Butoyi Jean ufite ubunararibonye mu itangazamakuru ry'imikino, yavuze ko kuba ikipe y'igihugu itagira rutahizamu ukanganye atari ikibazo gikomeye, atanga urugero ku ikipe ya Arsenal imaze imyaka ibiri irimbagura amakipe yo mu Bwongereza kandi nta rutahizamu ukanganye ifite.
InyaRwanda yagiranye ikiganiro kirambuye na Butoyi Jean umunyamakuru wamamaye mu gutangaza amakuru agezweho mu mikino kuva mu 1996 kuri Radio na Televiziyo y'u Rwanda.
Ingingo yibanzweho ni ukuba u Rwanda rugiye gukina imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa CHAN kandi bigaragara ko mu gice cy'ubusatirizi bw'u Rwanda harimo imbaraga nkeya ndetse hanibazwa inyungu ku Rwanda mu gukinira i Kigali imikino ibiri ya Djibouti.
Butoyi yatangaje ko kuba u Rwanda ruzakinira mu rugo imikino ibiri rufitanye na Djibouti ari amahirwe akomeye azatuma byoroha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa.
Yagize ati: "Amahirwe twagize ni uko iyo mikino yose izabera mu Rwanda, kuko kenshi iyo ubanje mu rugo biba bigusaba impamba y'ibitego byinshi, nibaza ko abafana b'u Rwanda bazaba bari hano kuri Stade Amahoro mu mukino wa kabiri.
Ariko icyo nasaba abakinnyi ni uko umukino wa mbere twabikamo Djibouti ibitego byinshi kugira ngo umukino wo kwishyura nubwo uzabera hano i Kigali abanyarwanda bazaze nta kibazo bafite."
Butoyi yakomoje ku kuba abakinnyi bahamagawe by'umwihariko abakina basatira izamu badafite imibare ishimishije mu makipe bakinira. Ati: "Muri rusange dufite ikibazo cy'abataka, niba mubikurikirana ubona ikiragano cyari gifite abataka ari icya Jimmy Gatete, Karekezi Oliver na ba Bokota Labama.
Iyo wigiye imbere mu kiragano cya Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest naho wabonaga harimo icyizere gusa nyuma yaho dusigaye tureba umuntu ushobora gutsinda igitego akabura, ibyo bigaragaza ko turi hasi muri ba rutahizamu. "
Yashimangiye ko nubwo nta rutahizamu uhamye ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ifite, gukorera hamwe bituma ikipe y'igihugu igera kure, cyane ko muri iyi minsi u Rwanda ruri kwitwara neza mu mupira w'amaguru.
Butoyi yashimangiye ko kuba mu myaka yashize u Rwanda rwari rufite ba rutahizamu bakomeye nta banga ryari ribyihishe inyuma, ahubwo ari impano abakinnyi bari bifitiye ku giti cyabo haba abakinnyi nka Jimmy Gatete, Karekezi n'abandi.
Uyu munyamaku yatanze urugero ku ikipe ya Arsenal itozwa na Mikel Arteta mu Bwongereza, agaragaza ko ari ikipe igera kuri byinshi bishimishije kandi nta rutahizamu uhoraho kandi ukanganye ifite ahubwo ibigeraho nyuma yo gufatanya.
Yavuze ko buri mukinnyi wa Arsenal ashobora kugutsinda igitego kandi bikaba bigoranye kubona umukino iyi kipe yasoza itabonyemo igitego.
Butoyi yashimangiye ko bishoboka cyane ko u Rwanda ruzasezerera ikipe y'igihugu ya Djibouti mu mikino y'ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'Igikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu gihugu CHAN. Icyakora avuga ko Amavubi y'ubu itandukanye n'ayigeze gutsinda Djibouti ibitego 9-0 muri 2008.
Butoyi yagarutse ku ruhande rwa Djibouti avuga ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda igomba kurya uri menge kuko igihugu cya Djibouti cyashoye amafaranga menshi mu mupira w'amaguru, aho shampiyona yaho ubu isigaye irimo abakinnyi nka Alexander Song wabiciye bigacika ku mugabane w'iburayi, ibyo bigaragaza ugutera imbere k'umupira wo muri icyo gihugu.
TANGA IGITECYEREZO