuka.’
Minisitiri Dr Ngirente
yavuze ko mu basoje amasomo harimo abarenga 100 baturuka mu bihugu 24
bitandukanye byo ku Isi. Ati: “Bigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza
ireme ry’uburezi buyitangirwamo ku buryo n’abanyeshuri baturutse hanze y’u
Rwanda bishimira kuyigamo.’’
Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda byitabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abayobora ibigo byigenga, abikorera n'abandi.
Kaminuza y'u Rwanda yohereje abarenga 8,000 ku isoko ry'umurimo
Ni ibirori byabanjirijwe n'umutambagiro w'abarimu n'abakozi ba UR
Wari uyobowe n'abanyeshuri biga ku Nyundo
Abanyeshuri, inshuti, abavandimwe n'ababyeyi bari babukereye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zinyuranye
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye uyu muhango, atanga impanuro ku banyeshuri basoje amasomo yabo kandi ashimira n'ababaherekeje muri uru rugendo
Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri 8,068 bahawe impamyabumenyi na Kaminuza y'u Rwanda
Bibukijwe ko Guverinoma ibitezeho umusaruro ukomeye
Umuyobozi wa UR, Prof Didas Kayihura yabibukije ko umwanya bamaze muri iyi kaminuza wabaye uwo kubaremamo abakozi bashoboye bakenewe ku isoko ry'umurimo
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yashimiye abanyeshuri basoje
Minisitiri Dr Ngirente yasabye abanyeshuri basoje kwitwara neza
Minisitiri w'Intebe ubwo yafatanaga ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi
Itorero Inyamibwa za Kaminuza y'u Rwanda niryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori binyuze mu mbyino zibereye ijisho
Byari ibirori biryoheye ijisho
AMAFOTO: RBA
TANGA IGITECYEREZO