RFL
Kigali

Papa Sava, Nyambo, Bamenya na Clapton mu barenga 50 bahataniye ibihembo mu iserukiramuco ‘Mashariki’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 11:10
0


Abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe barimo nka Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’, Nyambo Jessica n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’abarenga 50 bahataniye ibihembo mu iserukiramuco Mpuzamahanga rikomeye rizwi nka “Mashariki African Film Festival”.



Rigiye kuba ku nshuro ya 10 mu murongo wo guteza imbere abakinnyi filime, abagira uruhare mu kuziyobora ndetse na filime zahize izindi muri iki gihe. Rizatangizwa ku wa 2 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2024 mu gihe cy’iminsi itanu kuri Century Cinema, kwa Mayaka i Nyamirambo n’ahandi.

Ni mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 9 Ugushyingo 2024 mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni umuhango witabirwa n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, abakinnyi Mpuzamahanga muri Cinema, n’abandi.

Kuri iyi nshuro abategura iri serukiramuco batangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi na filime zihataniye ibihembo muri ‘Mashariki African Film Festiival (MAAFF)’ mu cyiciro cyiswe “Iziwacu Awards.”

Mu cyiciro cya filime nziza (Best Film) hahatanyemo Filime Iryamukuru, Kaliza wa Kalisa, Indoto ndetse na Shwadilu zitambuka kuri Televiziyo.

Muri iki cyiciro kandi hahatanyemo filime My Heart, Umuturanyi, Papa Sava, Bamenya, The Forest, Mara, Maya, Umugabowanjye, Inzira y'umusaraba ndetse na Inkovu zitambuka ku muyoboro wa Youtube. Bivuze ko muri buri cyiciro hashyizwemo ibyiciro bibiri birimo icya Televiziyo ndetse n'icyiciro cya Youtube.

Mu cyiciro cy'umugabo wayoboye neza filime (Best Director) harimo Willy Ndahiro, Roger, Pacifique Mpazimpaka na Ibrahim Kwizera. Buri umwe yagize uruhare mu kuyobora imwe muri filime itambuka kuri Televiziyo.

Muri iki cyiciro kandi hahatanyemo Killerman, Harerimana Issiak, Niyitegeka Gratien na Benimana Ramadhan, Uwamahoro Antoinette, Yves Mizero, Siboniyo Junior, Ingabire Apppolinaire, Bukundi, bayoboye filime zitambuka kuri Youtube.

Dan Gaga wamamaye nka Ngenzi, Illunga wamamaye nka Tukowote, Mugisha James wamamaye nak James, Nsabimana Eric wamamaye nka Dr Nsabi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava bahataniye igihembo mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza w'umugabo wa filime (Best Actor) muri filime zitambuka kuri Televiziyo.

Ni mu gihe Nshimirimana Yannick wamamaye nka Killaman, Clapton Mugisha [Clapton], Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, Mazimpaka Wilson [Kanimba], Shaffy, Sorobo, Emmy Shema [Dylan] na Bizimana Vital bahatanye mu cyiciro cya 'Best Actor' nk'abakinnyi beza muri filime zinyura kuri Youtube.

Mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza muri filime zitambuka kuri Televiziyo (Best Actress) hahatanyemo Nicole Uwineza, Tessy ndetse na Mireille Igihozo Nshuti. Ni mu gihe Nyambo Jesca, Nadia Mutoniwase, Dusenge Clenia (Madedeli), Keza Linda, Swallah, Soleil, Alphonsine, Irakoze Arianne Vanessa na Mama Gentil (Uwamahoro Antoinette) bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza w'umugore muri filime zitambuka kuri Youtube.

Yannick Nshimirimana [Killaman] ndetse na Pacifique Nshimiyimana bari mu cyiciro cyihariye cy'umukinnyi utanga icyizere mu bakina filime mu cyiciro cy'umugabo (Promising Male). Ni mu gihe Yvette Umurungi na Ineza Kelian Bernice bahatanye mu cyiciro 'Promissing Female) cy'umugore utanga icyizere muri Cinema.

Iri serukiramuco rigiye kubakiye ku nsanganyamatsiko y’intumbereho ishamikiye ku mahoro (Visions for Peace). Bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw’amavugurura n’iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere Sinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk’imwe mu nkingi izamura ubukungu bw’Igihugu.

Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.

Nyuma y’uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri Sinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.

Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime. 

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tressor aherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize batangije Mashariki, batangiye gutegura ibikorwa birishamikiyeho birimo n’isoko ryo gucuruza ibihangano bise ‘Masharket’, ihuriza hamwe abatunganya filime n’abazigura.

Asobanura ko ari ‘isoko ry’abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo’.

Iri soko rya filime ryabereye bwa mbere muri Camp Kigali mu mpera za 2023. Ryatangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y’Epfo n’iryo muri Burkina Faso.

Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu mwuga wa Sinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n’abandi.

Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura n’imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabone aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.

Akomeza ati “Mu isoko nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n’ikorwa rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.”

Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400. 


Niyitegeka Gratien ugira uruhare mu gutegura filime 'Papa Sava'


Benimana Ramadhan wamamaye nka 'Bamenya' muri filime atunganya

Umukinnyi wa filime Niyonkuru Aime wamamaye nka Nyambo Jessica muri filime zirimo 'Ibanga', 'My Heart' ndetse n'izitambuka kuri 'Big Mind' ya Killaman


Irafasha Sandrine wakinnye muri filime zinyuranye zirimo 'Indoto' itambuka kuri Televiziyo Rwanda


Willy Ndahiro wamamaye muri filime zirimo 'Ikigeragezo cy'ubuzima' 


Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka 'Ndimbati' waciye ibintu muri filime zirimo 'Papa Sava' 


Igihozo Nshuti Mireille ukina muri filime zirimo 'Indoto' itambuka kuri Televiziyo Rwanda


Irakoze Arianne Vanessa wamamaye muri filime zirimo nka 'Maya'


Daniel Gaga 'Ngenzi' wagize ibihe byiza muri cinema kuva mu myaka 10 ishize


Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime 'Papa Sava'


Nadia Umutoniwase wamamaye nka 'Muganga' muri filime 'Umuturanyi'


Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge muri filime zirimo 'Umuturanyi'


Uwineza Nicole wamamaye nka 'Mama Beni' muri filime 'City Maid' n'izindi nyinshi zitambuka kuri Televiziyo Rwanda


Ilunga Longin waciye ibintu muri filime 'Bamenya' nka 'Tukowote' ahataniye ibihembo


Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri filime zitambuka ku muyoboro wa Youtube uzwi nka 'Killaman Empire' na 'Big Mind Empire'


Umukinnyi wa filime wagize ibihe byiza kuva mu myaka ibiri ishize wamamaye nka Dr Nsabi


Uwase Delphine wamamaye nka 'Soleil' muri filime 'Bamenya'


Uwamahoro Antoinette wamamaye muri filime ziirimo 'Intare y'Ingore' 

Niyoyita Roger wagize uruhare mu kuyobora filime zinyuranye muri Cinema

 

Ingabire Appolinaire wakinnye muri filime zirimo nka ''City Maid", ndetse ni nawe wakoze filime 'Intare y'Ingore' n'izindi


Umukinnyi wa filime n'urwenya, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi''- Akina kandi muri filime 'My Heart' ya Killaman






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND