Kigali

Gusura abanyeshuri byasubukuwe! MINEDUC yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Marburg mu mashuri

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/10/2024 11:39
0


Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe inakomorera imikino ihuza ibigo by'amashuri n'ibindi bikorwa bihuza benshi. Iki cyemezo cyari cyashyizweho mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Marburg.



Mu itangazo ryari ryasohotse ku wa 2 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo by’amashuri kizwi nka ’visite’ cyahagaritswe by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rw’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg.

Mu rindi tangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yabisubukuye iragira iti: “Hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y'Ubuzima ku bijyanye na virusi ya Marburg mu Rwanda, Minisiteri y'Uburezi iramenyesha ababyeyi n'abarezi ko gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri birasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n'ibigo by'amashuri bigamo.

Imikino ihuza ibigo by'amashuri n'ibindi bikorwa byari byarasubitswe byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.”

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y'Ubuzima, ibigo by'amashuri bitemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.

Minisiteri y'Uburezi kandi, irasaba abayobozi b'ibigo by'amashuri, abarimu n'abanyeshuri gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda virus ya Marburg, by'umwihariko himakazwa umuco w'isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.

Uwo munsi iyi Minisiteri yasobanuye ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abagiye bahura n’abagaragayeho iki cyorezo, mu gihe aba barwayi bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza tariki 24 Ukwakira 2024, mu Rwanda abantu batatu ari bo bari kuvurwa, abanduye bakaba ari 64, abakize bakaba ari 46, mu gihe abahitanwe n’icyi cyorezo ari 15.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku. Uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND