Kigali

Igihe kimwe yanyinjije mu muziki- Ariel Wayz ku nzira yamugejeje ku gukorana indirimbo na Knowless- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2024 9:43
0


Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo “Katira” yakoranye na Butera Knowless, kandi ko ari umusaruro w'imibanire myiza afitanye n'uyu munyabigwi mu muziki kuko yibuka neza uburyo yigeza kumuha ikaze ku rubyiniro ubwo yamufashaga mu miririmbire mu gitaramo cya East African Party.



'Katira' izafatwa nk'indirimbo idasanzwe yaciriye inzira Ariel Wayz. Kuko iri mu za mbere umuhanzi Mukuru mu muziki azaba akoranye n'umuhanzi ukiri muto mu rugendo rwe rw'umuziki nka Ariel Wayz, ariko kandi mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragaza ko akunda kandi anyurwa n'ibihangano bya Butera Knowless. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ariel Wayz yavuze ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk'ibidasanzwe, kuko azirikana neza ko yakoranye n'umugore w'umunyabigwi mu muziki kandi ukomeye. 

Yavuze ko ari umuntu yagiyeho ibintu byinshi cyane, kandi kuva akiri muto kugeza n'uyu munsi yakunze ibihangano bye, ku buryo yahoranaga igitekerezo cy'uko bazakorana. 

Ariel yavuze ko ubwo yasozaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo yabonye amahirwe yo kuba mu bahanzi bafashije Knowless mu miririmbire mu gitaramo cya East African Party yaririmbyemo. 

Ati "Nagize amahirwe turakorana ubwo namufashaga mu miririmbire, noneho nagize amahirwe tunakorana indirimbo. Ni ibintu by'agaciro cyane, kandi ndamushimira cyane mbikuye ku mutima."

Yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Butera Knowless ikangurira abantu kutita ku bivugwa ku buzima bwabo, cyangwa se buri wese ushaka gutuma imitekerereze n'imibereho ye ihinduka. Ati "Ibyo urimo wowe urabizi ko ari byo. Rero ibintu bikuvangira ni ukubikatira."       

Ariel Wayz yavuze ko kiriya gihe afasha Knowless mu gitaramo cya East African Party ntiyatekerezaga ko igihe kizagera azakorana indirimbo na Knowless. Yavuze ko kiriya gitaramo cyamusigiye urwibutso rukomeye, kuko yibuka uburyo Knowless yamuhaye ikaze ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo ye akunda cyane. 

Ati "Igihe kimwe nibuka ni uburyo muri kiriya gitaramo cya East African Party hari ahantu byageze, mbese ni indirimbo twagezeho kubera ko yari aziko nyikunda nyine ankura inyuma ku murongo ampa ikiganza anzana imbere, rero ibyo bintu ntabwo njya mbyibagirwa, byabaye urwibutso rukomeye. Numvaga ndikubifata nk'aho anyinjije mu muziki, mbese atumye ngaragaza icyo nshoboye." 

Ariel yumvikanishije ko kiriya gihe Butera Knowless amuha ikaze ku rubyiniro imbere y’ibihumbi by’abantu yabifashe nko ku kumwinjiza mu muziki mu buryo bweruye, kuko ari nabwo ibihumbi by’abantu batangiye kumurangamira.

Uyu mukobwa atangaje ibi mu gihe ari no kwitegura kuririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco 'Twaje' kizabera muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024. Ni igitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi banyuranye. 

Yumvikanishije ko hari ubuzima yabanyemo na Buravan, ariko ko ashengurwa no kuba yaritahiye kwa Jambo badakoranye indirmbo. 


Ariel Wayz yatangaje ko yanyuzwe no gukorana indirimbo na Butera Knowless, umuhanzikazi wamuciriye inzira yo kwinjira mu muziki

Ariel Wayz yavuze ko indirimbo ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless izasohoka mu gihe cya vuba
Ariel Wayz yavuze ko yakuze akunda ibihangano bya Knowless ku buryo gukorana nawe indirimbo ari ibintu bikomeye kuri we

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND