Umuhanzikazi wo mu gihugu cy’u Burundi, Khadja Nin wagize ibihe byiza binyuze mu ndirimbo ye y’ibihe byose yise 'Sambolera Mayi Son', yongeye kugenderera u Rwanda, aho yabafashije no kwitabira irushanwa rya ‘Mountain Gorilla Rally’.
Mu mafoto yashyizwe hanze kuri iki
Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, agaragaza uyu mubyeyi ashyikiriza ibihembo
Kalimpinya Queen ndetse na Sandrine Isheja Butera.
Iri siganwa ry’imodoka "Rwanda
Mountain Gorilla Rally 2024" ryari rimaze iminsi itatu riba, ryasojwe ryegukanwe
n’umunya-Kenya Karan Patel. Uyu mugabo ni nawe wasoje ku mwanya wa mbere,
ndetse benshi bamuhaga amahirwe yo kuryegukana. Ni ubwa mbere uyu
mugabo atwaye iri rushanwa.
Ni mu gihe Queen Kalimpinya na
Sandrine Isheja bahawe ibihembo nka ‘Pilote’ na ‘Co-Pilote’ b’abanyarwandakazi
bitwaye neza muri iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba
bw’u Rwanda.
Iri rushanwa ryabaye kuva ku wa 18
kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2024. Ribera mu bice bya Nemba, Ruhuha na
Kamabuye. Umunyarwanda waje hafi muri iri rushanwa ni Kanangire Christian,
wabaye uwa Kane ku rutonde rusange.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe
rwa Instagram, Khadja Nin yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda ari
igihugu giha agaciro umugore. Yavuze ati “U Rwanda ni igihugu, aho abagore ari
abami.”
Kalimpinya Queen yavuze ko byari iby’agaciro
n’icyubahiro kuba yabashije guhura na Khadja Nin. Yamusobanuye nk’umuntu w’umutima
mwiza utuma buri wese amwiyumvamo. Uyu mukobwa yashimangiye ko koko “abagore mu
Rwanda ari abami n’abamikazi.”
Khadja Nin yagaragaje kandi ko
yishimiye intera Sandrine Isheja Butera na Kalimpinya Queen babashije kugeraho
muri iri rushanwa yitabiriye. Uyu mugore yagendereye u Rwanda mu bihe
bitandukanye, ndetse mu 2023 yitabiriye Inama ya FIFA ndetse n’irushanwa rya
Tour du Rwanda.
InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Khadja
Nin amaze igihe aza mu Rwanda ahanini bitewe nuko yatangiye umushinga wo
kubakisha inzu ye mu Rwanda. Ndetse afite ibikorwa by’ubuhanzi afatanyamo n’abandi
bituma agenderera u Rwanda.
Khadja Nin wamamaye mu ndirimbo ‘Sambolera’
yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda rushyigikira abagore
Khadja Nin ashyikiriza igikombe Kalimpinya
Queen wabaye umukinnyi mwiza mu bagore (Pilote) muri iri rushanwa
Khadja Nin [Uri hagati] ari kumwe na Sandrine
Isheja Butera wahembwe nk’umugore mwiza ufasha utwaye imodoka (Co-Pilote),
ndetse na Kalimpinya Queen
Kalimpinya Queen yatangaje ko yashimishijwe no kuba umubyeyi we (Uri hagati) yamushyigikiye muri iri rushanwa ryo gusiganwa ku modoka
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘SAMBOLERA MAYI SON’ YA KHADJA NIN
TANGA IGITECYEREZO