Ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu Mujyi wa Kigali gikunze kugaragara mu mihanda iva muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yerekeza mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no mu ntara n'ahandi hantu hatandukanye hahurira imodoka ziva cyangwa zigana mu byerekezo bitandukanye.
Ikibazo cy’ingendo mu
Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bimaze igihe bihangayikishije Abaturarwanda. Rimwe
na rimwe, ahategerwa imodoka haba hari imirongo miremire isumba iyinjira mu
nsengero ariko nta modoka n’imwe yo kubatwara ihari.
Ni ikibazo gikomeye, aho usanga rimwe na rimwe mu masaha y’umugoroba abagenzi bashoboraga kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka.
Nk’umuntu ukorera mu
Mujyi wa Kigali rwagati utaha i Kanombe, hari ubwo usanga ashobora kuva mu kazi saa Kumi n’Imwe
z’umugoroba, akagera iwe mu rugo Saa Tatu z'ijoro, kubera umwanya munini yategereje
imodoka bigakubitana n’umuvundo uri mu muhanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe
Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya mu kiganiro na Televiziyo y'u Rwanda, yakomoje ku
ngamba zitezweho gukemura ikibazo cy'umuvundo uterwa n'imodoka nyinshi muri
Kigali.
Yatangaje
ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bihagaze neza
ugereranije no mu gihe cyashize, kubera ko muri iki gihe umubare wa bisi
zitwara abagenzi na wo ukomeje kwiyongera.
Yavuze ko kuri ubu
ikibazo bahanganye na cyo atari ubuke bw'izi modoka, ahubwo ari ukureba uko
zabasha kwihuta mu masaha yose, yaba mu masaha abantu bajya ku kazi ndetse no
mu masaha asanzwe.
Akomoza ku muti urambye
bari kuvugutira ikibazo cy'umuvundo w'imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mu
gitondo abantu bajya ku kazi, Claudine yagize ati: "Mu masaha rero abantu
bajya ku kazi cyangwa se amasaha y'umuvundo, turimo turateganya ko nibura
twatangira gukora igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine ku buryo
kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari, ibyo ngibyo bitazigera biyikora mu
nkokora. Ikazajya ihora igenda, noneho abantu bakabasha kugenda neza uko
bisabwa."
Umuvugizi wa Polisi y'u
Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasabye abantu kunoza imyitwarire yabo birinda imico yo kwimana inzira
mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu muhanda.
Yagize ati: “Ku kibazo
cya ‘Traffic jam’ icyo nasaba, n’abantu ubwabo imyitwarire yabo irongera. Aha
ngaha mu gihe abantu tutazemera ngo dusirimuke, twumve ko mu bikorwaremezo
dufite tugomba kwihanganirana twese tukagenda kimwe, bakumva ko hari ugomba
kugenda mbere y'undi, ni ikibazo gikomeye."
TANGA IGITECYEREZO