Kigali

Imana igenda inshyigikira ikampa amaboko - Peace Hozy ku rugendo rw’umuziki amazemo umwaka – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/10/2024 19:39
0


Umuhanzikazi Peace Hoziyana [Peace Hozy] w'ijwi ryiza n'ubuhanga bwinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba yarigeze no kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent akagarukira muri ½, yakomoje ku rugendo rw'umwaka umwe amazemo umwaka umwe akora umuziki ku giti cye, ndetse n'indirimbo nshya yanditse ari mu bihe bitoroshye.



Uyu muhanzikazi umaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yasoreje mu 2019 atangira gucuranga mu itsinda ryitwaga Sebeya Band yari ahuriyemo n’abo biganye.

Nyuma y’imyaka ibiri akorana n’abo biganye ku Nyundo, Peace Hoziyana umaze kumenyekana nka Peace Hozy yaje kwitabira amarushanwa ya East Africa Got Talent icyakora ntiyabasha kuritwara kuko yaviriyemo muri ½.

Nyuma yo kwitabira aya marushanwa, Peace Hozy yaje kubengukwa na Israel Mbonyi bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana mbere y’uko yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Peace Hozy umaze igihe kirenga umwaka atangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, yatangaje ko kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe kuko yamushoboje akaba amaze gukora indirimbo enye wenyine n'izindi ebyiri yahuriyemo n'abandi bahanzi.

Yagize ati: “Kuva nawutangira kugeza ubungubu, nukuri ndashima Imana cyane ko iri kugenda inshoboza. Kuva natangira, maze gukora indirimbo enye ndetse n’izindi ebyiri nakoranye n’abandi bahanzi, ubwo zose hamwe zikaba esheshatu. Urumva ko aho bigeze bimeze neza, Imana igenda inshyigikira ikagenda impa amaboko mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Peace Hozy yavuze ko icyo yishimira muri uru rugendo ari uko abantu bakomeje kwishimira ibikorwa bye, akumva ubuhamya bw'uko byubaka ubuzima bwa benshi, atanga urugero ku ndirimbo ye yise 'Ruhuka.'

Ikindi yishimira ni uko Imana ikomeza kumuba hafi ikamushoboza gukora umuziki usaba byinshi bigoye birimo ubushobozi bw'ibifatika ndetse n'ubw'ibitekerezo. 

Akomoza ku ndirimbo nshya yashyize ahagaragara yise 'Hozana,' yatangaje ko ari indirimbo yamusabye igihe kirekire ku bw'impamvu zinyuranye zabayemo, kuko hari hashize amezi 10 asa nk'ucecetse.

Mu munsi umwe amaze ayishyize hanze, iyi ndirimbo y'iminota itatu n'amasegonda 41, imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi icumi ku rubuga rwa YouTube.

Ati: "Nagiye mpuriramo n'ibintu byinshi bitandukanye, byatumye habamo kudindira cyane bigatuma indirimbo isohoka bisa nk'aho bitinze. Haciyemo agahe mu by'ukuri, ariko icyo nshima ni uko buriya Imana iba izi impamvu, iba izi n'igihe cya nyacyo igihangano Iba yarashyize ku mutima kigomba gusohokera."

Yahishuye ko iyi ndirimbo yayikoze mu bihe bitari bimworoheye, 'gusa hari igihe uca mu bintu bikomeye, mu mutima wawe ukumva hari kuzamukamo amashimwe. Aho kugira ngo ubabare cyangwa umutima wawe ujye kure, wihebe, wumve ko ibintu byabaye bibi cyane, ahubwo ukumva muri wowe hazamutsemo amashimwe.'

Yatangaje ko nyuma ya 'Hozana' atagiye kugenda ngo aterere agati mu ryinyo, ahubwo ko ibikorwa bikomeje ndetse nta gahunda afite yo gucika intege cyangwa gusubira inyuma.

Ati: "Ibikorwa bihari ni byinshi, ndi guteganya gukora n'izindi, hari n'indi ndirimbo ubu mfite muri studio na yo igomba gusohoka vuba rwose bidatinze. Hari n'ibindi bikorwa birimo gutegura ibitaramo n'ibindi byinshi biri imbere nzagenda nkora bivuye muri ibi bihangano byanjye."

Mu ndirimbo za Peace Hozy zamenyekanye cyane, harimo iyo yise 'Ruhuka,' 'Uganze,' ndetse n'Itabaza. 


Umuhanzikazi Peace Hozy yashyize hanze indirimbo nshya yanditse ari mu bihe bitamworoheye



Yavuze ko mu gihe n'umwaka urenga akora umuziki we ku giti cye ashima Imana imushoboza ikamuha amaboko


Nyuma y'indirimbo enye amaze gukora wenyine, afite n'indi mishinga ateganya gukora mu gihe kizaza

">Reba hano indirimbo 'Hozana' ya Peace Hozy

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND